Polisi yagaruje arenga miliyoni 4Frw yibiwe mu modoka
Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) yagaruje amafaranga y'u Rwanda miliyoni enye n'ibihumbi 110 (Frw 4,110,000) yibwe akuwe mu modoka y'umunyamahanga yari iparitse ahazwi nka Downtown mu Mujyi wa Kigali.
Yafatanywe abagabo babiri bombi bashyikirijwe ubutabera ngo bakurikiranwe, amafaranga bafatanywe asubizwa nyirayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata, uzwi ku izina rya Walker Jemrose Leanora ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza, akaba umuyobozi w'umuryango utera inkunga urubyiruko n'abana batishoboye. Inkuru irambuye...
Polisi yihanangirije abakora ubujura ihumuriza abaturage
Polisi y’u Rwanda yahumurije abaturarwanda ku kibazo cy’ubujura kimaze iminsi kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu, y’uko hakajijwe ingamba mu rwego rwo guhangana nabwo kandi ko abakora ubu bujura bazakomeza gushakishwa bagafatwa.
Ni mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata, ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru, mu kiganiro n’abanyamakuru. Inkuru irambuye...
GASABO: Batatu bafatanywe magendu y’inzoga za liqueur zifite agaciro k’asaga miliyoni 5.4Frw
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), kuwa Mbere tariki ya 10 Mata, ryafashe abagabo batatu bakoraga ubucuruzi bwa magendu nyuma yo kubagwa gitumo bafite amakarito y’imivinyu n’amacupa y’inzoga za liqueur za magendu zifite agaciro ka Frw 5,414,000.
Bafatiwe ahazwi nko ku Kinamba, mu murenge wa Kacyiru, batwaye zimwe muri izo nzoga mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota-Carina ifite nimero RAD 319 C, ubwo bari bazishyiriye abakiriya, ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba. Inkuru irambuye...
Ibigo byigenga bicunga umutekano birasabwa kurushaho gukora kinyamwuga
Polisi y'u Rwanda yongeye kwibutsa ibigo byigenga bicunga umutekano kurushaho gukora kinyamwuga, hashyirwa imbere umutekano w'aho bashinzwe kurinda mu rwego rwo kubahiriza neza inshingano zabo.
Ni ibikubiye mu butumwa bwatanzwe Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata, n'Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, Commissioner of Police (CP) Denis Basabose, ubwo hasozwaga amahugurwa y’abakozi 91 b’ikigo cyigenga gicunga umutekano cya Top Security. Inkuru irambuye...
KWIBUKA29: Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrique bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) mu gace ka Bangassou, kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango waranzwe no gucana urumuri rw'icyizere no gufata umunota wo guceceka mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zishwe mu gihe cy'iminsi 100 gusa zizira uko zavutse. Inkuru irambuye...
GICUMBI:Polisi yafashe ucyekwaho ubwicanyi no kwiba Moto
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, yafashe umugabo w’imyaka 29 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto nyuma yo kwica nyirayo.
Ni ubwicanyi bwakozwe tariki ya 7 Mata, aho uyu mugabo na mugenzi we bafatanyije, bategeye mu nzira umumotari, ubwo yari atashye, mu mudugudu wa Runaba, akagari ka Shangasha, mu murenge wa Shangasha. Inkuru irambuye...
RUTSIRO: Yafatiwe mu cyuho akwirakwiza amafaranga y’amiganano
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rutsiro, yafashe umusore w’imyaka 22, ucyekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.
Ni nyuma yo gufatanwa amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi mirongo itatu (30,000Frw), kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mata, ahagana saa Kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English











