Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Abapolisi 35 batangiye amahugurwa ajyanye no gutanga ubutabazi bw'ibanze

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru hatangiye amahugurwa y'iminsi ibiri  ku bijyanye no gutanga ubutabazi bw'ibanze.

Ni amahugurwa agamije kongerera abapolisi ubumenyi bwo gufasha abakoze impanuka cyangwa abahuye n'ubundi burwayi butunguranye mu gihe hategerejwe imbangukiragutabara ngo imugeze kwa muganga.Inkuru irambuye 

GASABO: Hatahuwe uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Ukuboza 2023, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (R FDA) yeretse itangazamakuru uruganda rwatahuwe rukora rwihishwa inzoga zitujuje ubuziranenge.

Uru ruganda ruherereye mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, rwafatiwemo litiro 23,410 z’inzoga yitwa Gikundiro, nyirarwo yakoraga nta cyangombwa afite kimwemerera gukorera inzoga muri urwo ruganda.Inkuru irambuye  

GASABO: Urubyiruko rwasabwe kwiyumvamo inshingano zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya  ibyaha (Youth Volunteers) n’Imboni z’impinduka (Agents of Change) rwasabwe kumva neza ko bagomba kugira uruhare mu  kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Babisabwe n’Umuyobozi ushinzwe inyigisho za Politiki n’uburere Mboneragihugu mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza, ku cyicaro cy’Akarere ka Gasabo, ubwo hasozwaga amahugurwa ajyanye n’ubukangurambaga bw’Umutekano yitabiriwe n’abagera kuri 50 baturutse mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali.Inkuru irambuye 

Polisi yafatanye abantu batandatu magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe abantu batandatu bari bafite ibilo 320 bya magendu y’imyenda n’imiguru 123 y’inkweto za caguwa mu bikorwa bitandukanye byabereye mu turere twa Rubavu na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. 

Batanu muri bo barimo abagore bane n’umugabo umwe, bafatiwe mu mudugudu w’ Isangano, akagari ka Rukoko, mu murenge wa Rubavu wo mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza, bafite imyenda ya caguwa ipima Kg 200 n’imiguru 123 y’inkweto. Inkuru irambuye 

RUBAVU: Abantu batatu bafatanywe udupfunyika ibihumbi icyenda tw’urumogi

kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, yafatanye abagabo batatu udupfunyika ibihumbi 9 tw’urumogi bari bagiye gukwirakwiza mu baturage.

Habanje gufatwa abavandimwe babiri,  umwe w’imyaka 30 y’amavuko, wari utwaye moto na murumuna we yari ahetse  ufite imyaka 18, bafashwe ahagana ku isaha ya saa saba n’igice z’igicamunsi, mu mudugudu wa Bihinga, akagari ka  Rega mu murenge wa Jenda.Inkuru irambuye 

NYAGATARE: Babiri bafatanywe moto bacyekwaho kwiba

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu karere ka Nyagatare yafashe abasore babiri bageragezaga kugurisha moto bacyekwaho kwiba umuturage. 

Abo basore bari mu kigero cy’imyaka 28 na 23, bafashwe mu ijoro ryakeye ryo ku ya 3 Ukuboza, mu murenge wa Nyagatare, akagari ka Kamagiri, mu gihe moto bafatanywe ifite nimero RH388N yari yibwe ku itariki 30 Ugushyingo.Inkuru irambuye 

ECAHF: Police HC yatangiye irushanwa yitwara neza

Ku gicamunsi cyo kuri  uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza, ikipe ya Polisi y’u Rwanda ya Handball (Police HC) yakinnye umukino wayo wa mbere mu irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba no hagati (ECAHF) wayihuje n’ikipe ya Equity HC yo mu gihugu cya Kenya iyitsinda ibitego 29 kuri 28.

Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatanu tariki 2 Ukuboza, i Nairobi muri Kenya ryitabiriwe n’amakipe yitwaye neza mu bihugu byo mu Karere; mu bagabo no mu bagore. Inkuru irambuye