Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi ya Polisi y'u Rwanda y'icyumweru gishize

Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw yari agamije nk’uko biri mu ntego zayo  gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.

 Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye  ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize. Aya makuru akurikira akaba ariyo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:

 Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

 Ambasaderi  wa Koreya y’Epfo mu Rwanda Park Yong-min ku wa kabiri tariki 20 Ukwakira, yasuye Polisi y’u Rwanda akaba  yarakiriwe n’Umuyobozi mukuru  wayo IGP Emmanuel K Gasana.

 Ambasaderi Park Yong-min yashimye uburyo abapolisi b’u Rwanda bakora akazi  kabo kinyamwuga bacunga  umutekano w’abantu n’ibyabo. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

 Kigali: Ibihugu 10 biri mu mahugurwa yo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

 Abakora ibijyanye n’iperereza ry’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bagera kuri 28 bo mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika, batangiye amahugurwa y’iminsi ine agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gukora iperereza ry’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

 Abapolisi b’u Rwanda berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika abandi bagarukana ishema mu rwababyaye

 Ku wa kane tariki 22 Ukwakira, abapolisi b’u Rwanda 280 berekeje  mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye  mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA), bakaba baragiye mu byiciro bibiri.

Mbere y’uko babujyamo, bari babanje guhabwa impanuro n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, ku itariki 21 Ukwakira. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Guhindura impushya zo gutwara ibinyabiziga zarengeje igihe byaratangiye

 Hashingiwe ku iteka nimero 05/MOS/TRANS/015 ryo kuwa 08 Mata 2015 rigena igihe uruhushya nyarwanda rwo gutwara ikinyabiziga rumara, n’uburyo rwongererwa igihe, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rirakangurira abafite impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga zarangije igihe kuza kuzongeresha igihe kuko iki gikorwa cyatangiye. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje miliyoni zisaga 265 z’imisoro

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (RPU) ryinjije amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 265,898,224 guhera mu kwezi kwa Gicurasi kugera muri Nzeri 2015.

 Aya n’amafaranga abakozi b’iri shami bagiye binjiza biturutse ku bikorwa byo kugaruza imisoro itandukanye aho abanyereza imisoro bagiye bafatwa bagategekwa kuyishyura. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Sobanukirwa imikorere y'agashami ka Polisi y'u Rwanda gashinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu karere ka Kicukiro

Agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ririmo irikorerwa abagore n’abana mu karere ka Kicukiro ryashyizweho mu 2013.

Umuyobozi w’ako Assistant Inspector of Police (AIP) Carmel Intijumurerwa yasobanuye ko mu byo gakora harimo kwigisha ibyiciro by’abantu bitandukanye ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ingaruka zabyo, haba ku wabikoze  ndetse n’ababikorewe, ingaruka bigira ku miryango yabo bombi, ndetse no ku muryango mugari nyarwanda. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Abagenzacyaha bari mu ishuri rya Polisi ry’ubugenzacyaha basuye isuzumiro rya Polisi ripima ibimenyetso by’ibyaha

Abapolisi 40 b’abagenzacyaha bari mu mahugurwa mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, ku wa mbere tariki ya 19 Ukwakira basuye isuzumiro rya Polisi y’u Rwanda (Kigali Forensic Laboratory) ryifashishwa mu gupima ibimenyetso bitandukanye hagamijwe gukora neza iperereza ry’ibyaha binyuranye. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Gasabo: Abayobozi b'inzego z'ibanze, ab'ibigo by'amashuri n'amavuriro bashishikarijwe kurwanya inkongi z'imiriro

Abantu bagera kuri 220 bo mu murenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo bagizwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abahagarariye ibigo nderabuzima, abagize urwego rwa DASSO, n’abagize Komite zo kurwanya no gukumira ibyaha (CPCs), ku itariki  20 Ukwakira, bashishikarijwe  na Polisi kugira uruhare mu kurwanya no gukumira inkongi z’imiriro. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Menyesha Polisi y'u Rwanda amakuru y'ihohoterwa rishingiye ku gitsina uyihamagara kuri nomero za terefone zayo zitishurwa

Polisi y’u Rwanda irongera gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kandi bakagira uruhare mu kubirwanya bayiha amakuru kuri icyo cyaha binyuze mu guhamagara nomero zayo zitishyurwa, izo akaba ari: 112, 116, 3512, na 3029 ya Isange One Stop Centers. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Gisagara: Abamotari bakanguriwe kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abo bakunze kwita abamotari bagera ku 100 bakorera mu murenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara, ku itariki 20 Ukwakira basabwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano. ku itariki 20 Ukwakira. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Bugesera: Imiryango 21 yakanguriwe kureka ibituma ibana nabi ishishikarizwa kubana mu bwumvikane

Imiryango 21 yari isanzwe ibana mu makimbirane yo mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, ku itariki 22 Ukwakira yagiriwe inama yo kureka ibiyitanya isabwa guhindura imyitwarire, ikabana neza mu mahoro. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Bugesera: Abanyeshuri bakanguriwe ububi bw'ibiyobyabwenge basabwa kugira uruhare rwo kubirwanya no kubyirinda.

 Ku itariki 21 Ukwakira, abanyeshuri 622 bo mu ishuri ribanza rya  Kibenga riri mu karere ka Bugesera, bigishijwe ingaruka z’ibiyobyabwenge birimo urumogi kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Kamonyi: Abagize komite zo kwicungira umutekano bahuguwe ku nshingano zabo

Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) bagira uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha. Polisi y’u Rwanda ikaba ibaha amahugurwa kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bikwiye . Ni muri urwo rwego ku itariki 20 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yahuguye abo mu murenge wa Karama bagera kuri 80. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Polisi y'u Rwanda iributsa abaturarwanda kwirinda gusaba no kwakira ruswa

Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abaturarwanda kudasaba no kutakira ruswa kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’abakozi babiri b’Ikigo gishinzwe gusukura no gukwirakwiza amazi (WASAC) bagerageza kwaka ruswa y’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bafatabuguzi b’amazi atangwa n’iki kigo. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Bugesera: DASSO basabwe kurushaho kuba indakemwa

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kunganira uturere mu mutekano (District Security Support Organ-DASSO) Chief Superintendent of Police Sam Rumazi, ku itariki 20 Ukwakira yagiranye inama n’abagize uru rwego 86, bo mu karere ka Bugesera, abasaba kuba indakemwa mu byo bakora kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bikwiye. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Abaturage barashimirwa uruhare rwabo mu ikumirwa ry’ibyaha

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uruhare bakomeje kugira mu ikumirwa ry’ibyaha bitandukanye, ndetse ubwo bufatanye bukaba butuma hafatwa abakekwaho gukora ibyaha bitandukanye. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Police FC yanganyije na Sunrise FC 1-1

Umukino wahuje Police FC na Sunrise FC ku itariki 24 Ukwakira mu karere ka Rwamagana warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe ku kindi. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

PTS yegukanye igikombe cy’irushanwa ryahuzaga ibigo binyuranye bya Polisi y’u Rwanda mu mupira w’amaguru

Ku wa gatanu tariki 23 Ukwakira  nibwo  irushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuzaga imitwe inyuranye n’ibigo bya Polisi y’u Rwanda ryasojwe. Igikombe kikaba cyaregukanywe n’ikipe y’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali (PTS) itsinze ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1. Kanda hano usome ibikurikiyeho.