Kigali: Polisi yerekanye itsinda ry’abantu 7 bacyekwaho ubujura bw’ amateleviziyo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 7 bacyekwaho kugira uruhare mu bujura bw’amateleviziyo y’abaturage, ni ubujura ahanini bakoreraga mu Mujyi wa Kigali. Aba bantu uko ari barindwi beretswe itangazamukuru ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera ndetse n’amateleviziyo 7 bicyekwa ko bari baribye ndetse n’icyuma cya muzika (Piano). Inkuru irambuye...
Rubavu: Abantu 3 bafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 13 bari bagiye gukwirakwiza mu baturage
Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare bafashe abantu batatu bikoreye ibipfunyika bitatu birimo urumogi rwari rugiye gukwirakwiza mu baturage bo mu turere twa Rubavu na Musanze. Bafatiwe mu Murenge wa Busasamana mu Kagali ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Nyarubuye. Inkuru irambuye...
Polisi yatwitse ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Karere ka Nyamasheke na Nyagatare
Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyamasheke na Nyagatare ku bufatanye n’Urwego rw’ubushinjacyaha, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) kuri uyu wa 16 Gashyantare yatwitse ibiyobyabwenge bitandukanye n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda byafatiwe mu bikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda. Inkuru irambuye...
Rubavu: Umumotari yafatiwe mu cyuho agerageza guha abapolisi ruswa
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gashyantare ahagana saa moya z’umugoroba abapolisi bafashe uwitwa Twagirimana Afrodis w’myaka 26, bamufatiye mu makosa, amaze gufatwa yagerageje guha ruswa abo bapolisi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba, Akagari ka Rubona. Inkuru irambuye...
Kamonyi: Polisi yafashe abantu bakoraga inzoga itemewe izwi ku izina rya Muriture
Mu rwego rwo kurwanya abakora bakanakwirakwiza mu baturage inzoga zitemewe kuri uyu wa 14 Gashyantare Polisi y'u Rwanda yafashe abantu 4 bo mu Karere ka Kamonyi , Umurenge wa Runda mu tugari twa Kabagesera na Muganza. Aba bantu bafatanwe litiro 540 z'ikinyobwa kitemewe kitwa Muriture. Inkuru irambuye...
Nyamasheke: Umuturage yafatanywe ibiro 80 by’urumogi
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu, mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki ya 19 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke,Umurenge wa Gihombo yafashe uwitwa Nyirahabimana Marina ufite imyaka 33 y’amavuko. Yafatanywe ibiro 80 by’urumogi, yari arukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English










