Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw, yari agamije, nk’uko biri mu ntego zayo , gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.
Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize. Aya makuru akurikira akaba ari yo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:
Ibihugu bihuriye ku muhora wa ruguru byumvikanye guhererekanya imfungwa
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 Ugushyingo, I Nyamata mu karere ka Bugesera, hashojwe inama y’iminsi itatu yigaga ku mahoro n’umutekano yari yahuje abashinzweabaminisitiri b’ umutekano bo mubihigu bihuriye ku mushinga w’umuhora wa ruguru aribyo u Rwanda rwakiriye inama, Kenya na Uganda.
Iyi nama yarangijwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagamijwe guhererekanya abanyabyaha ndetse n’abamaze gukatirwa baba bahungiye muri kimwe muri ibi bihugu.
Minisitiri w’Umutekano w’u Rwanda, Sheikh Musa Fazil Harerimana ari nawe uyoboye bagenzi be muri iki gihe, yasobanuye ko aya masezerano, ku ruhande rumwe aje korohereza imiryango y’abanyabyaha baba bafungiye mu bindi bihugu, bikazagabanya indendo bakoraga bajya kubasura.
Yagize ati:”turashaka ko aba bafungwa baba aho imiryango yabo ibabona bitayigoye, ariko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rizabaho mu minsi ya vuba habanje kunonosorwa niba bazajya bajyanwa n’ibihugu bafungiyemo cyangwa niba bazajya batwarwa n’ibihugu bavukamo ngo bagezwe aho bagomba gufungirwa, hakigwa n’igihe ibyo byose bigomba gukorwamo.” Kanda hano usome inkuru irambuye
Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) yakuyeho inyandiko igihugu cya Esipanye cyari cyatanze zo gufata abanyarwanda 40
Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2015, ibiro bya Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL), by’ I Madiridi muri Esipanye, byoherereje ubutumwa ibihugu 190 bigize uyu muryango, bwo gukuraho inyandiko zogufata(diffusions) abanyarwanda 40.
Nyuma y’umwanzuro wafashwe rwikirenga rwa Esipanye wo gukuraho ibi birego, Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga by’ I Madiridi (NCB) nabyo byahise byihutira gusaba ibindi bihugu byose bigize umuryango wa Polisi mpuzamahanga kudaha agaciro inyandiko baribatanze zogufata abanyarwanda 40.
Icyemezo cya Polisi Mpuzamahanga cyo gukuraho inyandiko(diffusion), kije gikurikira ikindi nacyo cyo muri Kamena 2012, cyemezaga ko abanyarwanda bavugwa muri ibi birego batagomba gukurikiranywa ndetse ko batarebwa n’urwandiko rwa polisi Mpuzamahanga rufata abakekwaho gukora ibyaha (Red Notice).
Ibi bivuga ko, abanyarwanda bose uko ari 40, ntacyo bagikurikiranyweho na Polisi Mpuzamahanaga. Kanda hano usome inkuru irambuye
Itangazo rijyanye n’imbwa zizerera ku gasozi
Polisi y’igihugu iramenyesha abaturarwanda ko ntambwa zigomba kuba zizerera ku mihanda n’ahandi hantu hatandukanye, ko kandi imbwa ziri mu ngo zigomba kuba zirinzwe bikomeye na banyirazo ku buryo nta kibazo cy’umutekano mucye zateza.
K’ubw’iyo mpamvu, irabibutsa kubahiriza ingingo ya 4, 5, 6, 7, 8,9, n’iy’10 z’ Iteka rya Minisitiri No 009/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 kugira ngo hakumirwe ibibazo by’umutekano mucye bishobora guterwa n’imbwa.
Izi ngingo zivuga ibitegetswe n’uburyo bwo gutunga imbwa, ibihano bihabwa ny’iri imbwa utabashije gukubahiriza iri teka ndetse by’umwihariko ibyemezo bifatirwa imbwa zizerera.
