IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata, yakiriye Umuyobozi w’Urwego rwa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye, Police Commissioner Faisal Shahkar, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Commissioner of Police Shahkar n’intumwa yaje ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije guteza imbere ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.Inkuru irambuye
#KWIBUKA30: Polisi irizeza Abaturarwanda umutekano mu bihe byo kwibuka
Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye muri iki gihe tugiye kwinjiramo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda n’isi yose muri rusange, turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana gusa.Inkuru irambuye
BURERA: Abakora ubwikorezi n’uburobyi basabwe kubahiriza amategeko no kwirinda impanuka zo mu mazi
Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara abantu n’ibintu mu mazi n’abakora uburobyi mu biyaga bya Burera na Ruhondo, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’amazi no kugira uruhare mu kurwanya impanuka ziyaberamo.
Ni mu nama yateguwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera, yitabiriwe n’abarenga 800, bagize amakoperative atwara abantu n’ibintu n’ay’uburobyi mu biyaga bya Burera na Ruhondo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata, ibera mu mirenge ya Kinoni na Kagogo yo mu karere ka Burera.Inkuru irambuye
RULINDO: Hafatiwe abantu 9 bacukuraga amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko binjiriye mu nzu batuyemo
Mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Rulindo abantu 9 bacukuraga amabuye y’agaciro banyuze mu myobo bacukuye mu byumba by’inzu ebyiri zituwemo.
Bafatiwe mu cyuho ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, mu masimu bacukuye mu nzu ebyiri zegeranye; mu mudugudu wa Gasenga, akagari ka Kivugiza mu murenge wa Masoro.Inkuru irambuye
RWAMAGANA: Polisi yafashe babiri bacyekwaho gukora no gukwirakwiza Kanyanga
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rwamagana, yafashe abantu babiri bakurikiranyweho gukora no gukwirakwiza ikiyobyabwenge cya Kanyanga, hafatwa litiro 22 zayo bari batekeye mu gishanga na litiro 920 za melase bifashisha mu kuyikora.
Abafashwe ni umugabo ufite imyaka 44 na mugenzi we w’imyaka 37 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Marembo, akagari ka Nyarukombe mu murenge wa Muyumbu, ahagana ku isaha ya saa yine zo mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 4 Mata.Inkuru irambuye
NYARUGENGE: Babiri bafatanywe amacupa arenga 900 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Nyarugenge, abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka ‘mukologo’ ubwo bari batwaye mu modoka amacupa y'ayo mavuta 924.
Abafashwe ni umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wari utwaye imodoka irimo amavuta na mugenzi we w’imyaka 31, wari ushinzwe kuyakwirakwiza mu bakiriya, bafatiwe mu murenge wa Kanyinya, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe. Inkuru irambuye
Polisi ikomeje kwihanangiriza abacukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko
Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abishora mu bikorwa by’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, ishimira abaturage bagira uruhare mu kurwanya ibikorwa byabo batanga amakuru.
Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 1 Mata, mu mudugudu w’Ihuriro, akagari ka Karugira mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, hafatiwe abantu 18 n’ibilo 239 by’amabuye y’agaciro, batunganyirizaga mu ngo z’abagabo babiri bombi b’imyaka 38 y’amavuko, aho bari baragize ububiko bwayo. Inkuru irambuye