Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Ubukangurambaga bw’Isuku n’Umutekano bwasojwe hatangwa ibihembo hose mu gihugu

Ubukangurambaga ngarukamwaka ku kwimakaza umutekano, isuku n’isukura bwasojwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bashyikiriza uturere, imirenge n’utugari twitwaye neza mu gihugu hose, ibihembo bifite agaciro k’agera kuri miliyoni 202Frw.

Bitandukanye na mbere mu myaka yabanje, aho ubu bukangurambaga bwaberaga gusa mu Mujyi wa Kigali hagamijwe guteza imbere isuku n’umutekano mu Murwa mukuru.Inkuru irambuye

GERAYO AMAHORO: Abashoferi b’amakamyo basabwe gufata iya mbere mu gukumira impanuka

Gahunda y’Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’, kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga bwakomereje mu bashoferi batwara amakamyo, bagaragarizwa uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Ubwo yaganirizaga abashoferi bibumbiye muri Koperative y’abatwara amakamyo aremereye mu Rwanda (UHTDRC) n’abandi bakura imizigo hanze y’igihugu, i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.Inkuru irambuye 

BURERA: Abantu bane bafatanywe amasashe arenga ibihumbi 697

Ku mugoroba wo ku  Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Burera ryafatiye mu modoka itwara abagenzi rusange abantu bane bari bafite amasashe 697400  n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bya magendu.

Bari bayavanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bayajyanye kuyacuririza mu Karere ka Musanze.Inkuru irambuye 

KAMONYI: Babiri bafatanywe miliyoni 4Frw bacyekwaho kwiba bamennye ikirahure cy’imodoka

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 3 Nyakanga, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Kamonyi yafatanye abantu babiri amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4 muri miliyoni 4.5Frw bacyekwaho kwiba bamennye ikirahure cy’imodoka.

Abafatanywe ayo mafaranga ni abasore babiri bombi bafite imyaka 30 y’amavuko, mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Muganza mu murenge wa Runda ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba.Inkuru irambuye

NYANZA: Yafashwe agiye kugura lisansi yo gushyira muri moto acyekwaho kwiba

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyanza, yafashe umugabo ucyekwaho kwiba moto mugenzi we nyuma yo kumusaba kumugeza aho yari butegere imodoka.

Uwafashwe ni umugabo w'imyaka 38 y'amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Bigega, akagari ka Kivumu mu Murenge wa Busasamana ahagana ku isaha ya saa sita z’ijoro nyuma yo kwiba moto ifite nimero iyiranga RD 265 U. Inkuru irambuye 

KARONGI: Hafashwe batatu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyaranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Karongi, yafashe abantu batatu bakurikiranyweho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bose uko ari batatu bafatiwe mu cyuho ku wa Gatatu tariki 5 Nyakanga, bacukura mu mugezi wa Rukopfo mu mudugudu wa Ruhondo, akagari ka Ruhinga mu murenge wa Gitesi, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’imwe z’umugoroba.Inkuru irambuye