Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi yanyuze ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Nta gihugu cyatera imbere kirangwamo ruswa, dusenyere umugozi umwe tuyirwanye-Minisitiri Uwizeyimana

Ibi ni ibyavuzwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana,  ku itariki ya 4 Ukuboza ubwo hatangizwaga ibiganiro bijyanye n’umunsi w’inzego z’ubutabera mu gukumira icyaha cya ruswa, umunsi wateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi. Ibi biganiro bikaba byarabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi yú Rwanda ku Kacyiru.

Icyumweru cyo kurwanya ruswa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Uruhare rwawe ni ingenzi mu kurandura ruswa”. Inkuru yose

Nta Munyarwanda ukwiriye kwigira ntibindeba mu kurwanya ruswa - Umuvunyi Mukuru

Ibi nabyo ni ibyatangajwe n’’Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi ubwo yasozaga ibiganiro nyunguranabitekerezo ku kurwanya no gukumira ruswa byabaye ku itariki ya 4 Ukuboza.

Asoza ibi biganiro, umuvunyi mukuru yaravuze ati:”Nta muntu ukwiye kwigira ntibindeba mu kurwanya ruswa. Buri wese agomba kwiha umukoro n’inshingazo zo kurwanya iki cyaha kidindiza iterambere ry’Igihugu n’abagituye.″

Yagize kandi ati,″Ruswa isenya Igihugu n’indangagaciro zacyo. U Rwanda rwahisemo inzira yo gutanga serivisi nziza. Ntidushobora rero gusubira inyuma, ahubwo tugomba gushyira hamwe tukarushaho kurwanya ruswa n’ikindi cyose cyabangamira gahunda z’iterambere ryihuse kandi rirambye.″ Inkuru yose

Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka

Aya ni amagambo yagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho y’abaturage, Francis Kaboneka ubwo yatangizaga ku mugaragaro inteko(congress) y’umunsi nkuru ku rwego rw’igihugu y’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ruzwi nka Rwanda youth Volunteers in Community Policing(RYVCP) , yabaye ku itariki ya 3 Ukuboza ikaba yarahuje urugera kuri 500 rwaturutse mu gihugu hose.

Minisitiri Kaboneka yaravuze ati:”Nk’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, hari byinshi mumaze gukora ariko nanone ibyo twifuzako  mukora biracyari byinshi; ibibazo twagize mu Rwanda byagizwemo uruhare n’urubyiruko ruyobowe nabi, ababihagaritse nabo ni urubyiruko ari nabo mukwiriye kwigana kuko muyobowe neza.” Inkuru yose

Imboni z'uburinganire muri Polisi y’u Rwanda zirashima ibimaze kugerwaho

Kuwa mbere tariki 3 Ukuboza ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habareye ibiganiro byahuje imboni z'uburinganganire mu mitwe itandukanye ya Polisi y’u Rwanda  aho bahawe ibiganiro n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda maze bakagaragaza ko bishimiye ibimaze kugerwaho.

Ikiganiro cyabimburiye ibindi cyatanzwe na Commissioner of of Police(CP) Daniel Nyamwasa, akaba yibanze ku mateka y’ukuntu igitsina gore cyakunze kujya gikorerwa ihohoterwa ritandukanye  ahanini  hitwajwe  umuco.

CP Nyamwasa yagaraje amoko y’ihohoterwa , ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mutungo n’ihohoterwa rishingiye ku ishenguramutima.

Yanagarutse ku kuntu  kera  mu Rwanda hakunze kuba ihezwa ry'abakobwa mu mirimo imwe n’imwe nko mu nzego z’umutekano. Inkuru yose

Polisi yafashe abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi mu gihugu hose

Mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 7 Ukuboza, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryakoze umukwabu wo kurwanya ruswa mu bashoferi, mu gihugu hose hakaba harafashwe abarenga 30, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi zitandukanye.

Ubwo 10 bafatiwe mu mujyi wa Kigali bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro berekwaga itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki ya 7 Ukuboza, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo kurwanya ruswa kugirango icike mu gihugu. Inkuru yose

Nyamasheke: Habereye ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa

Abayobozi b’akarere ka Nyamasheke n’aba Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere, ku wa gatatu tariki ya 16  Ukuboza bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa, bukaba bwaribanze ku ngamba zo kuyikumira no gutanga amakuru z’aho igaragara.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Bushekeri bwitabiriwe n’abaturage barenga 1000, bukaba bwarabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ruswa n’akarengane rureshya n’ibirometero 6, rwahereye ku biro by’umurenge wa Bushekeri rusorezwa ahitwa Buhinga, ari naho hatangiwe ibiganiro bikangurira abaturage kurwanya ruswa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke Kayumba Ephrem wari umushyitsi mukuru, yasobanuriye abari aho uko ruswa itangwa, ububi bwayo, amategeko ayihana, anabasobanurira ko igira ingaruka mu iterambere ry’igihugu, imiyoborere myiza n’imitangire ya Serivisi. Inkuru yose

Rulindo: Habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge, abakitabiriye bakangurirwa kwirinda kubyishoramo

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 6 z’uku kwezi, mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo kwangiza urumogi n’inzoga zo mu masashi z’ubwoko butandukanye; abakitabiriye bakangurirwa kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.

Ibyangijwe bigizwe n’udupfunyika (Bule) 9 000 tw’urumogi, litiro 46 za Kanyanga, amaduzeni 14 ya Blue Sky, amasashi 210 ya Chief Waragi, amasashi 192 ya Kick Waragi, n’amasashi 57 ya African Gin.

Igikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu kagari ka Rwamahwa, mu murenge wa Base. Ibyangijwe byafashwe mu mezi atatu ashize.

Mu kiganiro yagiranye n’amagana y’abatuye agace cyabereyemo, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Rudasingwa yababwiye ko kunywa ibiyobyabwenge  bidatuma umuntu yibagirwa ibibazo asanganwe nk’uko bamwe bibwira; ahubwo ko aho kubimwibagizwa bimutera ibindi bibazo. Inkuru yose

Ngororero: Polisi yafatiye mu ngo z’abaturage ibiro birenga 600 by’amabuye y’agaciro atandukanye

Nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari bagenzi babo bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku buryo byabaviramo gutakaza ubuzima, ku itariki ya 7 Ukuboza Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero yafatiye mu ngo z’abaturage ibiro birenga 600 by’amabuye

y’agaciro atandukanye, aya mabuye akaba yarafatiwe mu kagari ka Rusumo umurenge wa Gatumba.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngororero Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa, yavuze ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yanibukije abaturage ko amabuye y’agaciro ari umutungo w’igihugu, bityo ko kuyacukura bisaba uburenganzira butangwa n’inzego zibishinzwe. Inkuru irambuye