Abatunze imbwa baributswa ko bagomba kuzikingiza kandi bakagira icyemezo kigaragaza ko imbwa yakingiwe. Kanda hano usome inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda yafashe ikamyo irimo toni 10 za kawa y’u Rwanda igiye kugurishwa mu buryo bwa magendu
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), tariki ya 14 Ugushyingo, ryafashe ikamyo yageragezaga kwambutsa toni 10 za kawa y’u Rwanda, ijyanywa mu gihugu cya Uganda.
Polisi, ikimara kumenya umugambi wo kwambutsa iyi kawa, yahise ishyiraho itsinda ry’abapolisi bashinzwe gukora iperereza kuri iki cyaha, ari nabwo aba bapolisi bahitaga bafata iyi kamyo ifite pulake z’ibugande ipakiye ikawa idafite ibyangombwa biyemerera kwambuka umupaka.
Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Madamme Mukashyaka Drocella yagize ati, “mbere yuko ifatwa, iyi kamyo yari yaje mu Rwanda izanye ibicuruzwa bisanzwe, ndetse yagombaga gusubira muri iki gihugu irimo ubusa, ariko nyuma yaje gufatwa ipakiye amagande y’ikawa toni 10, twahise tumenyesha Polisi nayo itabara bwangu ari nabwo iyi kamyo yazaga gufatwa.” Kanda hano usome inkuru irambuye
Rwamagana: Abayoboke b’idini ya Isilamu bakanguriwe kurwanya icuruzwa ry’abantu
Bamwe mu bayoboke b’idini rya Islam bagera ku 120, mu karere ka Rwamagana, biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri, bagejejweho ubutumwa bujyanye n’icyaha k’icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ndetse banakangurirwa ku birwanya binyuze cyane cyane mu guhanahana amakuru ku gihe n’inzego z’umutekano ku babikekwaho.
Ubu butumwa babugejejweho tariki ya 16 Ugushyingo mu nama yabahuje na Assistant Inspector of Police (AIP) Uwimana Goreth, ukuriye ibikorwa bihuza Polisi n’abaturage byo gukumira ibyaha.
Abari bitabiriye ibi biganiro, batoranijwe mu turere twose tw’intara y’iburasirazuba, bakaba barahurijwe mu kigo gishingiye ku idini rya Islam (Centre de Formation de Kamulindi), gisanzwe kigisha abakigana ibijyanye n’idindi rya Islam ariko abagana iki kigo bakaba banahabwa ubundi butumwa bujyanye no kwimakaza indangagaciro z’u Rwanda.
AIP Uwimana yabwiye abari bitabiriye ibi biganiro ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha kibangamira umutekano ndetse kikaba kinabangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. Kanda hano usome inkuru irambuye
Kicukiro: Umumotari yahaye amakuru Polisi y'u Rwanda yatumye ifatana undi bakora umwuga umwe moto yari yibye
Umumotari ukorera mu mujyi wa Kigali, ku itariki 15 Ugushyingo 2015, yahaye amakuru Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro yatumye ifatana undi mumotari witwa Nshimyumukiza Shafi moto yari yibye mu mujwi wa Rubavu kuri uwo munsi nk’uko nyir’ubwite yabyivugiye.
Nshimyumukiza, uri mu kigero cy’imyaka 24, akaba abarizwa mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, yavuze ko mu gitondo cy’uwo munsi yafashweho, yatiye iyo moto ifite nomero ziyiranga RC 601Z nyirayo, amubwira ko agiye hafi, maze ahita ayizana mu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko Nshimyumukiza yafatanywe na mubyara we witwa Nsenga Isaac, uri mu kigero cy’imyaka 26, bari gushaka ababatandukanyiriza ibyuma by’iyo moto, ibyo bamwe bakunze kwita 'kuyibaga'.
SP Mbabazi yavuze ko bafashwe mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba zo ku munsi uwo munsi bari gushakira mu kagari ka Kamashashi, umurenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro abayibabagira, aha akaba ari na ho mubyara we atuye. Kanda hano usome inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











