Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Abapolisi barenga 290 batangiye amahugurwa mu Karere ka Bugesera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2023, mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, hatangijwe amahugurwa y'ibanze y’ibikorwa byo gucunga umutekano byihariye, yitabiriwe n'abagera kuri 293.

Mu bitabiriye ayo mahugurwa azamara amezi atandatu, harimo n’abajandarume 44 baturutse   mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique.Inkuru irambuye 

Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori ya Centrafrique yasuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023, Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori ya Repubulika ya Centrafrique, Gen Landry Urlich Depot yasuye Polisi y’u Rwanda.

Yakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza.Inkuru irambuye 

Polisi iributsa abafite utubari n’ibikorwa by’imyidagaduro kubahiriza amasaha yo gufunga

Polisi y’u Rwanda iributsa ba nyir’utubari, utubyiniro n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro kubahiriza amabwiriza yashyizweho agena amasaha yo gufunga.

Ni amabwiriza yashyizweho mu kwezi kwa Kanama 2023, n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) agaragaza amasaha ntarengwa yo gufunga utubari, utubyiniro n’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha ya nijoro hashingiwe ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki ya 1 Kanama.Inkuru irambuye 

CENTRAFRIQUE: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda 180 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira, bambitswe imidali y’ishimwe.

Ni umuhango wabereye mu kigo kibamo aba bapolisi b'u Rwanda  bagize itsinda (RWAFPU 3-1) giherereye mu Mujyi wa Bangassou,  wayobowe n’Umuyobozi wungirije w'abapolisi bose bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (UNPOL), Commissioner of Police (CP) Habi Garba.  Inkuru irambuye 

GICUMBI: Yafatanywe amasashe arenga ibihumbi 28

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gicumbi, yafashe umusore w'imyaka  28 y'amavuko, ucyekwaho kwinjiza mu gihugu amapaki 1430 arimo amasashe angana na 28600.

Yafatiwe mu cyuho mu mudugudu wa Gatuna, akagali ka Rwankonjo mu murenge wa Cyumba, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira, hafi saa munani  z’ijoro.Inkuru irambuye 

KICUKIRO: Polisi yafashe batanu bacyekwaho kwangiza ibikorwaremezo

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira, yafashe abantu batanu bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo biba ibikoresho bigize imiyoboro y’amashanyarazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uko ari batanu, bafatiwe mu mukwabu wakozwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.Inkuru irambuye