Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi ya Polisi y'u Rwanda y'icyumweru gishize

Incamake y'amakuru y'ingenzi ya Polisi y'u Rwanda y'icyumweru gishize

Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw, yari agamije, nk’uko biri mu ntego zayo , gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.

Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye  ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize. Aya makuru akurikira akaba ari yo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:

Umutekano ni ngombwa, iyo ubuze byose birangirika-Perezida Kagame

Ubwo yatangizaga Inama y’Inteko Rusange ya 84 y’ihuriro rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) yabereye i Kigali mu Rwanda kuva ku itariki 02 kugera ku wa 05 Ugushyingo 2015, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abitabiriye uwo muhango ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, bityo ko ari ngombwa kuwubumbatira kuko ihungabana ryawo byangiza ibinti bitari bike. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Inama rusange ya Interpol yasojwe  u Rwanda rushimirwa uko rwayiteguye

Inama y’Inteko Rusange ya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ya 84 yasoje imirimo yayo ku wa kane tariki 5 Ugushyingo 2015, ikaba mu isozwa ryayo nyuma y’ iminsi ine yari imaze ibera i Kigali mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yarashimiwe cyane n’abayobozi ba Interpol ukuntu Polisi y’u Rwanda yateguye iyi nteko rusange neza ndetse IGP Gasana ashyikiriza ibendera rya Interpol uwari uhagarariye igihugu cya Indonesiya muri iyi nama nk’igihugu kizakira Inteko Rusange  yayo y’umwaka utaha. Kanda hano usome inkuru irambuye.

U Rwanda ruhesheje ishema Afurika-IGP Lebongani

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cya Zambiya IGP Stella M. Lebongani yavuze ko kuba U Rwanda rwakiriye Inama Rusange y’Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) iteranye ku nshuro yayo ya 84 kuva uyu muryango uhuza Polisi zo mu bihugu 190 ushinzwe  mu 1914 ari ishema kuri rwo by’umwihariko ariko ko ari n’ishema ku mugabane wa Afurika ruherereyemo.

Ibi IGP Lebongani yabitangaje ku wa 4 Ugushyingo 2015 ubwo we n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel K. Gasana basinyaga amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gufata kandi bagahanahana ababikoze cyangwa abategura kubikora kugira ngo bashyikirizwe ubutabera. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Interpol irashima ibyo Isange One Stop Center imaze kugeraho

Polisi Mpuzamahanga (Interpol) yashimye serivisi za Isange One Stop Center zijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse no gufasha abarikorewe.

Ibi Isange One Stop Center yabishimiwe n’abari mu nama ya Interpol yabereye i Kigali kuva tariki 2 kugeza ku wa 5 Ugushyingo 2015. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Polisi y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndenga mipaka n'iyo muri Namibiya

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Namibiya ari we Lt Gen S.H. Ndeitunga.

Uwo muhango wabereye i Kigaki ku itariki 3 Ugushyingo 2015, ukaba waritabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa byayo DIGP Dan Munyuza, bamwe mu bofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda, ndetse n’abari baherekeje Lt Gen. Ndeitunga.Kanda hano usome inkuru irambuye.

Polisi y’u Rwanda irasaba abahagarariye Amashyirahamwe yo gutwara abantu n’ibintu ubufatanye mu gukumira impanuka

Polisi y’u Rwanda irasaba abahagarariye Amashyirahamwe yo gutwara abantu n’ibintu ubufatanye mu gukumira impanuka zo mu muhanda. Ibi babisabwe mu nama bagiranye na Minisiteri y’ibikorwa remezo, ikigo cya Leta gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Minisiteri y’umutekano mu gihugu na Polisi  y’u Rwanda. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Abanyamakuru bitabiriye inama ya Interpol basuye abaturage ba Gasabo basobanurirwa uruhare rwabo mu kwicungira umutekano

Abanyamakuru barimo abo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya 84 ya Interpol yabereye i Kigali mu Rwanda kuva ku itariki 2 kugeza ku wa 5 Ugushyingo 2015 basuye umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, aho bagaragarijwe ibikorwa by’abaturage ndetse n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Nyabihu: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bishyiriyeho amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare , abo bita Abanyonzi, bakorera mu murenge wa Mukamira, mu karere ka Nyabihu, bibumbiye muri Koperative yabo yitwa “Mukamira Bicycle Transport Service” (MBTS), ku itariki 4 Ugushyingo 2015 bashyizeho uburyo bubahuza  mu kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Club). Kanda hano usome inkuru irambuye.

Kirehe: Abanyeshuri n’ababyeyi babo basobanuriwe uko icuruzwa ry’abantu rikorwa n’uruhare rwabo mu kurirwanya

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Jacqueline, ku itariki 1 Ugushyingo 2015,  yagiranye inama n’abanyeshuri barenga 300 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rusumo ruherereye muri aka karere na bamwe mu babyeyi babo barenga 200, abasobanurira uko icuruzwa ry’abantu rikorwa ndetse anabasaba kugira uruhare  mu kurirwanya. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Rwamagana: Abayobozi b’amadini, ab’ibigo nderabuzima n’abandi bahuguwe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uko babirwanya

Abayobozi b’amadini, ab’ibigo nderabuzima n’abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), bose bagera ku 120 bo mu murenge wa Rubona, mu karere ka Rwamagana, ku itariki 2 Ugushyingo 2015 bahuguwe ku bwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uko bagira uruhare mu  kubirwanya. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Abatwara ibinyabiziga baributswa ko gufatwa utwaye ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko

Abatwara ibinyabiziga bibukijwe ko gufatwa utwaye ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko, bityo basabwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Ubu butumwa babuhawe nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza, ku itariki 5 Ugushyingo 2015 ifashe ibiro 400 by’urumogi byari bitwawe mu modoka ifite nomero za purake RAB 448P. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Ruhango: Abakoresha umuhanda bakanguriwe kubahiriza amategeko n'amabwiriza biwugenga

 Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango, Chief Inspector of Police (CIP) Adrien Rutagengwa, ku itariki 4 Ugushyingo 2015 yagiranye ikiganiro n’ibyiciro by’abantu bakoresha umuhanda muri aka karere maze abakangurira kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga kuwugendamo no kuwugendeshamo ibinyabiziga kugira ngo hirindwe impanuka zihitana kandi zigakomeretsa abawukoresha ndetse zikaba zinangiza bimwe mu bikorwa by’iterambere. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Police FC yatsinze AS Muhanga ibitego 5-1

Ku wa gatatu tariki 4 Ugushyingo 2015 kuri sitade ya Muhanga habereye umukino wahuje Police FC na AS Muhanga, ukaba  wararangiye Police FC itsinze AS Muhanga ibitego 5 kuri 1. Kanda hano usome inkuru irambuye.