Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

IGP Namuhoranye yakiriye ba Ofisiye bakuru bitegura gusoza amasomo mu Ishuri rikuru rya Polisi

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena, mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, habereye ibirori byo kwakira ku meza ba Ofisiye bakuru 34 bagize icyiciro cya 13 cy'amasomo ajyanye n'ubuyobozi (Police Senior Command and Staff Course) atangirwa muri iri shuri mu gihe cy'umwaka.
Ni ibirori by'umusangiro wabahuje n'imiryango yabo n'abayobozi bakuru ba Polisi y'u Rwanda, byateguwe mu rwego rwo kwifatanya mu kwishimira ibyo bagezeho mu gihe cy'umwaka bamaze bakurikirana aya masomo bitegura gusoza.  Inkuru irambuye...

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika basabwe kurushaho gukora neza no guhesha ishema igihugu

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yasabye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) gukomeza gukora neza, barangwa n’ubunyamwuga kugira ngo barusheho guhesha ishema igihugu bagiye bahagarariye.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Kamena, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ubwo yagezaga impanuro ku bapolisi 140 bagize itsinda RWAPSU I-10, riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) James Karasi, bitegura kujya gusimbura bagenzi babo bamaze igihe cy’umwaka bakorera i Bangui mu murwa mukuru w’icyo gihugu. Inkuru irambuye... 

UBUTUMWA BW’AMAHORO: Abapolisi 140 bamaze umwaka muri Santrafurika bagarutse mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 10 Kamena, nibwo abapolisi b'u Rwanda 140 bagize itsinda RWAPSU1-9, bagarutse mu gihugu bavuye mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kingana n'umwaka.

Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda RWAPSU1-10 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) James Karasi, ryari ryahagurutse i Kigali mu gitondo ryerekeza mu Murwa Mukuru Bangui.  Inkuru irambuye... 

Ba ofisiye biga mu ishuri rikuru rya Polisi basoje urugendoshuri

Ku wa Kane tariki ya 12 Kamena, abagera kuri 45 bari mu mahugurwa mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, ajyanye n'ubuyobozi, agenerwa abapolisi bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato ( Police Junior Command and Staff Course), basoje urugendoshuri rw'iminsi ibiri rugamije kunganira amasomo bigira mu ishuri.

Abanyeshuri bitabiriye iki cyiciro cya 12 cy'amahugurwa,  baturutse mu nzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS), Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) n’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS).  Inkuru irambuye... 

GERAYO AMAHORO: Abanyeshuri bibukijwe kwirinda kurangara n’andi makosa yabateza impanuka

Ku wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, Polisi y’u Rwanda yakomeje gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ mu bakoresha umuhanda mu turere dutandukanye tw’intara y’Amajyepfo.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu turere twa Kamonyi, Huye, Nyanza na Nyamagabe, bwibanze cyane ku banyeshuri bo mu bigo bitandukanye biherereye muri utwo turere, bwari bukubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abakoresha umuhanda by’umwihariko abana b’abanyeshuri, kwitwararika birinda uburangare n’amakosa ashobora kuba intandaro y’impanuka zishobora kubavutsa ubuzima cyangwa zikabakomeretsa.  Inkuru irambuye...