Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Intumwa za Angola zasuye Polisi y?u Rwanda mu kwirebera uko u Rwanda rurwanya ruswa

Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 12 Kanama intumwa 12 zaturutse mu gihugu cya Angola zasuye Polisi y?u Rwanda mu rwego rwo kwirebera intambwe u Rwanda rumaze gutera rurwanya ruswa. Izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ubugenzuzi bukuru bw?imiyoborere y?Igihugu, Dr. Sebastiao Domingos Gunza yari kumwe na Ambasaderi w?iki gihugu mu Rwanda, Nyakubahwa Eduardo Filomeno Leiro Oct?vio.  Inkuru irambuye...

Centrafrique: Umuyobozi w'abapolisi bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye yasuye itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda (RWAFPU MINUSCA)


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama umuyobozi w'abapolisi bari mu butumwa bw 'umuryango w'abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yasuye itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bari mu murwa mukuru wa Centre Africa, Bangui (RWAFPU-1).  Inkuru irambuye...

Abapolisi 12 bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi barangije amahugurwa

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ibyumweru 6 yahabwaga abapolisi 12 ku bijyanye n'umutekano wo mu mazi. Mu byo bahaguwe harimo gucubira mu mazi byihuse bagiye gutabara umuntu uguye mu mazi, gucubira mu bujyakuzimu muri metero hagati ya 25 na 30 bagiye gushaka cyangwa gutabara ikintu cyacubiye mu kiyaga, banahuguwe ibijyanye no koga bisanzwe.  Inkuru irambuye...

Nyanza: Abantu 21 bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bafatiye abantu 21 mu kabari k?uwitwa Ngiruwonsanga Cyprien barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Bafashwe barimo kunywa inzoga, begeranye batanambaye agapfukamunwa. Bafatiwe mu Kagari ka Nyanza,Umurenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza.  Inkuru irambuye...

Rubavu: Polisi iraburira abamotari barimo kwijandika mu byaha byo gukwirakwiza urumogi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama abapolisi bo mu ishami rya Polisi y'u Rwanda bashinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) bafashe Ngendahimana Jean Nepo w'imyaka 38, afite udupfunyika tw 'urumogi 2,272 agiye kurucuruza mu baturage. Kuri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama bafashe uwitwa Nshimiyimana Venuste w'imyaka 22, we yafatanwe udupfunyika tw 'urumogi 275.  Inkuru irambuye...

Gasabo: Polisi yafashe abakwirakwizaga amavuta atemewe azwi nka mukorogo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama  ahagana saa cyenda abapolisi bo mu ishami rya Polisi y?u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n?ibindi byaha bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w?imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w?imyaka 33, bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu(Mukorogo). Sinayobye   yafatanwe amacupa 47 naho Nzamurambaho afatanwa amacupa 55.  Inkuru irambuye... 

Kirehe: Polisi yafashe uherutse kwiba moto mu Mujyi wa Kigali

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe yafashe uwitwa Habineza Samson w?imyaka 35, yafatanwe moto aherutse kwiba mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, moto ni iya Migambi Eric. Habineza yafatiwe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Mulindi, yafashwe arimo kuyitwaraho abagenzi.  Inkuru irambuye...

Nyarugenge: Umuturage yafashwe agiye kugurisha bimwe mu byuma bigize inkingi z?amashanyarazi
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama Polisi yafashe uwitwa Nkomeje Felicien w?imyaka 29, yafashwe agiye kugurisha  bimwe mu byuma bigize inkingi z?amashanyarazi. Yabigurishaga mu byo bakunze kwita inyuma (ibyuma bishaje), yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Nyabugogo.  Inkuru irambuye...

Kayonza: Abandi babiri bakwirakwizaga urumogi mu baturage bafatanwe ibiro 10 byarwo

Tariki  ya 6 Kanama nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bafashe Ndaziramiye Aimable afite ibiro 12 by?urumogi. Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Kanama  aba bapolisi bafashe uwarumuhaga ariwe Hakizimana Protogene  w?imyaka 44 n?umuhungu we witwa Mushiyibu w?imyaka 20.  Inkuru irambuye...