Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

COVID-19: N'ubwo hagenda hasohoka amabwiriza mashya ariko hari ibidahinduka - CP Kabera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gashyantare ubwo yari kuri televiziyo y’u Rwanda Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uko iminsi igenda ishira  Leta igenda ishyiraho amabwiriza mashya ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19  ariko avuga ko hari ibidahinduka. Yibukije  abantu ko COVID-19 ntaho irajya, bityo  abaturage bagomba kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda. Ibi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abivuze mu gihe guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare hatangira kubahirizwa amabwiriza mashya yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 19 Gashyantare 2021, aya mabwiriza akazageza tariki ya 15 Werurwe 2021.  Inkuru irambuye...

Polisi yerekanye abantu babiri bacyekwaho ubwambuzi bushukana

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare, ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera yeretse itangazamakuru abantu babiri bacyekwaho icyaha cyo kwambura abaturage amafaranga bakoresheje ubwambuzi bushukana bababeshya ko babavunjira mu madorali. Abafashwe ni Kanyemera Omar bakunze kwita Byamungu w’imyaka 45 na Mugiraneza Gregoire w’imyaka 35.  Inkuru irambuye...

Polisi yerekanye abantu 3 bacyekwaho gukora impushya mpimbano zo gukora ingendo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare Polisi y'u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 3 bahimbye uruhushya rwo kuva mu Mujyi wa Kigali bakajya mu Ntara ndetse banatwara abagenzi.

Abafashwe ni Nkeshimana Jackson w’imyaka 27 wari umushoferi w'imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ifite ibirango RAC 669 T akaba yarayitwayemo abantu 17 bakorera mu masoko atandukanye yo muri Kigali bakaba barafashwe bavuye mu Karere ka Gatsibo gucuruza mu isoko rya Rwagitima.  Inkuru irambuye...

Rubavu: Polisi yazimije inkongi y’umuriro yari ifashe ishuri ryisumbuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gashyantare ahagana saa munani  nibwo abapolisi bo mu  ishami   rishinzwe  ubutabazi no kurwanya inkongi  bagiye kuzimya inkongi y’umuriro yarimo kubera mu macumbi y’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya  Gisenyi Adventist Secondary School(GASS) riherereye mu Karere ka Rubavu mu  Murenge wa Gisenyi.  Inkuru irambuye...

Nyagatare: Polisi yafashe magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 11

Ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe imyenda ya Caguwa amabalo 11 yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Amabalo 8 yafatiwe mu rugo rw’uwitwa  Nshimiyimana Francois ufite imyaka 30 naho mu rugo rwa Nyiraguhigwa Edinace w’imyaka 65 hafatiwe amabalo 3 ba nyiri iyi myenda Polisi iracyarimo kubashakisha kuko bahise bacika.  Inkuru irambuye...

Kayonza: Polisi yagaruje amafaranga arenga miliyoni yari yibwe umuturage

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Nyamirama yagaruje amwe mu mafaranga yari yibwe uwitwa Kayitankore Oliva w’imyaka 48. Yari yibwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni n'ibihumbi 555 (1,555,000Frw) Polisi iza gufata uwari yayibye imusangana 1,250,000. Kayitankore yari yibwe n’umuhungu we babanaga mu nzu witwa Nzabahimana Deo w’imyaka 26.  Inkuru irambuye...

Gisagara: Abantu 8 barafunzwe bacyekwaho ubujura bw’inka zimaze iminsi zibwa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisigara imaze gufata abantu 8 bakurikiranyweho kwiba inka mu baturage bo mu mirenge ya Ndora na Kibirizi. Tariki ya 22 Gashyantare Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Mbagire Emmanuel agaragaza aho yari amaze kugurisha inka 4 yibye mu baturage  izi nka nazo zahise zifatwa.  Inkuru irambuye...