Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore ari mu ruzinduko mu Rwanda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye inama yahuje Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore n’intumwa ayoboye n’abayobozi bakuru bo muri Polisi y’u Rwanda.
Ni inama igamije gushimangira ubufatanye, yayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye na mugenzi we Commissioner of Police (CP) Hoong Wee Teck, uyobora Polisi ya Singapore. Inkuru irambuye
Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kent State basuye Polisi y’u Rwanda
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Nyakanga, abanyeshuri 15 biga muri Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basuye Polisi y’u Rwanda muri gahunda y’ingendoshuri bagira zigamije guhuza amasomo yo mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi.
Bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, na Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, Komiseri w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage.Inkuru irambuye
GERAYO AMAHORO: Abashoferi ba Jali Transport basabwe kuba intangarugero mu kwirinda impanuka
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga, mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, Gahunda y’Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’, bwakomereje ku bakozi ba Kompanyi ya Jali Transport, bibutswa inshingano zabo mu kwirinda icyateza impanuka.
Ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Umutekano wo mu muhanda ni inshingano za buri wese’, Gahunda ya Gerayo Amahoro igamije gushishikariza abakoresha umuhanda kwimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco. Inkuru irambuye
BURERA: Polisi yafashe uwamburaga ababyeyi abizeza kurihira abana amashuri
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Burera, yafashe umusore w’imyaka 24, ukurikiranyweho kwambura ababyeyi Frw31,500 na telefone igezweho, abizeza gushyira abana babo mu mushinga uzabishyurira amafaranga y’ishuri.
Uwafashwe ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Gatovu, akagari ka Gatsibo mu murenge wa Butaro, ahagana saa tatu zo mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga.Inkuru irambuye
NYARUGENGE: Polisi yagaruje moto yari yibwe umumotari
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga, yagaruje moto yo mu bwoko bwa TVS, yari yibwe umumotari.
Uwafatanywe iyi moto ni umusore w’imyaka 21 wafatiwe mu mudugudu w’Ubucuruzi, akagari ka Kabeza mu murenge wa Muhima ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.Inkuru irambuye
NGORORERO: Yafashwe agemuye udupfunyika 995 tw’urumogi
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Ngororero, yafatiye mu cyuho umugabo wari uvuye kurangura udupfunyika 995 tw’urumogi.
Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko, yafatiwe mu mudugudu wa Ngororero, akagari ka Kabeza mu murenge wa Ngororero, ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki 20 Nyakanga, arutwaye mu gikapu.Inkuru irambuye
Polisi ikomeje ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi
Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi, rikomeje guhugura abakozi b’ibigo bitandukanye ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.
Ni amahugurwa yateguwe hagamijwe ko buri muturarwanda wese amenya, akanasobanukirwa uburyo yakwirinda inkongi n'uko yakwitwara igihe yaba ibaye cyangwa se yayizimya yifashishije bimwe mu bikoresho by'ibanze. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











