Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bahawe impanuro

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi, yahaye impanuro abapolisi 380 bagize amatsinda abiri yitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo n’icya Centrafrique.

Itsinda RWAFPU I-8 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Mudathir Twebaze, rigizwe n’abapolisi 240 bitegura kwerekeza muri Sudani y’Epfo, aho bazasimbura irindi tsinda rihamaze igihe cy’umwaka rikorera mu Ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal, biteganyijwe ko rizerekeza mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 11 Gicurasi.  Inkuru irambuye...

U Rwanda rwasimbuje Abapolisi mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi, Polisi y'u Rwanda yasimbuje itsinda ry'abapolisi RWAFPU-I mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS).

Ni ku nshuro ya 8 hoherezwa umutwe w'abapolisi kuva mu mwaka wa 2015, ubwo abapolisi b'u Rwanda boherezwaga bwa mbere mu butumwa bwa Loni mu Ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal.  Inkuru irambuye...

UMUTEKANO WO MU MUHANDA: Moto zirenga 400 zafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abahindura nimero z’ibinyabiziga


Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) ryafashe moto zirenga 400 ba nyirazo bari barasibye cyangwa barahinduriye nimero ziziranga (Plaque) mu bikorwa byakorewe mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Ubwo zerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Gicurasi, mu murenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo, Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Gerald Mpayimana, yavuze ko izi moto zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Mujyi wa Kigali kuva mu ntangiro za Mata.  Inkuru irambuye...

RWAMAGANA: Yafatiwe mu cyuho atetse Kanyanga

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rwamagana, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 53, mu rucyerera rwo ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi, atetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Yafashwe ayitekeye iwe mu rugo, mu mudugudu wa Ntunga, akagari ka Cyimbazi mu murenge wa Munyiginya, anafite litiro 7 za Kanyanga yari ibitse mu cyumba.  Inkuru irambuye... 

BUGESERA: Polisi yafatanye abasore babiri miliyoni 1.5Frw bacyekwaho kwiba batoboye inzu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Bugesera, yafatanye abasore babiri amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu bacyekwaho kwiba umuturage banyuze mu idirishya ry’inzu ye.

Bafatiwe mu mudugudu wa Saruduha mu kagari ka Kindama mu murenge Ruhuha, kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gicurasi, ku isaha ya saa munani n’igice z’igicamunsi.  Inkuru irambuye...

NYABIHU: Babiri bafatanywe udupfunyika 1980 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu (ASOC), ryafatiye mu Karere ka Nyabihu abagabo babiri bari batwaye kuri moto igikapu kirimo udupfunyika 1,980 tw’urumogi.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 28 na mugenzi we w’imyaka 37, bafatiwe mu mudugudu wa Rwanyirangeri, akagari ka Jaba mu murenge wa mukamira, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi, bari kuri Moto yaturukaga Nyabihu yerekeza mu Karere ka Muhanga.  Inkuru irambuye...

NYARUGENGE: Polisi yafashe undi mucuruzi w’amavuta yangiza uruhu

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko, yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu gihugu, acuruza amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

Yafatanywe amacupa arenga 300 y’amoko atandukanye ya mukorogo, yacururizaga mu iduka rye riherereye mu mudugudu w’Amahoro, akagari ka Rwezamenyo II, mu murenge wa Rwezamenyo, kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi. Inkuru irambuye...