Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Mu Karere hatangijwe umushinga wo guteza imbere ihame ry'uburinganire

Inzego zo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko zatangije gahunda yiswe 'Gushyigikira buri ntambwe yatewe' hagamijwe kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore, guteza imbere uruhare rw'abagore no guserukirwa mu myanya y'ubuyobozi mu nzego z'umutekano n'ubutabera.

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée niwe wayoboye umuhango wo gutangiza uyu mushinga ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri.  Inkuru irambuye...

IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Seychelles

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi wa Polisi ya Seychelles; Commissioner Ted Barbe n’intumwa ayoboye.

Ni uruzinduko bagirira mu Rwanda ruzamara iminsi ine mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z'ibihugu byombi.  Inkuru irambuye...

Hatangijwe amahugurwa ku miyoborere ikemura ibibazo bishingiye ku ihame ry’uburinganire

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, hatangijwe amahugurwa y’iminsi ibiri ajyanye n’imiyoborere itanga ibisubizo ku bibazo bishingiye ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yitabiriwe n’abagera kuri 56 bakomoka mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko zo mu bihugu 9 by’Afurika aribyo; Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, ndetse n’u Rwanda rwayakiriye.  Inkuru irambuye...

Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ikwirakwizwa ry'intwaro

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri, mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bw'ukwezi bugamije kurwanya gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko ku mugabane w'Afurika (AAM2024), bufite intego yo gucecekesha imbunda mu bihugu biwugize.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu ishuri ry'amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari, mu Karere ka Rwamagana, muri gahunda y'icyerekezo cy'Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe cy'amahoro n'umutekano birambye ku mugabane by'umwihariko bishingiye ku bushake bwo gushyikiriza intwaro inzego zishinzwe umutekano, ku bazitunze mu buryo bunyuranyije n'amategeko nk'uko amategeko ya buri gihugu n'amasezerano mpuzamahanga abiteganya.  Inkuru irambuye...

Hangijwe ibikoresho by'ikoranabuhanga byafashwe bitujuje ubuziranenge

Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), bangije ibikoresho by'ikoranabuhanga n'iby'amashanyarazi byafashwe bitujuje ubuziranenge.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Gashora mu kagari ka Ramiro, mu kigo cyagenewe gushyirwamo imyanda y'ibikoresho by'ikoranabuhanga (Enviroserve Rwanda), ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024.  Inkuru irambuye...

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bafatiwe mu makosa basabwe kwisubiraho

Abatwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’Abamotari, basabwe kwisubiraho  birinda amakosa bakunze gukora akabangamira urujya n’uruza ndetse agateza n’impanuka.

Ni ubutumwa bwagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri, ubwo yaganirizaga abakora uyu mwuga ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, bafatiwe mu makosa mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.  Inkuru irambuye...

Umuhora wa Ruguru watangije gahunda yo gushimangira ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri, Umuryango uhuza ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru ushinzwe ubwikorezi (NCTTCA) watangije gahunda y’icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda mu Rwanda, hagamijwe guhindura imyitwarire y'abakoresha umuhanda cyane cyane abamotari n’abanyamaguru.

Ni ubukangurambaga buzakorerwa mu bice bitandukanye by'igihugu mu rwego rwo gushimangira gahunda ya Gerayo Amahoro igamije kwibutsa abakoresha umuhanda kuwukoresha mu buryo butekanye, kwita ku binyabiziga byabo no kumva uruhare rwabo mu gukumira impanuka.Bufite insanganyamatsiko igira iti: "Tekereza umutekano. Ufate umwanya wo kuruhuka, ugere iyo ujya uri muzima. Gerayo Amahoro.  Inkuru irambuye...