IGP Namuhoranye yitabiriye inteko rusange ya Interpol
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, ari kumwe n’izindi ntumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja, bitabiriye Inteko rusange ya 91 ya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ibera i Vienne muri Otrishiya.
Mu bitabiriye iyi nteko rusange izamara iminsi ine, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo, harimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col (rtd) Jeannot Ruhunga.Inkuru irambuye
IMIKINO: Police HC yerekeje muri Kenya mu irushanwa rya ECAHF
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino wa Handball (Police HC) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza, yahagurutse i Kigali yerekeza i Nairobi muri Kenya, ahazabera irushanwa Mpuzamahanga rihuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba no hagati (ECAHF).
Iri rushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byo mu Karere, rizatangira kuva tariki 2 kugeza tariki 9 Ukuboza 2023, i Nairobi mu murwa Mukuru wa Kenya. Inkuru irambuye
Polisi iraburira abavunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda ibikorwa byo gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga y’igihugu cyangwa ay’amahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kandi bihanwa n’amategeko.
Abifuza gukora aka kazi barasabwa gukurikiza amategeko no gukorera ahantu hemewe.Inkuru irambuye
GASABO: Yafatanywe udupfunyika turenga 1800 tw’urumogi
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 26 y’amavuko, wari ubitse iwe mu rugo udupfunyika 1886 tw’urumogi.
Rwafatiwe mu murima we aho yari yararuhishe mu mudugudu wa Kabagina, akagari ka Nkusi mu murenge wa Jali, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’imwe n’igice zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo.Inkuru irambuye
Polisi ikomeje ibikorwa byo gufata abakwirakwiza amafaranga y’amiganano
Mu bihe bitandukanye Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare n’aka Kamonyi yafashe abantu bane bageragezaga gukwirakwiza amafaranga y’u Rwanda y’amiganano agera ku bihumbi 21.
Mu bafashwe harimo abasore batatu; uw’imyaka 22, uwa 24 n’uw’imyaka 28 y’amavuko bafatiwe mu mudugudu wa Kibirizi akagari ka Mbare mu murenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare, bari bafite ibihumbi 16Frw y’amiganano n’undi musore w’imyaka 28 wafatanywe ibihumbi bitanu mu kagari ka Kigembe, umurenge wa Gacurabwenge wo mu Karere ka Kamonyi.Inkuru irambuye
SUDANI Y’EPFO: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa begukanye irushanwa ryo kurwanya Sida mu mukino wa Volleyball
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU-1) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), begukanye igikombe mu irushanwa ry’umukino w’intoki wa Volleyball ryo kurwanya Sida.
Ni irushanwa ryateguwe na Polisi y’umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (UNPOL) mu rwego rwo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Sida, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Ukuboza.Inkuru irambuye
KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Polisi yafashe ibilo 20 by’urumogi n’udupfunyika turenga 100
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafatanye abantu babiri ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 20 n’udupfunyika twarwo 111, mu bikorwa bitandukanye byabereye mu Karere ka Gatsibo n’aka Ruhango kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza.
Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama, akagari ka Karambi mu mudugudu wa Mishenyi, hafatiwe umugabo w’imyaka 27, wafatanywe umufuka urimo urumogi rupima Kg 20 yari atwaye kuri moto. Inkuru irambuye