Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

MUSANZE: Ibiganiro nyunguranabitekerezo byagarutse ku kwimakaza ubutabera muri Afurika

Ibiganiro nyunguranabitekerezo byaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze ku nshuro ya 10, byasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kamena, hagaragazwa ko kwimakaza ubutabera ari umusingi w’amahoro n’umutekano muri Afurika.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro ibi biganiro nyunguranabitekerezo, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana, yavuze ko amakimbirane akomeje kuba muri Afurika afitanye isano n’akarengane gatandukanye abaturage bahura nako, kudakemura ibibazo by’ibanze bishingiye ku mibereho y’abaturage ndetse n’intandaro y’amakimbirane nko guhezwa kwa bamwe, kudahabwa amahirwe angana ku mutungo, no kutarengerwa n’amategeko kimwe.Inkuru irambuye

Mu ishuri rikuru rya Polisi hatangiye ibiganiro ku butabera n’amahoro arambye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kamena, mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze, hatangijwe ibiganiro nyunguranabitekerezo bizamara iminsi ibiri byiga ku butabera, amahoro n’umutekano birambye.

Ni ibiganiro bihuje impuguke mu ngeri zitandukanye zirimo inzobere mu bushakashatsi, abo mu nzego zifata ibyemezo n’abarimu muri za Kaminuza, hagamijwe guteza imbere ubutabera buharanira amahoro n’umutekano birambye ku mugabane w’Afurika. Inkuru irambuye

Uruhare rw’abapolisi ni ingenzi mu kurwanya ibyaha mu rubyiruko-Minisitiri Utumatwishima

Minisitiri w’urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah yagaragaje ko gushishikariza urubyiruko kwitabira akazi mu mishinga itandukanye Leta igeza ku baturage n’indi mirimo yaruteza imbere, ari imwe mu nzira ishobora gutuma umubare munini w’urubyiruko rwishora mu byaha ugabanuka rugatanga umusanzu warwo mu kwiyubakira igihugu. 

Ni mu butumwa yageneye abapolisi bitabiriye amahugurwa yo gukumira no kurwanya ibyaha, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena, ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Inkuru irambuye

Gerayo Amahoro yakomereje mu rwego rw’Igihugu rw’Igorora

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena, Polisi y’u Rwanda yakomereje gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, ku bakozi b’Urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora (RCS) ku cyicaro gikuru giherereye mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Mu butumwa bugamije kwibutsa abakozi bo muri uru rwego kwirinda impanuka zibera mu muhanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabagejejeho, yavuze ko Polisi yahisemo kwegera abakoresha umuhanda kugira ngo bibutswe inshingano zabo imbonankubone.Inkuru irambuye

Abiyandikishije ku bizamini byo gutwara ibinyabiziga batangiye gukora ku bwinshi

Kuri uyu wa mbere tariki 12 Kamena, Polisi y'u Rwanda yatangije impinduka mu gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga kuri site zose zo mu gihugu, hakoreshwa umubare munini w'abiyandikishije.

Abari barahawe amatariki ya kure yo gukoreraho ibizamini bigijwe hafi mu rwego rwo kubafasha kubona serivisi yihuse.Inkuru irambuye

Abapolisi 40 batangiye amahugurwa ajyanye no kubungabunga amahoro

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kamena, abapolisi 40 batangiye amahugurwa arebana n'ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye.

Ni amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, abera mu kigo cya Polisi cy'amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.Inkuru irambuye

SUDANI Y’EPFO: CP Rutagerura yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ushinzwe ibikorwa, Commissioner of Police (CP) Felly Bahizi Rutagerura, yasuye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-1 n’amasibo abiri y’itsinda RWAFP-3 mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper-Nile.

Ni uruzinduko yagiriye muri ako gace ka Malakal, kuri uyu wa 11 Kamena, mu gihe hamaze iminsi havugwa amakimbirane yashyamiranyije imiryango mu nkambi ku wa 8 Kamena, yaguyemo abagera kuri 19 hakomereka abasaga 64.Inkuru irambuye