Polisi irasaba abafana ba ‘Tour du Rwanda’ kwirinda icyabangamira imigendekere myiza yayo
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturarwanda kwirinda ikintu cyose cyabera imbogamizi isiganwa Mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ rizatangira ku nshuro yaryo ya 16, kuri iki cyumweru, tariki 18 Gashyantare 2024.
Ni irushanwa biteganyijwe ko rizarangira ku itariki ya 25 Gashyantare, nyuma yo kuzenguruka ahareshya n’ibilometero 740 mu gihugu hose. Inkuru irambuye
Hafashwe abantu 70 bacyekwaho kwiba amatungo
Mu mezi atatu ashize abantu bagera kuri 70 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu bice bitandukanye by'igihugu byo kurwanya ubujura bw’amatungo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko abafashwe ari abiba amatungo maremare n'amagufi bakanayabaga, abikorezi bayageza aho agurishirizwa, abayagura, abafite amaduka acuruza inyama (boucheries), utubari, amaresitora n’ahandi ziba zagiye kugurishirizwa. Inkuru irambuye
Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi kwa muganga
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare, abapolisi bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso azafashishwa abarwayi bayakeneye kwa muganga.
Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, cyitabiriwa n’abapolisi barenga 100 bakorera mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.Inkuru irambuye
Polisi iraburira abateza urusaku rubangamira abandi
Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abantu bakora ibikorwa bitandukanye biteza urusaku rubangamira abaturanye nabyo, bubakangurira kubyirinda kuko hariho amategeko abihana.
Ni nyuma y’uko hagiye humvikana abaturage bagaragaza ko babangamirwa n’urusaku ruterwa ahanini n’abakora ubushabitsi cyane cyane mu masaha y’ijoro; nk’abafite ibikorwa by’ubucuruzi, ubukerarugendo, utubari, hoteli n’amacumbi, ibikorwa by’ubwubatsi, iby’amakoraniro, insengero, imisigiti n’ibindi.Inkuru irambuye
KURWANYA UBUJURA: Polisi yafashe telefone zibwe zirenga 300
Polisi y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Karere ka Nyarugenge, yafashe ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe byibwe, birimo telefoni zigendanwa 308, n’abantu barindwi bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Uko ari barindwi bafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gashyantare, barimo abacuruzi bagura ibikoresho byakoreshejwe byibwe, ndetse n'abatekinisiye bagiye bahindura nimero ziranga ibyo bikoresho (serial number). Inkuru irambuye
GERAYO AMAHORO: Abakoresha umuhanda bakomeje kwibutswa kwirinda amakosa ateza impanuka
Polisi y’u Rwanda yakomeje ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ mu cyumweru gishize, yibutsa abakoresha umuhanda barenga 10,200 hirya no hino mu gihugu, kwirinda uburangare n’andi makosa yose ashobora guteza impanuka.
Muri ubu bukangurambaga, higishijwe ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda, ni ukuvuga; abatwara ibinyabiziga birimo imodoka ntoya, moto, amakamyo na za bisi, abatwara amagare, abanyamaguru n’abanyeshuri, aho abapolisi babasangaga mu mihanda no ku mashuri hirya no hino mu gihugu.Inkuru irambuye
GASABO: Hafashwe amafaranga y’amiganano arenga ibihumbi 60
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare, yafashe umugabo ufite imyaka 25 y'amavuko, wari ufite amafaranga y’amiganano ibihumbi 61Frw.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko, ahagana saa tanu z’ijoro, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.Inkuru irambuye