Polisi y’u Rwanda n’iya Dubai zasinye amasezerano y’ubufatanye
Inzego zombi, Polisi y'u Rwanda n’iya Dubai zashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu gufatanyiriza hamwe kubaka ubushobozi n’ibikorwa bigamije gucunga umutekano.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi wa Polisi ya Dubai Lt. Gen. Abdullah Khalifa Al Marri, kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Werurwe, i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Inkuru irambuye
Itsinda ry'intumwa z'imiryango yo mu Karere zasuye Polisi y'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Werurwe 2024, yakiriye itsinda ry'intumwa zihagarariye imiryango itatu yo mu Karere, zasuye Polisi y'u Rwanda hagamijwe gusangira ubunararibonye mu bijyanye no kurwanya iterabwoba.
Izi ntumwa zari ziyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Africa S. Apollo, uyobora umuryango uhuza Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, ufite icyicaro i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, akaba n'Umuyobozi w'umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO), wari kumwe n'abakozi b'ikigo cy'icyitegererezo cya EAPCCO mu kurwanya iterabwoba n'ab'Ikigo Cyigenga cy' Ubushakashatsi ku mutekano (ISS).Inkuru irambuye
Gerayo Amahoro yazanye impinduka ku mutekano wo mu muhanda
Ubuzima bw’abantu barenga Miliyoni ku isi, buri mwaka buhitanwa n’impanuka zo mu muhanda. Umutekano wo mu muhanda ureba buri wese, ari nayo mpamvu usanga iki kibazo gihagurukirwa cyane na Leta z’ibihugu ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugira ngo umuntu wese yumve ko ari inshingano ze kuwusigasira.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), muri raporo ya 2023, wagaragaje ko mu gihe cy’umwaka umwe, abantu miliyoni 1.19 bitabye Imana bazize impanuka zo mu muhanda.Inkuru irambuye
Abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore
Ku wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, ubwo isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abagore (IWD), abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) baherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado kwifatanya n’inzego z’umutekano za Mozambique kurwanya ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa Ansar Al Sunna, bifatanyije n’abaturage b’icyo gihugu mu birori byo kwishimira iterambere ry’umugore.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu gace ka Mocimboa da Praia, byitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere, Sergio Cypriano, abapolisi, ingabo ndetse n’abaturage.Inkuru irambuye
MOZAMBIQUE: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zatanze telefone ku bayobozi b’inzego z’ibanze
Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Werurwe, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zitanga umusanzu wo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Mozambique, zashyikirije abayobozi b’inzego z’ibanze telefone zizabafasha mu kazi kabo no mu gusangiza amakuru ubuyobozi bubakuriye ku byahungabanya umutekano.
Abahawe telefone ni abayobozi b’imidugudu 26 bazwi ku izina rya ‘Wenyekiti’, bo mu Karere ka Moçimboa da Praia gaherereye mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yarayogojwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar al Sunnah wal Jama'a. Inkuru irambuye
GERAYO AMAHORO: Abakoresha umuhanda bibukijwe kubahiriza Zebra Crossing
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’, hibutswa ibyiciro byose by’abawukoresha kwirinda amakosa ashobora guteza impanuka.
Ubutumwa bwatangiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe, bwibanze ku bisabwa buri wese ukoresha umuhanda, mu gihe ageze ahari imirongo yera yagenewe kwambukiramo abanyamaguru izwi nka ‘Zebra Crossing’.INkuru irambuye
KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’ibilo birenga 60 by’urumogi
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatiye mu cyuho mu Karere ka Gasabo, umusore w’imyaka 23 y’amavuko, wari ugiye gukwirakwiza urumogi rupima ibilo 61.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafatiwe mu mudugudu wa Kibaya, akagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata, ku wa Mbere tariki ya 4 Werurwe, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Inkuru irambuye