Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

IGP Namuhoranye yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Iburengerazuba

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare, yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Iburengerazuba. 

Ni uruzinduko rwabereye mu Karere ka Rusizi, aho yaganirije abapolisi bakorera mu turere twa Nyamasheke na Rusizi bari bahuriye hamwe ku biro bya Polisi muri ako Karere.Inkuru irambuye 

MUHANGA: Polisi iraburira abakora ubucuruzi bw’inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda yaburiye abishora mu bikorwa byo gucuruza inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ishimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ubu bucuruzi mu rwego rwo gukumira ingaruka ziterwa n’inyama zitujuje ubuziranenge.

Ni nyuma y’uko biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mutarama, Polisi yafashe imodoka yari ipakiye ibilo 900 by’inyama n’abantu 5 bakurikiranyweho kugira uruhare mu gucuruza inyama z'inka bakoresheje inyandiko mpimbano.Inkuru irambuye 

NYANZA: Yafatanywe ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi za magendu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyanza, yafashe umusore w’imyaka 18, wari ufite ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge yacuruzaga mu buryo bwa magendu. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko izi nsinga z’amashanyarazi zafatiwe mu mudugudu wa Nyanza, akagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Mutarama, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.Inkuru irambuye 

RUBAVU: Hafatiwe amacupa arenga 1600 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafatanye abantu babiri amacupa 1615 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo. 

Bafatiwe mu mukwabu wakozwe n’Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku wa Kane tariki 1 Gashyantare, mu mudugudu wa Mushoko, akagari ka Rwaza mu murenge wa Rugerero.Inkuru irambuye 

Police FC yegukanye igikombe cy'Intwari itsinze APR FC

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Police FC) kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare, yegukanye irushanwa ry’igikombe cy’Intwari 2024, itsinze ku mukino wa nyuma APR FC ibitego 2-1.

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, wahuje amakipe yombi yageze kuri uyu mukino nyuma y’uko Police FC yasezereye Rayon Sports, APR igasezerera Musanze FC mu mikino ya ½ cy’irangiza yabaye ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama.Inkuru irambuye