Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

IGP Namuhoranye yakiriye intumwa z’umutwe wa EASF

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe, yakiriye Umuyobozi w’ubunyamabanga bw’Umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EASF), Brig. Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema n’intumwa yari ayoboye, ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

IGP Namuhoranye na Brig. Gen (Rtd) Kahuria baganiriye ku ngamba zo gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda n’umutwe w'ingabo zo mu Karere k'Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara, hagamijwe kurushaho kuzuza inshingano zawo. Inkuru irambuye 

GERAYO AMAHORO: Abamotari biyemeje kugaragaza impinduka mu kunoza umurimo no kwirinda impanuka

Abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Werurwe, bahize umuhigo wo kugaragaza impinduka mu mikorere no kwirinda icyo ari cyose gishobora kuba intandaro y’impanuka.

Ni mu nama yabereye kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye.Inkuru irambuye  

DIGP Ujeneza yibukije abapolisi kuba hafi abaturage no gufatanya nabo

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yibukije abapolisi bashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu mashami ya Polisi atandukanye kuba hafi abaturage no gukorana nabo neza ku bw’umutekano wabo, nk’inshingano nyamukuru za Polisi y’u Rwanda.

Ni mu butumwa yabagejejeho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Werurwe, ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi ibiri, ubera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, witabiriwe n’abapolisi 50 bashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage ku rwego rw’Intara, uturere ndetse n’abandi bo mu yandi mashami ya Polisi atandukanye. Inkuru irambuye 

CENTRAFRIQUE: Abapolisi b’u Rwanda 320 bari mu butumwa bambitswe imidali y’ishimwe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024, abapolisi b’u Rwanda 320 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga  amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) bambitswe imidali y’ishimwe.

Mu bambitswe imidali y’ishimwe harimo abapolisi 279 bagize amatsinda abiri ari yo; RWAFPU I-9 na RWAPSU I-8 n’abagera kuri 41 badakorera mu matsinda (IPOs), mu muhango wabereye mu murwa mukuru Bangui ari naho aya matsinda yombi aherereye.Inkuru irambuye  

Polisi yakajije ibikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko n’ibindi byaha bibushamikiyeho birimo kuyagura no kuyacuruza nta ruhushya, magendu n’ubugizi bwa nabi buterwa n’abishora muri ibyo bikorwa.

Ni ibikorwa byatangirijwe ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe, mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, aho abagera kuri 48 bafatiwe mu bikorwa binyuranyije n’amategeko birimo gucukura, kugura no kugurisha amabuye y’agaciro batabifitiye uruhushya. Inkuru irambuye 

Polisi irashimira abaturage bagira uruhare mu kurwanya abangiza ibikorwaremezo

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ubujura bwibasira ibikorwaremezo, batanga amakuru y’abo bacyetseho kubyangiza.

Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe, umugabo ufite imyaka 25 y’amavuko  wo mu Karere ka Gicumbi yafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 50 z’uburebure biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri ako gace.Inkuru irambuye 

KURWANYA UBUJURA: Polisi yafatiye mu cyuho uwageragezaga kwiba atoboye iduka

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, yafashe umugabo w’imyaka 53 y’amavuko, wageragezaga kwiba mu iduka ricururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi yari yinjiyemo atoboye urukuta.

Yafashwe ku isaha ya saa cyenda n’igice zo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 23 rishyira ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, mu iduka riherereye mu mudugudu wa Rwintare, akagari ka Gasharu mu murenge wa Nyamirambo. Inkuru irambuye