Gasabo: Nyuma y'umuganda, Polisi yasabye abaturage kwita ku bidukikije no kugira isuku
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Kami mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu gikorwa cy’umuganda wo gukora ahangijwe n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’umucanga.
Uyu muganda wari witabiriwe na Comissioner of Police(CP) Emmanuel Butera ari nawe wari umushyitsi mukuru, Kimenyi Burakari ushinzwe uburezi mu karere ka Gasabo , abayobozi ku nzego z'ibanze n'abaturage.
Mu kiganiro yatanze yibukije abaturage ko igikorwa cy’umuganda kiri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba Polisi y’u Rwanda yihaye zirimo gukumira ibyangiza ibidukikije. Soma inkuru irambuye
Kigali: Polisi yashubije ibikoresho bitandukanye byari byaribwe ba nyirabyo
Polisi mu mujyi wa kigali yashubije ibikoresho byo mu rugo bitandukanye, ibisubiza ba nyirabyo byari byaribwe.Ibi byafatiwe mu gikorwa cyakozwe mu bihe bitandukanye no mu duce dutandukanye, kigamije gufata abajura ndetse n’ibikoresho byagiye byibwa.
Icyo gikorwa cyabaye ejo kuwa gatanu taliki ya 15 ubwo hasubizwaga za mudasobwa enye na television yo mu bwoko bwa flat TV kuri ba nyirabyo.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent Emmanuel Hitayezu akaba yavuze ko icyo gikorwa cyo gushakisha abajura n’ibyibwe polisi ibikesha imikoranire myiza n’ubufatanye n’abaturage, bo batungira agatoke polisi aho ibyibano biherereye ndetse n’abakekwaho ubwo bujura bagakurikiranwa nyuma y’iperereza bagashyikirizwa ubutabera. Soma inkuru irambuye
Kurengera ibidukikije ni ugushimangira iterambere rirambye: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda
Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police-IGP Emmanuel K. Gasana kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukuboza, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi 3 yo kurengera ibidukikije ateraniyemo abapolisi, Inkeragutabara n’abandi bafatanyabikorwa mu kurengera ibidukikije, bose hamwe bakaba ari 100. Ni amahugurwa ari kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, akaba afite insanganyamatsiko igira iti:”Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu kurengera ibidukikije no gushimangira iterambere rirambye.” Soma inkuru irambuye
Abapolisi babiri b’u Rwanda batwaye imidari ya Bronze mu Marushanwa ya Taekwondo 2017
Sgt Birori Consolée na Cpl Ruterana Gilbert batwaye imidari ibiri ya Bronze mu Marushanwa y’Umukino wa Taekwondo y’uyu mwaka wa 2017 ku rwego rw’Igihugu yabereye kuri Petit Stade i Remera kuva ku itariki 11 kugeza ku wa 13 z’uku kwezi (iminsi itatu).
Aya marushanwa yitabiriwe n’Amakipe 14 abarizwa hirya no hino mu gihugu; Polisi y’u Rwanda ikaba yari ihagarariwe n’aba bombi, bakaba kandi ari bamwe muri 25 bagize Ikipe yayo ya Taekwondo (Police Taekwondo Club) iriho kuva mu 2014.Soma inkuru irambuye
Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage
Polisi y’u Rwanda irizeza Abaturarwanda ko hazakomeza kubaho umutekano mu gihugu hose mu gihe cy’iminsi mikuru yo kwizihiza Noheri n’Ubunani kandi igasaba abaturage kubyizihiza birinda gukora ibyaha.
Ibi byatangajwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hagati yayo n’Itangazamakuru. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Guha imbaraga ubufatanye hagamijwe gutanga serivisi inoze”.
Ni ikiganiro kitabiriwe kandi kiyoborwa n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda , IGP Emmanuel K. Gasana ari nawe wari umushyitsi mukuru, ari kumwe na Barore Cleophas uyobora Urwego rw’abanyamakuru bigenzura ndetse na Musangabatware Clement, Umuvunyi mukuru wungirije. Soma inkuru irambuye
Kirehe na Ngoma : Abapolisi 230 bahakorera bakomeje igikorwa cyo gutanga amaraso yo gufasha indembe
Mu mpera z’icyumweru gishize , kuri sitade Cyasemakamba mu karere ka Ngoma, abapolisi bagera ku 110 bakorera muri Ngoma n’abandi 120 bakorera muri Kirehe batanze amaraso mu rwego rwo gufasha abantu bayakenera kugira ngo abikwe mu kigega cy’igihugu cy’amaraso cya Rwanda biomedical center (RBC).
Ku ruhande rwa Polisi, iki gikorwa cyayobowe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe , Senior Superintendent of Police(SSP) Callixte Kalisa ari kumwe na Tarika Jean Pierre , umukozi w’ikigega cy’igihugu kibika kikanaha amaraso indembe ziyakeneye ( National center for blood transfusion) mu Ntara y’Iburasirazuba. Soma inkuru irambuye
Rwamagana : Hamenwe inzoga z’inkorano n’ibikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni indwi
Mu kagari ka Bicaca ko mu murenge wa Karenge , akarere ka Rwamagana, ku itariki ya 12 Ukuboza 2017, habereye igikorwa cyo kwangiza litiro 9,650 z’inzoga z’inkorano kandi zitujuje ubuziranenge zakorerwaga mu ruganda rw’uwitwa Harerimana Innocent ndetse n’ibikoresho byifashishwaga mu kuzikora, ibyo byose bifite agaciro k’asaga miliyoni indwi.
Igikorwa cyo kubyangiza cyitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana , Radjab Mbonyumuvunyi n’uwa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara n’abandi bayobozi ku rwego rw’akarere n’umurenge wa Karenge. Soma inkuru irambuye
Kigali: Abagore batatu bafunzwe bacyekwaho ubwambuzi bushukana bwa Miliyoni eshatu bakoresheje sheki itazigamiwe
Hope Nyiraneza, Musabwa Sarah na Uwihanganye Elizabeth bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, mu karere ka Kicukiro bacyekwaho ubwambuzi bushukana bwa Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda bakoreye Kompanyi ikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peterori ikorera mu karere Nyarugenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Polisi yaburijemo ubwo bujura ku wa mbere tariki 12 z’uku kwezi biturutse ku makuru yahawe n’abaketse ko abo bagore bashobora kuba ari Abatekamutwe bagamije kwiba. Soma inkuru irambuye
Kicukiro: Abakora irondo ry’umwuga bibukijwe kongera imbaraga mu kazi kabo
Mu gihe twegereza iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira umushya, ku itariki ya 8 Ukuboza Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yakoranye inama n’abakora irondo ry’umwuga barenga 100 bakorera mu murenge wa Kagarama, bibutswa kongera imbaraga mu kazi kabo ko kubungabunga umutekano ngo hatazagira ikiwuhungabanya.
Umuyobzi wa Polisi mu karere Ka Kicukiro Senior Superintendent of Police (SSP) Celestin Kamali, yabasabye gukaza amarondo cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru abanyarwanda berekezamo, abasaba kuzibanda ahakunze kuboneka ibibazo cyane cyane hafi y’utubari n’aho abantu bidagadurira. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











