Abapolisi 20 basoje amahugurwa yo gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe, mu ishuri rya Polisi ry’amahugrwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa yisumbuye mu bijyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda hifashishijwe amapikipiki yabigenewe.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani, yitabiriwe n’abapolisi 20 bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda (TRS) mu gihe kingana n’ibyumweru bine. Inkuru irambuye
Abacuruza ibikoresho byakoreshejwe basabwe kugira uruhare mu kurwanya ubujura bw’ibikorwaremezo
Abacuruza insinga z’amashanyarazi, ibyuma bishaje n’ibindi bikoresho byakoreshejwe basabwe kugira uruhare mu guhagurukira ikibazo cy’ubujura bw’ibikorwaremezo byifashishwa mu gukwirakwiza umuriro n’amazi.
Babisabwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, mu nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gasabo, yahuje abahagarariye Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Minisiteri y’ibikorwaremezo, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) n’ikigo cy’itumanaho cya MTN.Inkuru irambuye
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidali y’Ishimwe
Umuryango w'Abibumbye wambitse imidali y'ishimwe abapolisi b’u Rwanda 425 bagizwe n’abagera kuri 240 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) n’abandi 185 bakorera muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).
Ni imihango itandukanye yabereye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, mu Mujyi wa Malakal wo mu Ntara ya Upper Nile iherereye mu Majyaruguru ya Sudani y’Epfo, mu kigo gikoreramo Umutwe wa RWAFPU I-8, undi ubera mu gace ka Kaga-Bandoro ko mu Ntara ya Nana Gribizi muri Centrafrique, ahakorera umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2-8). Inkuru irambuye
UMUTEKANO WO MU MUHANDA: Polisi yaburiye abadakozwa gucana amatara batwaye amapikipiki
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024, yibukije abatwara amapikipiki gucana amatara nk’uko biteganywa n’amabwiriza igihe cyose bari mu muhanda batwaye amapikipiki.
Ni mu butumwa yagejeje ku batwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari, mu murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, nyuma y’uko mu ijoro rimwe ryo ku wa Kane tariki 21 Werurwe, abagera kuri 232 bafatiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali batwaye amapikipiki badacanye itara ry’inyuma rigaragaza nimero iranga ikinyabiziga (plaque). Inkuru irambuye
RUBAVU: Abacuruza ibyuma bishaje n’ibindi bikoresho byakoreshejwe baburiwe kugura ibyo badafitiye amakuru ku nkomoko yabyo
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari, yaburiye abacuruza ibikoresho byakoreshejwe bakorera mu karere ka Rubavu, kwirinda gukorana n’abantu baza kubagurishaho bimwe muri ibyo bikoresho kuko bimwe muri byo biba ari ibikorwaremezo byangijwe.
Ni inama yahuje kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe, Polisi y’u Rwanda n’abakora ubucuruzi bw’ibyuma n’ibindi bikoresho byakoreshejwe basaga 100, yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Rubavu. Inkuru irambuye
KAMONYI: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’udupfunyika 1900 tw’urumogi
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafatiye mu cyuho mu karere ka Kamonyi, umugabo w’imyaka 35, wari ufite udupfunyika tw’urumogi 1933 n’ibihumbi 97Frw yari yishyuwe murwo yari amaze kugurisha.
Yafatiwe mu mudugudu wa Nyagacyamo, akagari ka Muganza mu murenge wa Runda, ahagana saa tatu n’igice zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe.Inkuru irambuye
IMIKINO: Police HC yongereye amaraso mashya mu ikipe
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’amaboko wa handball (Police HC) yaguze abakinnyi bashya 8 bazunganira abandi bari basanzwe muri iyi kipe, mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka no kwegukana intsinzi.
Ni mu gihe iyi kipe ya Police HC ikomeje kwitegura Shampiyona y’igihugu y’umukino wa Handball izatangira ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe.Inkuru irambuye