Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lesotho yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda
Tariki ya 24 Kanama nibwo Umuyobozi mukuru wa Polisi y?u Rwanda n?umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lesotho bashyize umukono ku masezerano y?ubufatanye hagati ya Polisi z?ibihugu byombi. Mu itangazo ryasinywe kuru uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama haragaragaramo ko aya masezerano ari ingenzi kuko buri ruhande ruzayungukiramo kandi azakemura ibibazo by?umutekano byambukiranya imipaka. Inkuru irambuye...
ACP Rugwizangoza yarangije ishingano yari afite mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo
Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri abapolisi bari mu butumwa bw 'umuryango w'abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo basezeye Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga warangije ishingano ze zijyanye no kuba yari ashinzwe abakozi muri UNMISS. Inkuru irambuye...
Polisi irakangurira abaturarwanda cyane cyane abashoferi kwitwararika muri ibi bihe by?imvura
Muri uku kwezi kwa Nzeri haba hatangiye igihe cy?umuhindo, nk?uko bikunze kujya bigaragara iki gihe kirangwa n?imvura nyinshi kandi irimo umuyaga mwinshi n?amahindu. Niyo mpamvu Polisi y?u Rwanda yongeye gukangurira abaturarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwitwararika cyane bakirinda impanuka zishobora guturuka kuri iryo hindagurika ry?ibihe. Inkuru irambuye...
Huye: Polisi yafatanye abantu 7 imifuka 62 ya sima bicyekwa ko yibwaga mu ikompanyi ikora umuhanda
Mu ijoro rya tariki ya 31 Kanama Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe itsinda ry?abantu 7 bacyekwaho ubufatanye mu kwiba sima yubakishwa umuhanda Huye-Kibeho. Bafatiwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye, Akagari ka Muyogoro, Umudugudu wa Nyarwamba. Abafashwe ni Nkundineza Samuel w? imyaka 38 , Mukunzi Samuel w?imyaka 38, Bariyanga Charles w?imyaka 29, Tuyishime Emmanuel na Umubyeyi Rosine. Inkuru irambuye...
Polisi yerekanye abacyekwaho uburiganya no kunyereza imisoro bifashishije ibigo by?ubucuruzi bya baringa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i mu Karere ka Gasabo Polisi yeretse itangazamakuru uwitwa Nsengumukiza Patrick w?imyaka 42 na Karangwa Benoit w?imyaka 46. Baracyekwaho ubufatanye mu guhimba ibigo by?ubucuruzi bitabaho bagamije kunyereza imisoro, bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge. Inkuru irambuye...
Kigali: Babiri bafatanwe amavuta yangiza uruhu beretswe itangazamakuru
Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri Polisi y?u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu babiri bafashwe bacyekwaho gucuruza amavuta atemewe ahindura uruhu azwi ku izina rya Mukorogo. Abafashwe ni Uwase Rosette w?imyaka 35 na Uwiragiye Mediatrice w?imyaka 29 berekaniwe ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Inkuru irambuye...
Abatwara ibinyabiziga baributswa ko bitagombera kunywa ibisindisha byinshi kugira ngo urenze ibipimo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nzeri Polisi y?u Rwanda yerekanye abantu 40 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, berekaniwe ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Bose bafashwe barengeje igipimo cya 0.8 cya Alukolo ariko bo bakavuga ko bari basomye gakeya cyane katakagombye kugaragara. Inkuru irambuye...
Nyanza: Polisi yagaruje moto yari yibwe
Abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bagaruje moto y?uwitwa Habimana Janvier nyuma y?amasaha 7 yibwe uwo yari yarayihaye ngo ayikoreshe ajye amwishyura amafaranga. Yibwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga. Iyi moto yafatanwe uwitwa Hakizimana Damascene w?imyaka 20, yafashwe tariki ya 3 Nzeri ifatirwa mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Gatagara, Umudugudu wa Karuhwanya. Inkuru irambuye...
Police FC yabonye umutoza mushya ukomoka mu gihugu cy?Ubwongereza
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeri nibwo Francis Nuttall Elliot w?imyaka 53 ukomoka mu gihugu cy?Ubwongereza yageze mu Rwanda anashyira umukono ku masezerano atoza ikipe y?umupira w?amaguru ya Polisi y?u Rwanda (Police FC). Uyu mutoza yasinye amasezerano yo gutoza Police FC mu gihe cy?umwaka umwe nk?umutoza mukuru. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English











