MUSANZE: Abapolisi basoje amahugurwa ajyanye no gukora iperereza
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena, Abapolisi basoje icyiciro cya mbere cy’amahugurwa ku iperereza ry’ibanze yaberaga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.
Ni amahugurwa y’amezi atandatu yitabiriwe n’abapolisi 123, yasojwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye.Inkuru irambuye
Abapolisi 44 basoje amahugurwa yo kubungabunga amahoro
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena, Abapolisi 44 basoje amahugurwa abategura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro badakorera mu matsinda (IPOs), yaberaga mu kigo cya Polisi cy’Amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi wa PTS, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko amahugurwa atangwa mbere yo kwerekeza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro yatangijwe ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'Ubushakashatsi (UNITAR), mu rwego rwo kubongerera ubushobozi nk’abakora imirimo itandukanye mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye.Inkuru irambuye
Polisi yafatiye mu Karere ka Kayonza arenga miliyoni 1.2 Frw yari yibiwe Nyagatare
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza, yafatanye abantu babiri amafaranga y’u Rwanda 1 266 000 muri miliyoni n’ibihumbi 445 yari yibwe umuturage utuye Nyagatare.
Abafashwe ni umusore ufite imyaka 20 y’amavuko ucyekwaho kwiba ayo mafaranga n’umugabo w’imyaka 47 wamucumbikiye mu karere ka Kayonza nyuma yo gutorokana ayo mafaranga.Inkuru irambuye
KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Polisi yafashe ibilo 15 by'urumogi n’udupfunyika turenga 2000
Polisi y’u Rwanda yafashe urumogi rungana n’ibilo 15 n’udupfunyika twarwo 2,494 mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Burera, hafatwa abantu batatu bakurikiranyweho kugira uruhare mu kubyinjiza mu gihugu.
Abagabo babiri barimo ufite imyaka 53 n’undi w' imyaka 42 y’amavuko bafatiwe mu mudugudu wa Mwiyanike, akagari ka Kadahenda, mu murenge wa Karago wo mu Karere ka Nyabihu, batwaye mu modoka rusange udupfunyika 2100 tw'urumogi, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 22 Kamena.Inkuru irambuye
KAMONYI: Polisi yafashe itsinda ry’abantu batatu bacyekwaho kwiba batoboye inzu
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi yafashe itsinda ry’abantu batatu bacyekwaho ubujura bw’amateleviziyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Abafashwe ni abasore babiri bafite imyaka 19 y’amavuko na mugenzi wabo w’imyaka 18, bafatiwe mu mudugudu wa Nyarusange, akagari ka Remera mu murenge wa Rukoma, ahagana saa Kumi n’imwe za mu gitondo.Inkuru irambuye
GASABO: Hafashwe magendu y’inzoga za likeri zifite agaciro k’arenga Miliyoni 21Frw
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (ASOC), ku wa Kabiri tariki 20 Kamena, mu Karere ka Gasabo, ryafatanye abantu babiri, amacupa 305 y’inzoga za magendu zo mu bwoko bwa likeri butandukanye.
Umwe mu bafashwe ni umumotari w’imyaka 38 wafatiwe ahazwi nko ku Kisimenti mu murenge wa Remera, atwaye kuri moto amacupa 10 yo muri izo likeri, n’umugabo w’imyaka 33 wafatiwe mu rugo mu kagari ka Kagugu, mu murenge wa Kinyinya, ahari ububiko bw’izo nzoga zose hamwe zifite agaciro ka Frw 21,385,000. Inkuru irambuye
NYARUGENGE: Polisi yafashe babiri bari bagiye kugurisha Televiziyo bacyekwaho kwiba
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Kamena, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Nyarugenge, yafashe abantu babiri bari bagiye kugurisha Televiziyo ebyiri bacyekwaho kwiba.
Bafatiwe mu Kagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge, ubwo bari bagiye kuzishakira umukiriya bakimara kuziba.Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










