Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

KIGALI: Hatangijwe imikino ya EAPCCO

Ku wa kabiri, tariki ya 21 Werurwe, i Kigali hatangijwe ku mugaragaro  imikino  ihuza ibihugu bigize umuryango w’abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO) ibaye ku nshuro yayo ya 4 mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu gucunga umutekano.

Ni imikino izamara igihe cy’icyumweru ihuza ibihugu umunani bigize EAPCCO, ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Guteza imbere ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n’imyidagaduro.’  Inkuru irambuye...

IMIKINO YA EAPCCO: Polisi y'u Rwanda yatsinze iy'u Burundi mu mikino yo gufungura amarushanwa


Amakipe ya Polisi y'u Rwanda yatsinze aya Polisi y'igihugu cy'u Burundi mu mikino itangiza umupira w'amaguru n’umukino w’intoki (Volley ball) yabahuje ku munsi wa mbere w’imikino ihuza abapolisi bo mu Karere k’Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO) ku nshuro ya 4, yatangiye kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Werurwe, i Kigali mu Rwanda.

Ni imikino yabaye nyuma y’ibirori byo gutangiza iyi imikino ya EAPCCO byabereye kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele mbere ya saa sita z’amanywa aho mu mupira w’amaguru, ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinze ikipe ya Polisi y’u Burundi ibitego bitatu kuri kimwe.  Inkuru irambuye...

Abapolisi b'u Rwanda 320 bari mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique bambitswe imidali


Umuryango w'Abibumbye wambitse imidali y'ishimwe abapolisi 320 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).

Umuhango wo kubashyikiriza iyi midali wabereye ku cyicaro cy'umutwe w'abapolisi (RWAFPU-1) mu murwa mukuru Bangui ku wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe, uyoborwa n'intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (SRSG) Valentine Rugwabiza.  Inkuru irambuye...

IMIKINO YA EAPCCO: Uko umunsi wa kabiri w'imikino wagenze


Imikino ihuza abapolisi  bo mu bihugu bigize umuryango w'abayobozi ba Polisi mu bihugu by'Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO) yakomeje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe, hakinwa umukino w'intoki wa Volley ball,  gusiganwa ku maguru, iteramakofe, netball na darts.

Mu butumwa bwo kubifuriza intsinzi bwatanzwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n'abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza kuri Hilltop hotel iherereye i Remera mu Karere ka Gasabo ahaberaga imwe muri iyo mikino yavuze ko abayitabiriye bahurijwe hamwe no gusabana ndetse no guteza imbere impano bityo ko igomba kurangwa n'urukundo n'ubworoherane.  Inkuru irambuye...

Ba Ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi batangiye Urugendoshuri imbere mu gihugu


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe, ba Ofisiye bakuru 35 biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru muri gahunda y’amasomo y’umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri

Rwitabiriwe n’abagera kuri 35 bahuriye ku masomo y’icyiciro cya 11, bakaba bakomoka mu bihugu 10 by’Afurika ari byo; Ethiopia, Kenya, Malawi, Namibia, Lesotho, Nigeria, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania n’u Rwanda rwabakiriye, hagamijwe guhuza amasomo bigiye mu ishuri n’ibikorerwa mu bigo bitandukanye bazasura.  Inkuru irambuye...

RULINDO: Batatu bafatanywe magendu amabalo 7 y’imyenda ya caguwa

Ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rulindo, yafatanye abantu batatu amabalo 7 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Abafashwe ni umugore w’imyaka 53 y’amavuko ari we nyiri caguwa, uwari utwaye imodoka w’imyaka 42 na mugenzi wabo w’imyaka 41 wabafashaga kuyipakira, bafatiwe mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana.  Inkuru irambuye...

MUSANZE: Polisi yafashe uwibaga telefone akajya kuzigurisha mu bindi bihugu


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe umusore w’imyaka 29 ukurikiranyweho kwiba telefone zigezweho (smart phones) akazigurishiriza mu bindi bihugu.

Yafatiwe mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe, afite telefone 6 zigezweho yari yibye mu Rwanda ashaka kwerekeza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho yari buzigurishirize.  Inkuru irambuye...