Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw yari agamije, nk’uko biri mu nshingano zayo gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no gufatanya kubikumira.
Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize. Aya akaba ari yo makuru y'ingenzi yayiranze mu cyumweru gishize:
Abanyarwanda batinyuke Polisi, bayibonemo, bayigane igihe cyose bafite icyo yabakemurira - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gutinyuka Polisi, kuyiyumvamo, kuyizera no kuyigana igihe cyose bafite icyo yabakemurira.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze ejo tariki 16 Kamena uyu mwaka mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze ishyizweho wabereye kuri Sitade ya Kigali, i Nyamirambo , mu karere ka Nyarugenge. Inkuru yose
Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye bato 363
Kuri sitade ya Kigali, mu karere ka Nyarugenge, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’icyiciro cya 9 yatumye abapolisi bagirwa ba ofisiye bato . Abagizwe ba ofisiye bato ni 363 barimo ab’igitsinagore 33 ; umuhango wahuriranye n’uwo kwizihiza isabukuru ya 17 ya Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe uba buri taliki ya 16 Kamena buri mwaka.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame witabiriye akanayobora umuhango w’isabukuru ya 17 ya Polisi y’u Rwanda mu mpanuro yahaye ba ofisiye bashya , yatangiye abashimira akazi bakoze mu mahugurwa, ariko ababwira ko imirimo nyir’izina ari bwo igiye gutangira maze agira ati,"Turizera ko ibyo mwize muzabikoresha neza." Inkuru yose
Urubyiruko rw’intara y’Amajyaruguru rwasabwe gukumira icuruzwa ry'abantu n'ibiyobyabwenge
Ubwo ku wa kane tariki ya 15 Kamena yahuraga n’urubyiruko ruyoboye abandi mu mirenge itandukanye y'Intara y'Amajyaruguru aho rwari ruteraniye mu nzu mberabyombi ya Fatima iri mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bertin Mutezintare yasabye urwo rubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bikorerwa mu midugudu iwabo aho batuye birimo icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge n’ibindi. Inkuru yose
Imikoranire myiza ya Polisi n'abaturage yatumye hafatwa imifuka ine y’urumogi
Imikoranire myiza n’abaturage yatumye Polisi mu karere ka Gasabo ifata imodoka irimo imifuka ine y’urumogi mu mukwabu yakoreye mu mudugudu wa Nyacyonga, akagari ka Akamatamu, umurenge wa Jabana ho muri Gasabo mu ma saa tanu y’ijoro ryo ku italiki ya 14 Kamena. Inkuru yose
Nyamasheke: Polisi yasabye ababyeyi kudakoresha umwana imirimo ivunanye
Bitewe n’uko mu karere ka Nyamasheke hakigaragara abana batakitabira ishuri kubera ko ababyeyi babo baba babasabye kubafasha imirimo itandukanye kandi rimwe na rimwe ivunanye, ku wa gatatu tariki ya 14 Kamena Polisi y’u Rwanda muri aka karere yaganirije ababyeyi bo mu mirenge ya Ruharambuga, Kanjongo, Shangi, Macuba na Gihombo ibakangurira kwirinda kuvana no gusibya abana ishuri ngo babafashe imirimo itandukanye, inabakangurira gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana batarageza ku myaka 18. Inkuru yose
Rubavu: Abarobyi basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu
Abarobyi bo mu Kiyaga cya Kivu, mu karere ka Rubavu bagera kuri 60 bibumbiye mu Mpuzamashyirahamwe yabo yitwa Union de Cooperatives des Pechȇurs de Rubavu (UCPR) biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano mu gice cy’amazi bakoreramo iyo mirimo.
Uyu ni umwe mu myanzuro bafashe ku itariki 13 z’uku Kwezi mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa; ikaba yarabereye mu murenge wa Nyamyumba. Inkuru yose
Rulindo: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage bo mu murenge wa Base kwirinda amakimbirane
Abaturage bo mu murenge wa Base, mu kagari ka Rwamahwa, bakanguriwe kwirinda amakimbirane yo mu ngo no kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo bafitanye, ibyo bakabikora bagira inama abayafitanye, ariko kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma akumirwa.
