DIGP Ujeneza yasabye abasoje amahugurwa gushyira imbere akazi no kudahutaza abo bashinzwe
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije Ushinzwe ubutegetsi n’Abakozi (DIGP) DCG Jeanne Chantal Ujeneza yasabye abagera kuri 295 basoje amahugurwa mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, gushyira imbere kuzuza inshingano bakora kinyamwuga no kwirinda guhutaza abo bashinzwe.
Ni amahugurwa y’ibyiciro bibiri arimo agenerwa abapolisi bo ku rwego rwa ba Su-ofisiye (NCOs), yitabiriwe n’abapolisi 170 mu gihe cy’ibyumweru 21, biga amasomo ya gipolisi atandukanye abafasha gukora kinyamwuga.Inkuru irambuye
Ibigo byigenga bicunga umutekano byasabwe kuvugurura imikorere no kubahiriza amategeko agenga umurimo
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru habereye inama yahuje Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye ibigo byigenga bicunga umutekano hagamijwe kwigira hamwe uko havugururwa imikorere hubahirizwa amategeko agenga umurimo.
Iyi nama yagarutse ku cyegeranyo cy’ibyavuye mu igenzura ryakorewe ibigo by’abikorera bicunga umutekano hagati ya tariki 9-10 Ukwakira 2023, ku bufatanye bwa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo na Polisi y’u Rwanda, aho byagaragaye ko hari ibitubahirizwa bigomba gukosorwa.Inkuru irambuye
Sobanukirwa imikorere n’imibereho y’Imbwa Polisi yifashisha mu gucunga umutekano
Ushobora kuba warigeze kumva abantu bajya impaka ku nyito nyayo y’imbwa zikora akazi ka Polisi, hari abantu bamwe bahitamo kubiganiraho gusa bashaka gutebya cyangwa kwirengagiza ku bushake bwabo. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mikorere n’ubuzima bw’imbwa Polisi yifashisha mu gucunga umutekano (Canine).
Ku ruhande rumwe, birashoboka ko waba warabonye imbwa Polisi yifashisha icunga umutekano mu kazi ko gusaka haba kuri wowe cyangwa ku bandi, ariko wenda nta bumenyi bwinshi uzifiteho mu by’ukuri. Reka dufate akanya dusobanukirwe byinshi ku buzima zibayeho, uko zikora akazi ndetse n’uburyo bushimishije bujyanye n’uko zitozwa kumenyerana no kwiyumvamo abapolisi bazikoresha.Inkuru irambuye
GERAYO AMAHORO: Abakoresha umuhanda bakomeje kwibutswa uruhare rwabo mu kwirinda impanuka
Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ bwarakomeje muri iki cyumweru hirya no hino, aho ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda bibukijwe ibyo basabwa mu rwego rwo kurushaho gusigasira umutekano wo mu muhanda.
Ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama, ubukangurambaga bwitabiriwe n’abakoresha umuhanda biganjemo abatwara amagare bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Kicukiro.Inkuru irambuye
RUBAVU: Polisi irashimira uruhare rw’abaturage mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha, batanga amakuru atuma bimwe bikumirwa bitaraba, ibindi bigakurikiranwa mu maguru mashya; ababigizemo uruhare bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP), Bonaventure Twizere Karekezi, yabigarutseho nyuma y’uko mu murenge wa Mudende wo mu Karere ka Rubavu, ibikorwa bya Polisi byo mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, byafatiwemo magendu ingana n’amabaro 63 y’imyenda ya caguwa, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri ako gace.Inkuru irambuye