Abapolisi barenga 170 basoje amahugurwa ajyanye no kurinda ituze rusange no guhangana n'ibihungabanya umutekano mu mijyi
Ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, abapolisi 178 basoje amahugurwa ajyanye no guhosha imyigaragambyo n’ibikorwa bya Polisi byo guhangana n'abagizi ba nabi mu mijyi (Riot Control and Urban Operations Courses).
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cya Qatar (Lekhwiya), yari amaze igihe kingana n'ibyumweru bitandatu abera mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera. Inkuru irambuye...
Abapolisi b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y’Epfo
Ku wa Kane tariki ya 24 Nyakanga, abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda (RWAFPU1-9) bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe bavuye mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), aho bari bamaze igihe kingana n'umwaka.
Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda (RWAFPU1-10) riyobowe na Assistant commissioner of Police (ACP) Corneille Murigo, bahagurutse i Kigali mu gitondo berekeza Malakal mu Ntara ya Upper Nile. Inkuru irambuye...
KIGALI: Hasojwe amahugurwa ajyanye n’ubuvuzi bw’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano
Ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga, ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi y’u Rwanda ryifashisha imbwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ajyanye n’ubuvuzi bwazo.
Ni amahugurwa yakozwe mu gihe cy’umwaka umwe, yateguwe ku bufatanye n’ibitaro bya New Vision Veterinary Hospital, yitabiriwe n’abo muri Polisi y’u Rwanda no mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Inkuru irambuye...
Abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake yo kuzafashisha abarwayi
Ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga, Abapolisi bakorera ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, azafashishwa abarwayi bayakeneye kwa muganga.
Ni igikorwa gitegurwa ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC), kitabiriwe n'abakabakaba 100, bimwe mu bikubiye mu masezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono hagati y'impande zombi. Inkuru irambuye...
Abatwara abagenzi kuri moto basabwe kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), n'abandi bafatanyabikorwa, bagiranye inama n'abatwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Gasabo.
Ni inama yabereye kuri sitade ya ULK mu murenge wa Gisozi, yitabiriwe n'abasaga 1000 bakorera muri aka karere no mu bindi bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, hagamijwe kubibutsa uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano wo mu muhanda n'imigendekere myiza y'akazi kabo ka buri munsi. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English











