Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw yari agamije nk’uko biri mu ntego zayo gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.
Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize. Aya makuru akurikira akaba ariyo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:
U Rwanda rurakira inama ya Polisi mpuzamahanga interpol
Guhera ku italiki ya Kabiri Ugushyingo kugera ku italiki ya Kane Ugushyingo 2015 u Rwanda ruzakira inama ya Polisi mpuzamahanga interpol
Polisi mpuzamahanga Interpol yavutse mu mwaka 1914 akaba ari nawo muryango wa Polisi mpuzamahanga munini ku Isi ugizwe n’ibihugu 190.Polisi mpuzamahanga (Interpol) yijihije imyaka 100 imaze ibayeho mu mwaka 2014.
Kanda hano usome inkuru irambuye
Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika bahuriye mu nama i Kigali ibanziriza iy’inteko rusange ya Interpol
Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika bahuriye i Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2015 mu nama ya kane y’ihuriro mpuzamahanga ryabo ryo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Iyi nama y’umunsi umwe ifite insanganyamatsiko igira iti:” ugukumira ibyaha ku buryo bugezweho hagamijwe kugira isi itekanye”. Iyi nama ibaye umunsi umwe ubanziriza inama y’inteko rusange ya Interpol ya 84, nayo ikaba izabera i Kigali kuva tariki ya 2-5 Ukwakira 2015.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yavuze ko iyi nama y’abayobozi ba Polisi muri Afurika, ije ikurikira indi y’abayobozi ba Polisi z’ibihugu ku mugabane w’Afurika nanone yabereye i Kigali mu kwezi kwa Werurwe umwaka ushize.
Kanda hano usome inkuru irambuye
Huye: Abagize inzego zinyuranye bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha
Abashinzwe Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), abakangurambaga b’ubuzima, abakuriye inzego z’urubyiruko n’iz’abagore bagera ku 130 bo mu mirenge igize akarere ka Huye, ku itariki 28 Ukwakira 2015 bakanguriwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha.
Bahuguwe na Inspector of Police (IP) Mucyo Rukundo, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.
Icyo kiganiro cyabereye mu nzu mberabyombi y’aka karere, mu kagari ka Butare, mu murenge wa Ngoma, kikaba cyaritabiriwe kandi n’ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Uwumukiza Marie Jeanne.
Kanda hano usome inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda yahembye abafatanyabikorwa bayo mu gukumira no kurwanya ibyaha bo mu turere twa Nyamagabe na Kirehe
Ku itariki ya 28 Ukwakira 2015 mu karere ka Nyamagabe habereye igikorwa cyo guhemba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane binyuze mu gutangira amakuru ku gihe binyujijwe mu mivugo no mu ndirimbo.
Hakaba harahembwe DUSENGIMANA Paul uzwi ku zina rya “Paul w'I MUSHUBI” wahembwe moto TVS RD 142 I n'ibyangombwa byayo na RWASIBO Joseph wahawe ibihumbi 500000.
Ibi bihembo bakaba barabishyikirijwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha ACP Damas GATARE wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda muri uwo muhango.
Kanda hano usome inkuru irambuye
Ibyaha bikorwa hifashishishijwe ikoranabuhanga ni ikibazo gihangayikishije Isi yose - Minisitiri Nsengimana
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yavuze ko ibyaha bikorwa hifashishishijwe ikoranabuhanda ari ikibazo gihangayikishije Isi yose, bityo asaba ibihugu byose kurushaho gufatanya kubirwanya no kubikumira ndetse no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.
Ibi yabivuze ku itariki 28 Ukwakira 2015, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri y’abayobozi b’imitwe ishinzwe kurwanya biriya byaha baturutse mu bihugu bisaga 16 byo ku mugabane wa Afurika, iyo nama ikaba igamije kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira ibyo byaha.
Kanda hano usome inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda, RCA na NCCR byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha
Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (Rwanda Cooperatives Agency- RCA), n’Urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda- NCCR), byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha nka bumwe mu buryo bwo gufatanya hagati y’izi nzego kubumbatira umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse no kwihutisha iterambere.
Ayo masezerano yasinyiwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki 27 Ukwakira 2015, ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda akaba yarasinywe n’Umuyobozi Mukuru wayo IGP Emmanuel K. Gasana, ku ruhande rwa RCA akaba yarasinywe n’Umuyobozi wayo Mugabo Damien, naho ku ruhande rwa NCCR akaba yarasinywe n’Umunyamabanga Mukuru wayo Katabarwa Augustin .
Kanda hano usome inkuru irambuye
Musanze: Abanyeshuri biyemeje kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Babifashijwemo na Polisi y‘u Rwanda, abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya Kabaya giherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, tariki ya 26 Ukwakira, bashinze itsinda rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’irikorerwa mu ngo.
Inspector of Police (IP) Mujawamariya Sawuda, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage muri gahunda zo gukumira ibyaha, mu karere ka Musanze, ubwo yasuraga abanyeshuri bagera kuri 400 n’abarezi babo, yabasobanuriye ko ihohoterwa iryo ari ryose rigira ingaruka mbi ku muntu ku giti cye, ndetse izi ngaruka zikaba zinagera ku muryango no ku gihugu muri rusange.
Kanda hano usome inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda yashyizeho umurongo utishyurwa wa 116 wo gutabarizaho abana bahuye n’ihohoterwa
Polisi y’u Rwanda ifatanyije na World Vision yashyizeho umurongo utishyurwa wa 116 ugamije koroshya ihererekanya makuru ku cyaha cy’ihohoterwa rikorerwa abana.
Uyu murongo kuri ubu, watangiye gukora ukaba ukorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ukaba kandi kugira ngo utangire gukora waratwaye amafaranga y’u Rwanda miriyoni 162. Uyu murongo ukaba kandi ufite ubushobozi bwo kwakira abantu 30 bawuhamagaraho icyarimwe.
Kinyarwanda
English











