Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Urubyiruko rw'abakorerabushake rwiyemeje kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha

Mu cyumba cy'inama cy'akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe, habereye amahugurwa y’umunsi umwe yahawe urubyiruko rw’abakorerabushake yari agamije kurebera hamwe uko barushaho kongera imbaraga mu bufatanye n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha no mu iterambere ry’igihugu.

Aya mahugurwa yahawe urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere no mu mirenge yose igize igihugu, yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu na bo bakazahugura bagenzi babo bari bahagarariye.Inkuru irambuye  

Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’abayobozi b’amakoperative y’abamotari

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’abayobozi b’amakoperative y’abamotari yari igamije kwibutsa abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto gukora kinyamwuga mu rwego rwo kwirinda impanuka zikorerwa mu muhanda rimwe na rimwe zigatwara ubuzima bw’abantu. 

Abamotari ni bamwe mu bagira uruhare mu guteza impanuka zibera mu muhanda, aho mu mezi abiri abanza y’uyu mwaka wa 2024; ni ukuvuga ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare, habaye impanuka zigera kuri 89 zahitanye ubuzima bw’abantu, 16 muri zo zatewe n’abamotari zitwara ubuzima bw’abantu 19 barimo abamotari 10, abagenzi 6 bari batwaye n’abanyamaguru batatu.Inkuru irambuye  

Ba Ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi batangiye Urugendoshuri

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024, ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru muri gahunda y’amasomo y’umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri.

Ni urugendoshuri bazakorera mu Ntara zose z’u Rwanda rwitabirwa n’abagera kuri 34 bakurikirana amasomo y’icyiciro cya 12, bakaba bakomoka mu bihugu 9 by’Afurika ari byo; Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania n’u Rwanda rwabakiriye, hagamijwe guhuza amasomo bigira mu ishuri n’akazi gakorerwa mu nzego z’ubuyobozi n’ibigo bitandukanye bazasura.Inkuru irambuye  

Abashoferi b’amakamyo biyemeje kugaragaza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara amakamyo aremereye yambuka imipaka kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane ibyambukiranya umupaka.

Ni mu biganiro by’umunsi umwe byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024, byahuje abashoferi barenga 120 batwara amakamyo, byateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’abashoferi batwara amakamyo aremereye (ACPLRWA), ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha’.Inkuru irambuye  

Abanyeshuri bo mu kigo cya Dove de St. Jean Chrysostome basuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe, abanyeshuri 92 biga mu kigo cy’ishuri cya Dove de Saint Jean Chrysostome, giherereye mu murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, basuye icyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Uruzinduko rw’aba banyeshuri biga kuva mu wa mbere kugera mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza n’abiga mu ishuri ry’incuke (Nursery), bari baherekejwe n’abarimu babo, rwateguwe hagamijwe gusobanukirwa ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’uko abapolisi mu mashami atandukanye buzuza inshingano zabo za buri munsi.Inkuru irambuye