Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

SUDANI Y'EPFO: Abapolisi b'u Rwanda 160 bari mu butumwa bambitswe imidali y'ishimwe

Umuryango w'Abibumbye (UN), kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri, wambitse imidali y'ishimwe  ry'akazi, abapolisi b'u Rwanda 160 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS).

Ni imidali ishimangira ubwitange, n'umuhate wabaranze mu gihe cy'umwaka bamaze mu nshingano zo kurindira umutekano abaturage b'abasivili muri icyo gihugu.  Inkuru irmabuye...

UMUTEKANO WO MU MUHANDA: Polisi irasaba abatwara moto kubahiriza amategeko y'umuhanda


Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda (TRS), yasabye abatwara moto kubahiriza amategeko y'umuhanda, birinda amakosa arimo, gutwara abagenzi barenze umwe, gutwara imizigo irenze ubushobozi bwa moto no guhindura cyangwa guhisha nimero iranga ikinyabiziga (plaque).

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aya ari amakosa akorwa nkana n'abatwara moto akabangamira urujya n'uruza rw'ibinyabiziga kandi agateza impanuka.  Inkuru irmabuye...

Yaguwe gitumo i Musanze nyuma yo kwiba umukoresha we amadolari arenga ibihumbi 17 i Kigali


Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze yafashe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri, umusore w’imyaka 24 y’amavuko, ucyekwaho kwiba shebuja amadolari y’Amerika (US$) 17, 200 n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 2,200 mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko yafashwe amaze kohereza amwe muri ayo mafaranga kuri konti ye biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.   Inkuru irmabuye...

NYARUGENGE: Yafatanywe moto acyekwaho kwiba akayihindurira Plaque


Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, yafashe umugabo w’imyaka 38 y’amavuko, ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS, akayihindurira nimero iranga ikinyabiziga (Plaque). 

Uyu mugabo usanzwe ari umukanishi, yafatiwe iwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Kigabiro, akagari ka Kamuhoza, umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri.  Inkuru irmabuye...