Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Polisi y’u Rwanda irizeza umutekano mu bihe byo kwibuka

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye muri iki gihe twinjiyemo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda hirya no hino ku Isi baratangira icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi; aho abasaga miliyoni bishwe bazira akarengane mu gihe cy’iminsi ijana gusa.  Inkuru irambuye... 

Abashaka Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo bagiye kujya bahabwa urukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga


Polisi y’u Rwanda iramenyesha abaturarwanda ko yashyizeho uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ruzajya rutangwa binyuze ku rubuga Irembo.

Ni serivisi yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mata, igenewe abasanzwe bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo zigifite agaciro n’abazazitsindira bose kuva icyo gihe.  Inkuru irambuye...

KWIBUKA 29: Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bibutse Jenoside yakorewe abatutsi


Ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata, abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique na Sudani y'Epfo, bifatanyije n'umuryango mugari w'abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni umuhango witabiriwe n'abandi banyacyubahiro barimo abayobozi bo muri Guverinoma zo muri ibyo bihugu, abayobozi bakuru b'Umuryango w'Abibumbye n'abaturage  mu kwifatanya n'abanyarwanda guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe mu gihe cy'iminsi 100 gusa.  Inkuru irambuye...

Polisi yafashe abantu umunani bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage, yafashe abagabo 8 bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo biba insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 80 n’izipima ibilo 60, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Gicumbi na Muhanga.

Abafashwe barimo abagabo batatu bafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 74, ku wa Mbere tariki ya 3 Mata, mu mudugudu wa Kabingo, akagari ka Nganzo mu murenge wa Muhanga.  Inkuru irambuye...

BURERA: Polisi yafashe uwacukuraga amabuye y'agaciro binyuranyije n’amategeko yangiza n’umuhanda

Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Mata, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Burera yafashe umusore w’imyaka 22, ukurikiranyweho ibikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko no kwangiza ibikorwaremezo.

Yafatiwe mu mudugudu wa Tetero, akagari ka Gitovu mu murenge wa Ruhunde, nyuma y’uko bagenzi be bafatanyaga muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi babonye inzego z’umutekano bagatoroka.  Inkuru irambuye...

NYARUGENGE: Polisi yafashe babiri bacyekwaho kwiba no gucuruza ibikomoka kuri Peteroli

Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Nyarugenge,  yafatiye mu cyuho abagabo babiri, bari batwaye mazutu mu modoka bacyekwaho kwiba no gucuruza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Abafashwe ni umugabo w'imyaka 27 y’amavuko na mugenzi we ufite imyaka 19, bafatiwe mu murenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, mu mudugudu wa Kabirizi bafite amajerekani atanu arimo litiro 100 za mazutu bari bagiye gushakira umukiriya.  Inkuru irambuye...

KAMONYI: Yafatiwe mu cyuho acuruza ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mata, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Kamonyi, yafashe umugabo w’imyaka 40 ucyekwaho gucuruza ibiyobyabwenge by’urumogi.

Yafatiwe iwe mu rugo mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Nkingo mu murenge wa Gacurabwenge, afite udupfunyika tw’urumogi 175 yari ategereje umukiriya iwe mu rugo aho arucururiza.  Inkuru irambuye...