Ba Ofisiye Bakuru 35 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena, mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC), habereye umuhango wo gusoza amasomo ya ba Ofisiye Bakuru baturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika.
Umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abo ba ofisiye bakuru bagize icyiciro cya 11, wabereye mu Karere ka Musanze muri iryo shuri, uyobowe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gasana Alfred. Inkuru irambuye
RUBAVU: Abapolisi basoje amahugurwa ajyanye no gucunga umutekano wo mu mazi
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa yo gucunga umutekano wo mu mazi wabereye ku nkengro z’ikiyaga cya Kivu, mu Karere ka Rubavu.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 11 mu gihe kingana n’ukwezi. Umuhango wo kuyasoza wanitabiriwe na Komiseri wa Polisi ya Lesotho, Holomo Molibeli n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Malawi (DIGP) Mkandawire Happy Kangoma.Inkuru irambuye
IGP Namuhoranye yasabye urubyiruko kurangwa no guharanira umutekano n'iterambere
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, yibukije urubyiruko rw'abakorerabushake ko bagomba guhora bazirikana ko umusanzu wabo ari ngombwa mu guharanira umutekano n'iterambere by'igihugu.
Ni ubutumwa yabagejejeho ubwo yaganirizaga abagera kuri 532 bo muri komite z'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha kuva ku rwego rw’Igihugu kugera k’urwego rw’Umurenge, bari bateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena. Inkuru irambuye
KIGALI: Hatangijwe ibiganiro bijyanye no gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare
Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hatangiye ibiganiro byagenewe abapolisi n’abasirikare ku birebana no gukumira iyinjizwa ry'abana mu gisirikari no kubakoresha mu bikorwa by’intambara.
Ni ibiganiro by’umunsi umwe byitabiriwe n’abagera kuri 25 bagizwe n’abapolisi n’abasirikare b'abagore bo ku rwego rwa ofisiye, byateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'ikigo cya Romeo Dallaire gishinzwe kubungabunga uburenganzira bw'umwana, amahoro n'umutekano.Inkuru irambuye
DIGP Ujeneza yasuye ikipe ya Polisi ya Karate
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n'abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza yasuye abapolisi 26 bagize ikipe ya Polisi y'u Rwanda ya Karate bari mu mahugurwa, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kamena.
Ni amahugurwa y'icyumweru yatangiye ku itariki 19 Kamena, abera ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru mu rwego rwo kubongerera ubumenyi no kurushaho kwitegura amarushanwa y'uyu mwaka muri uyu mukino.Inkuru irambuye
RUBAVU: Yafashwe agerageza gutanga ruswa ngo asubizwe magendu y’imyenda ya caguwa
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryafatiye mu Karere ka Rubavu, umugabo w’imyaka 31, wageragezaga gutanga ruswa ingana n’amadolari y’Amerika 140, nyuma yo gufatanwa amabalo 15 y’imyenda ya Caguwa agira ngo ayisubizwe.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Giraneza, Akagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi, ahagana saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 27 Kamena.Inkuru irambuye
Polisi yakajije ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukumira no kurwanya Ibiyobyabwenge mu bikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu, aho kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena, hafashwe umugabo w’imyaka 31, wari ufite ibilo 20 by’urumogi mu rugo iwe, mu Karere ka Kayonza.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Gasabo, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, nyuma y’uko mu minsi itatu ishize, hafashwe abagera kuri batatu bacyekwaho kugira uruhare mu kwinjiza mu gihugu udupfunyika 2494 n’ibilo 15 by’urumogi.Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










