Central Africa: Loni yambitse imidali y'ishimwe abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe abapolisi b’u Rwanda bagera ku 139 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa (MINUSCA) bambitswe imidali yo kubashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa mpuzamahanga bigamije kubungabunga amahoro, bashimiwe uburyo babikora neza kandi kinyamwuga. Inkuru irambuye...
Huye: Polisi yakanguriye abamotari kugira uruhare mu kurwanya COVID-19 no gukumira ibyaha
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yagiranye ibiganiro na bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto (Abamotari). Inama yabereye muri sitade ya Huye iri mu Murenge wa Ngoma, yabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Inama yari iyobowe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent of Police(CSP) Francis Muheto ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SSP Gaston Karagire hari n’ abayobozi b’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Huye. Inkuru irambuye...
Kayonza: Polisi yafashe uherutse kwambura umuturage amafaranga yitwaje isosiyete y'itumanaho
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza yafashe uwitwa Sebahutu Celestin w’imyaka 50 uherutse kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30. Yayambuye uwitwa Misiri Thadee w’imyaka 69 amushuka ko agiye kumuhuza n’abayobozi ba sosiyete y’itumanaho ikorera mu Rwanda (Airtel) ngo bakamugurira ikibanza cyo gushyiramo umunara wabo. Sebahutu yafatiwe mu Mudugudu wa Mwiri mu Kagari ka Migera mu Murenge wa Mwiri. Inkuru irambuye...
Gatsibo: Polisi yafashe uwari umaze iminsi akwirakwiza amafaranga y’amiganano
Ku makuru yatanzwe n’abaturage, kuri iki cyumweru tariki ya 21 Werurwe Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro yafashe Turabayo Pierre w’imyaka 38 arimo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano. Yafatanwe inoti 2 z’ibihumbi bitanu, ariko hari amakuru avuga ko yari amaze igihe akwirakwiza ayo mafaranga y’amahimbano. Inkuru irambuye...
Nyagatare: Polisi yafashe abacyekwaho kwiba batiri zitanga ingufu z’amashanyarazi mu nzu z’abaturage
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mimuli kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Werurwe yafashe Nzabonimana Obama w’imyaka 26, Muhire Jean de Dieu na Kwizera Nowa bacyekwaho kwiba batiri (Batteries) zitanga ingufu z’amashanyarazi mu nzu z’abaturage. Aba basore bafatiwe mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Mimuli, Umurenge wa Mimuli. Inkuru irambuye...
Huye: Polisi yafashe uwakoraga akanacuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga
Ku mugoroba wa tariki ya 23 Werurwe ku isaha ya saa mbiri Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye yafashe Habinshuti Leonald w’imyaka 45 imufatana litiro 30 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga ndetse n’ibikoresho yifashishaga ayikora. Mu rugo rw’uyu mugabo yari yarahashinze akabari, hafatiwe abantu 5 barimo kunywa icyo kiyobyabwenge. Inkuru irambuye...
Gisagara: Polisi yafashe uwinjizaga urumogi mu gihugu arutwaye mu bwatsi bw'amatungo
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo yafatiye mu rugo rwa Niyonsenga Jean Bosco w’imyaka 60 umufuka urimo urumogi. Inkuru irambuye...
Rusizi: Abantu bane Polisi yabafatanye magendu y'ibitenge
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Werurwe abapolisi bo mu ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bafashe abantu bane umwe aracika, bafatanwe ibitenge bitatangiwe imisoro (magendu). Abafashwe ni Uwineza Anne Marie w’imyaka 34 yafatanwe ibitenge 108, Nyiraneza Furaha w’imyaka 29 yafatanwe ibitenge 100, Niyonsenga Alice w’imyaka 28 yafatanwe ibitenge 100 na Mukanyandwi Sophia wahise ucika ariko ibitenge bye bigera ku 100 byarafashwe. Bose bafatiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English