Ubu butumwa bwahawe ingo icyenda zibanye nabi ndetse n’abahoze bakora uburaya 18 mu gasantere ka Base, ku itariki ya 13 Kamena. Bose basabwe guharanira icyateza imbere imibereho myiza yabo n’imiryango yabo no kwitabira gahunda za Leta yashyizeho zigamije iterambere ry’abaturage. Inkuru yose
Ibiganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera, inkingi y’iterambere rirambye
Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yavuze ko akenshi ahari umutekano, unahasanga iterambere rirambye; bityo bikaba ari ngombwa ko bigendana kuko kubitandukanya bitatuma habaho iterambere.
Yanavuze ko imiyoborere myiza na yo ishingira kuri uwo mutekano, bityo igihugu kirangwamo ibi byombi kigera ku iterambere ry’ubukungu.
Ibi Minisitiri Busingye yabivugiye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku wa kabiri tariki ya 13 Kamena, ubwo yatangizaga ibiganiro byo ku nshuro ya kane by’icyiciro cya gatanu cy’Abapolisi bakuru baturuka mu bihugu byo muri aka karere biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC). Inkuru yose.
Inkuru mu mafoto: Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda ryateguye ku nshuro ya kane Inama nyunguranabitekerezo ku Mahoro, Umutekano n’Ubutabera
Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College), ku itariki 13 z’uku Kwezi ryateguye ku nshuro ya kane Inama nyunguranabitekerezo ku Mahoro, Umutekano n’Ubutabera.
Mu bayitabiriye harimo Abofisiye bakuru ba Polisi baturuka mu bihugu byo muri aka karere baryigamo ibijyanye n’inshingano zabo nk’Abayobozi. Inkuru yose
U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake yavuze ko U Rwanda rukomeje gufatanya n’ibindi bihugu bya Afurika gufata imodoka zibwa muri aka karere no hanze yako zigasubizwa ba nyirazo; ndetse ko ruza ku isonga mu gufata inyinshi muri zo.
Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku modoka yo mu bwoka bwa RAV4 yibwe, ikaza gufatirwa ku mupaka wa Rusizi ku itariki 11 Kamena ubwo ukekwa kuyiba yageragezaga kwinjira mu Rwanda. Inkuru yose
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro na Polisi bakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane
Abatuye umurenge wa Mushubati no mu nkengero zawo, mu karere ka Rutsiro, bakanguriwe kwirinda amakimbirane y’uburyo bwose no gutanga amakuru yerekeye abayafitanye kugira ngo bagirwe inama y’uburyo bayakemura atarabyara ibibazo bikomeye.
Ubu butumwa babuhawe ku itariki 11 z’uku Kwezi mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’aka karere, Ayinkamiye Aimerance n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba wungirije ushinzwe ibikorwa byayo muri iyi Ntara, Chief Superintendent of Police (CSP) Murenzi Sebakondo. Ibyo biganiro byabereye mu kagari ka Bumba. Byitabiriwe n’abagera ku 4000. Inkuru yose
Ngororero: Polisi yafashe imodoka yari ipakiye magendu y’ amabuye y’agaciro
Polisi mu karere ka Ngororero yafashe ikamyo yari ipakiye toni ebyiri z’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Amethyst mu buryo bwa magendu iyakuye mu kirombe cya Sovu kiri muri ako karere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko iyo modoka yafashwe kuko itari ifite impapuro ziyemerera gutwara amabuye y’agaciro. Inkuru yose
Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwamurikiwe ibyagezweho mu mikino uyu mwaka
Ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 11 Kamena , amakipe ya Police Handball Club (Police HBC) na Police FC yagejeje ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ibyo yagezeho mu mwaka ushize w’imikino ndetse n’uyu ugikomeza.
Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K.Gasana ari na we wari Umushyitsi mukuru , ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda na ba Komiseri batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, abakinnyi n’abatoza b’amakipe yombi. Inkuru yose
Kinyarwanda
English










