Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Polisi y’u Rwanda yizihije imyaka 25 y’ubufatanye mu gucunga umutekano

Ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, Polisi y’u Rwanda yizihije urugendo rw’imyaka 25 imaze ifatanya n’abaturage mu gucunga umutekano, ibirori byahujwe n’umuhango wo kwinjiza mu kazi ba ofisiye bato 436 basoje amasomo mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa (PTS) i Gishari, mu Karere ka Rwamagana.

Ni ibirori byizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 25 mu bufatanye butanga umutekano”, byayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda; Paul Kagame, byitabirwa n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’umutekano, Dr. Vincent Biruta, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, abayobozi ba Polisi zo mu bindi bihugu bitandukanye n’abandi bayobozi n’abaturage.  Inkuru Irambuye... 

KIGALI: Habereye inama ya 17 ihuza abayobozi ba Polisi mu bihugu binyamuryango bya RECSA

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri y’Ikigo gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’akarere k’Ibiyaga Bigari (Regional Centre on Small Arms-RECSA), Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi, yatangije ku mugaragaro inama ihuza abayobozi ba Polisi zo mu bihugu bigize RECSA.

Ni inama ya 17 y’akanama ngishwanama gahuza abayobozi mu by’umutekano n’abafata ibyemezo hagamijwe gukomeza ubufatanye mu guhangana n’ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu karere k’ibiyaga bigari, ihembe ry’Afurika ndetse no mu bindi bihugu bihana imbibi na byo.  Inkuru Irambuye... 

CTTC MAYANGE: Hasojwe imyitozo yo kurwanya iterabwoba ihuriweho n’inzego z’umutekano mu Karere

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta, ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi, yasoje ku mugaragaro imyitozo yo kurwanya iterabwoba, yahuzaga inzego z’umutekano zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika, yaberaga mu Kigo cy’Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba (CTTC), i Mayange, mu Karere ka Bugesera.

Ni imyitozo yakozwe ubwo hasozwaga amahugurwa akubiye mu byiciro bibiri, ari byo; icyiciro cy’abitabiriye amahugurwa y’ibikorwa byihariye byo gucunga umutekano yabaga ku nshuro ya 14, bo mu bihugu by’u Rwanda rwabakiriye, Repubulika ya Santrafurika, Liberia na Seychelles, n’icyiciro cy’abasoje amahugurwa ahuriweho yo kurwanya iterabwoba; yitabiriwe n’abakomoka mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika ya Santrafurika, Kenya, Liberia, Seychelles, Tanzania na Uganda.  Inkuru Irambuye... 

Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya zasinye amasezerano y’ubufatanye

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, Inzego zombi, Polisi y'u Rwanda n’iya Kenya, zashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ku gicamunsi, n’abayobozi bakuru ba Polisi zombi; CG Felix Namuhoranye ku ruhande rw'u Rwanda n’Umuyobozi Mukuru (IGP) Douglas Kanja Kirocho, ku ruhande rwa Polisi ya Kenya.  Inkuru Irambuye... 

KIGALI: Hatangijwe Inama ihuza abahagarariye Komite zo mu bihugu binyamuryango bya RECSA

Ku wa Mbere, tariki ya 25 Gicurasi 2025, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yatangije ku mugaragaro inama ihuza abahagarariye Komite zo mu bihugu bigize RECSA, iziga ku bijyanye no gukomeza guhuriza hamwe imbaraga  mu guhangana n’ikwirakwizwa ry’intwaro rinyuranyije n’amategeko.

Ni inama ya 17 y’akanama ngishwanama ka Tekiniki (TAC) k'Ikigo cy’akarere gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje (RECSA) yayobowe na IGP Namuhoranye, ari nawe muyobozi mukuru wa Komite y’ubujyanama mu bya tekinike (TAC) ihuza abayobozi mu by’umutekano n’abafata ibyemezo hagamijwe gukomeza ubufatanye mu guhangana n’ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu buryo butemewe mu karere k’ibiyaga bigari, ihembe ry’Afurika ndetse no mu bindi bihugu bihana imbibi na byo.  Inkuru Irambuye...