Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

IGP Namuhoranye yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Iburasirazuba

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata, yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Iburasirazuba.

Ni muri gahunda y’ingendo  ubuyobozi bwa Polisi bukora buri mwaka, hagamijwe gusura imitwe n’amashami ya Polisi atandukanye akorera mu gihugu hose mu rwego rwo kubakangurira kunoza imikorere mu nshingano zabo za buri munsi. Inkuru irambuye 

DIGP Ujeneza yitabiriye inama ya Polisi Mpuzamahanga muri Pologne

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe imiyoborere n'abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ari mu ruzinduko rw'akazi muri Pologne aho yitabiriye inama ya Polisi Mpuzamahanga.

Ni inama izamara iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata, ibera mu kigo cy'imurikabikorwa giherereye mu Mujyi wa Kielce. Inkuru irambuye 

Abapolisi b'u Rwanda 140 basoje ubutumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda ( RWAFPU I-8) bagarutse mu Rwanda nyuma yo gusoza ubutumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA) nyuma yo gusimbirwa n' itsinda (RWAFPU I-9) ryahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata ryerekeza mu Murwa mukuru  Bangui.

Iri tsinda ryageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba riyobowe n’Umuyobozi waryo, Chief Superintendent of Police (CSP) Callixte Kalisa.Inkuru irambuye   

KACYIRU: Abapolisi batanze amaraso yo gufashisha abarwayi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata, abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso azafasha abarwayi bayakeneye, cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ni igikorwa cyatangiye saa mbiri za mu gitondo cyitabirwa n’abapolisi barenga 200 bo mu mitwe n’amashami atandukanye ya Polisi akorera mu Mujyi wa Kigali.Inkuru irambuye 

Abapolisi b’u Rwanda bahaye amahugurwa abo muri Sudani y’Epfo

Abapolisi b’u Rwanda bagize umutwe RWAFPU1-7 woherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper Nile muri Sudani yepfo (UNMISS), basoje icyumweru cy’amahugurwa bagezaga ku bapolisi baho kugira ngo babahe ubumenyi butandukanye bujyanye no gucunga umutekano.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Mata, yitabiriwe n’abapolisi 80 bo mu mashami atandukanye ya Polisi ya Sudani y’Epfo (SSNPS), akorera muri Malakal. Inkuru nirambuye


KAMONYI: Hafashwe abantu bane bakurikiranyweho guhisha Plaque za moto

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) ryafatiye mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mata, abantu bane barimo abamotari babiri n'abagenzi babiri bari batwawe kuri moto bahishe nimero ziziranga (Plaque) bagambiriye gukwepa amande y'amakosa yo mu muhanda.

Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) René Irere yavuze ko aba bamotari bafashwe, basanze ibinyabiziga byabo byari bisanzwe bifite n'imyenda itarishyurwa.Inkuru irambuye  

KIGALI: Polisi yafashe itsinda ry’abantu 5 bacyekwaho ubujura

Polisi y’u Rwanda mu bihe bitandukanye yafashe itsinda ry’abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bushikuza no gukomeretsa bakoraga mu masaha y’ijoro ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Bashinjwa kuba mu bujura buherutse bwabaye mu gicuku cyo ku itariki ya 10 Mata, barateze abantu mu muhanda Rwandex-Sonatubes bakabambura telefone n’amafaranga bakanabakomeretsa. Inkuru irambuye