Minisitiri Gasana yasabye abapolisi guharanira gutanga serivisi nziza
Minisitiri w?umutekano, Alfred Gasana yavuze ko n?ubwo hakiri imbogamizi zishingiye ku bushobozi, Polisi mu nshingano zayo, bitagomba kugira ingaruka ku ireme rya serivisi zitangwa haba ku mupolisi ubwe, umutwe cyangwa ishami rya Polisi y?u Rwanda akoreramo.
Ibi Minisitiri Gasana yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Nkuru ya Polisi ku cyicaro gikuru ku Kacyiru. Inkuru irambuye...
Polisi yagiranye ibiganiro n?abayobozi b?ibigo bitanga serivisi z?umutekano n?abahagarariye ibigo bicungirwa umutekano
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru habereye inama y?umutekano yahuje ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda, abayobozi b?ibigo by?Abikorera bitanga serivisi z?umutekano n?abayobozi bafite umutekano mu nshingano zabo mu bigo bicungirwa umutekano.
Ni ibiganiro byitabiriwe n?abasaga 100 byari biyobowe n?Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye ari kumwe n?abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y?u Rwanda. Inkuru irambuye...
Polisi irasaba abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru birinda icyahungabanya umutekano
Polisi y'u Rwanda irasaba abaturarwanda kwizihiza no kwishimira ibihe by'iminsi mikuru nk?uko bisanzwe mu mahoro n?umudendezo ariko birinda ikintu icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano n?ituze rusange ry'abaturage.
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko mu bihe by?iminsi mikuru hakunze kugaragara ubwiyongere bw?impanuka zo mu muhanda asaba buri wese kwitwararika. Inkuru irambuye...
RUSIZI: Polisi y'u Rwanda irakangurira abafite ibinyabiziga bigejeje igihe cyo gusuzumwa ubuziranenge kwitabira iyi serivisi
Kuva ku wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza, Polisi y'u Rwanda iregereza serivisi zo gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga abatuye n'abakorera mu Karere ka Rusizi mu rwego rwo kubafasha gukoresha ubugenzuzi bw?ibinyabiziga mu buryo buboroheye.
Ni serivisi igiye kongera guhabwa ba nyir?ibinyabiziga batuye muri aka karere n?utundi turere bihana imbibi nyuma y?ukwezi ikubutseyo imaze gusuzuma imodoka zigera kuri 500 mu gihe cy?icyumweru igakomereza mu Karere ka Rubavu ahasuzumwe imodoka 694. Inkuru irambuye...
[AMAFOTO] Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomeje mu gihugu hose
Gahunda y?ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gukumira no kurwanya Impanuka zo mu muhanda hasabwa abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza impanuka yakomeje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukuboza, mu gihugu hose aho Polisi y?u Rwanda n?abafatanyabikorwa bakanguriye ibyiciro bitandukanye by?abawukoresha kubahiriza amabwiriza y?umuhanda. Inkuru irambuye...
Abapolisi basoje amahugurwa yerekeranye no kubungabunga amahoro
Abapolisi 30 basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bibiri ajyanye no kurengera abasivili mu bihe by'intambara yaberaga ku Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda. Inkuru irambuye...
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n'ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye cy'amahugurwa n'ubushakashatsi (UNITAR). Inkuru irambuye...
Intumwa za Polisi ya Malawi ziri mu Rwanda mu ruzinduko rw?akazi
Intumwa za Polisi ya Malawi ziyobowe na Deputy Commisioner of Police (DCP) Jacqueline Kainja, ziri mu ruzinduko rw?akazi mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu, Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza, zasuye Ikigo cy?Akarere cy?Indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n?irikorerwa abana (RCOE) ku cyicaro cya Polisi y?u Rwanda ku Kacyiru. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English










