Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

IGP Namuhoranye yakiriye Visi-Perezida wa Kaminuza ya Kent State

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira, yakiriye Visi-Perezida wa Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Dr. Melody Tankersley ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y'u Rwanda na Kaminuza ya Kent State, bashima urwego buriho n'umusaruro burimo gutanga, biyemeza gukomeza kurushaho kubushimangira cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere ubumenyi.Inkuru irambuye

IGP Namuhoranye yitabiriye inteko rusange ya EAPCCO mu Burundi

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yitabiriye inteko rusange ya 25 y'Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu by'Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO) yabereye i Bujumbura mu Burundi ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira.

Inama ya EAPCCO ihuza abayobozi bakuru ba Polisi (CPC), yayobowe na Visi-Perezida w'u Burundi, Bazombanza Prosper, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: "Kwifashisha ubushobozi bw'inzego za Polisi mu Karere mu guteza imbere ubufatanye mu iyubahirizwa ry'amategeko rigendanye no kurwanya iterabwoba n'ibyaha byambukiranya imipaka.Inkuru irambuye

IGP Namuhoranye yakiriye Komiseri Mukuru wa Polisi ya Zimbabwe

Komiseri Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe, CG Godwin Tandabantu Matanga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira, yakiriwe mu biro n’umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

CG Tandabantu wari uherekejwe na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda; Martin Tavenyika ubwo yasuraga Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho azitabira inama ngarukamwaka yiga ku mutekano muri Afurika izabera i Kigali kuva ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira.Inkuru irambuye 

Polisi yajimije inyubako y'ubucuruzi yari ifashwe n'inkongi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, yajimije inkongi y’umuriro yari yibasiye inyubako y'ubucuruzi iherereye mu Mujyi rwagati ahazwi nka car free zone mu karere ka Nyarugenge yari ifashwe n'inkongi.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi rikimenya aya makuru, abapolisi bo muri iryo shami bihutiye kugera kuri iyo nyubako, abakozi bose babasha kuyisohokamo, hahita hatangira ibikorwa byo kuyizimya byatumye inkongi irangira hatagize ibyangirika bikabije.Inkuru irambuye


GASABO: Hangijwe litiro zirenga ibihumbi 27 z' inzoga z'inkorano zifite agaciro ka miliyoni 42Frw

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira, Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Gasabo yangirije mu ruhame amakarito y' inzoga z'inkorano zingana na litiro 27,528 zitujuje ubuziranenge, zifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda agera muri miliyoni 42.

Izi nzoga zose zafatanywe umuturage wo mu kagari ka Masoro, mu murenge wa Ndera zamenewe mu ruhame mu murenge wa Nduba ahari ikimoteri rusange cy’Umujyi wa Kigali.Inkuru irambuye

KICUKIRO: Yafashwe agerageza gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kicukiro yafatanye umusore w’imyaka 28 y’amavuko,  ibihumbi 23Frw y’amiganano ubwo yageragezaga kwishyura umucuruzi akoresheje amwe muri ayo mafaranga.

Yafatiwe mu mudugudu w’Amajyambere, akagari ka Rwampara, mu murenge wa Kigarama ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira, nyuma yo kwishyura ibyo yari amaze kwaka uwo mucuruzi.Inkuru irambuye

KAMONYI: Yafatanywe moto acyekwaho kwiba akomerekeje nyirayo

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kamonyi, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 26 Ukwakira, yagaruje moto yari yibwe umumotari mu ijoro, nyuma yo kumukomeretsa bikomeye.

Yafatanywe umusore w’imyaka 28 y’amavuko, saa Kumi n’ebyiri za mugitondo, iwe mu rugo mu mudugudu wa Rwabinagu, akagari ka Bibungo mu murenge wa Nyamiyaga.Inkuru irambuye