IGP Namuhoranye yagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye n'Abayobozi bakuru ba Polisi ya Sudani na Seychelles
Ku wa Gatatu tariki ya 12 Kanama, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Sudan, Lt Gen Amir Abdel Moneim Fadl na CP Godfra Henry Hermitte, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Seychelles, aba bayobozi bagiranye ibiganiro mu gihe bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) yabereye i Kigali muri Convention center, yibandaga ku ngingo igira iti: “Sisitemu Zigenga Zishingiye ku Ikoranabuhanga: Icyo Bisobanuye ku Mutekano n’Ingabo muri Afurika.”
Ibiganiro bya bo byibanze ku guteza imbere ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu, cyane cyane mu kongerera ubushobozi inzego z’umutekano no guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka. Inkuru Irambuye...
DIGP Ujeneza yahaye impanuro abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
Ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2026, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yahaye impanuro abapolisi 160 biteguraga kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu ntara ya Upper Nile ahitwa Malakal, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (UNMISS).
DIGP Ujeneza yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza, gukora kinyamwuga, kuzarangwa n’ikinyabupfura, gukorana neza hagati yabo ndetse n’abandi bazafatanya.
Yagize ati: “Mugiye mu kazi igihugu kibatumye, mugomba kuzagaragaza ubudasa mu buryo bwa kinyamwuga kuko u Rwanda tubizwiho gukora neza cyane cyane mu butumwa bw’amahoro. Muzabane neza na bagenzi banyu kandi mwubahe imico y’abo mugiye kurinda n’abo muzakorana, muzagaragaze ikinyabupfura kuko aricyo kizabafasha gusohoza akazi mwatumwe neza.” Inkuru Irambuye...
KIGALI: Herekanywe abakozi ba Leta 17 bagize uruhare mu ikorwa ry'inzoga n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge
Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB) beretse itangazamakuru abakozi 17 bo mu nzego zitandukanye za Leta, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ikorwa ry'inzoga n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge biherutse gukurwa ku isoko ry' u Rwanda. Igikorwa cyo kuberekana cyabereye ku cyicaro gikuru cy'Urwego rw'Ubugenzacyaha, ku Kimihurura, ku wa Kane tariki ya 13 Kanama.
Muri abo harimo 10 bakoraga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), 3 bo mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzirangenge (RSB) n'ababandi bo mu nzego z'ibanze barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge n’ab’utugari bo mu karere ka Gisagara na Karongi.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda akaba n'Umuyobozi w'ishami ry’Inozabubanyi n'Itangazamakuru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko kuva igikorwa cyo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge gitangiye cyatanze umusaruro ufatika. Inkuru Irambuye...
Polisi iraburira abantu kwirinda guhisha, kugurisha no kunywa ibinyobwa bitemewe n’amategeko n'ibitujuje ubuziranenge
Polisi y’u Rwanda ikomeje kuburira abantu kwirinda guhisha, kugurisha cyangwa kunywa ibinyobwa nk’ibyuma bitemewe n’amategeko ndetse n’ibitujuje ubuziranenge, mu gihe ibikorwa byo kubikura mu baturage bikomeje.
Ibi byatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 12 Kanama, mu gikorwa cyo kumena ibinyobwa bitemewe byafatiwe mu nganda no ku bacuruzi banyuranye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali. Muri ibyo harimo inzoga zitemewe zizwi ‘nk’ibyuma’, ibinyobwa bisindisha byatumijwe mu mahanga ariko bidafite ubuziranenge, ndetse n’ibindi binyobwa bicuruzwa bikozwe mu buryo butemewe cyangwa budakurikije ibisabwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Ngahonzire, yavuze ko hari abantu bagikomeza kubika no guhisha ibi binyobwa bibujijwe mu ngo, mu maduka no mu bubiko, nubwo ibikorwa byo kubirwanya bikomeje. Inkuru Irambuye...
Kinyarwanda
English









