Nk’uko biri mu ntego zayo, amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.
Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize. Aya ni yo makuru y'ingenzi yaranze icyumweru gishize:
Nta buhungiro bw’abanyabyaha buri mu Rwanda: ACP Kuramba
Ku itariki 10 Ukwakira, Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga, ishami ry’u Rwanda (Interpol) ACP Tony Kuramba yatangaje ko nta buhungiro abanyabyaha bafite mu Rwanda kandi ko batazigera banabubona ndetse ko rudateze kuba inzira banyuramo bajya cyangwa bava mu bikorwa byabo. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
Abanyereza umusoro ku nyongeragaciro bakomeje gufatwa
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu, ku itariki 10 Ukwakira ryafashe uwitwa Nshimiyimana Pascal akaba akurikiranyweho gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano zingana na miliyari eshatu. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
Police Handball irangije shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe
Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda irangije imikino yose ya shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe. Umukino usoza shampiyona wakinwe ku wa gatandatu tariki 10 Ukwakira ku kibuga cy’inzu y’urubyiruko ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali ukaba wararangiye Police HBC itsinze APR HBC ibitego 35-24.Kanda hano usome ibikurikiyeho.
Tumenye byinshi ku Ishuri ry’ubumenyingiro rya Gishari
Ishuri ry’ubumenyingiro rya Polisi y’u Rwanda(GIP) riri i Gishari mu karere ka Rwamagana ryigisha ubumenyingiro n’imyuga.
Ryubatswe hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Leta gishinzwe gutanga ubumenyingiro (WDA) hagamijwe kwigisha ubumenyingiro n’imyuga abapolisi n’abaturage kugira ngo babashe kwihangira imirimo. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
Itsinda ry'abapolisi bo muri Malawi ryashimye gahunda za Polisi y'u Rwanda zijyanye n'ubutumwa bw'amahoro
Itsinda ry’abapolisi bane bo mu gihugu cya Malawi bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Jane Mandala zashimye gahunda za Polisi y’u Rwanda zijyanye n’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Ibi babitangaje ku wa gatanu tariki 9 Ukwakira , ubwo basuraga Isange One Stop Center ya Kacyiru, bakaba bari hamwe n’abapolisi babiri bo muri Noruveje barimo Commissioner of Police (CP) Bjorn Hareide watangaje ko Polisi y’igihugu cye itera inkunga iya Malawi mu bijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumye. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika
Mu gitondo cyo ku wa kane tariki 08 Ukwakira , abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu gihugu cya Centrafurika mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ubu butumwa bukaba buzwi ku izina rya MINUSCA.
Iryo tsinda ririmo abapolisikazi 16 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Reverien Rugwizangoga.Kanda hano usome ibikurikiyeho.
Menya imikorere y’ibitaro bya Polisi y’u Rwanda bya Kacyiru n’uko abaturage babona serivisi zihatangirwa
Bamwe mu bivuriza mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda biri ku Kacyiru bavuze uko babona serivisi zibitangirwamo, bakaba icyo bahurijeho ari uko bahawe serivisi nziza bagereranyije n’ahandi babanje kwivuriza.
Ubwo buhamya babutanze ku itariki 6 Ukwakira ubwo bari baje kwivuza, abandi bakaba bari baruhukiye ku bitanda bahawe kugira ngo barusheho gukurikiranwa n’abaganga. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
Rusizi: Abaturage bakanguriwe kwirinda ihohotera aho riva rikagera
Ku itariki 7 Ukwakira, abaturage bagera ku 2000 bo mu murenge wa Bumbogo, mu karere ka Rusizi, bakanguriwe kwirinda ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’irikorerwa abagore n’abana ahubwo bakaba aba mbere mu kurirwanya. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
Abakorera ibikorwa bitandukanye mu biyaga barakangurirwa kubahiriza ibisabwa
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi Superindent of Police (SP) Alphonse Businge, ku wa gatatu tariki 7 Ukwakira, yasabye abakorera ibikorwa bitandukanye mu biyaga biri hirya no hino mu gihugu kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imirimo yose ikorerwa mu biyaga no mu nzuzi nk’uburobyi, gutwara abantu cyangwa ibicuruzwa n’ibindi. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miriyoni zirenga 23 z'amafaranga y'u Rwanda
Mu turere twa Nyagatare na Gicumbi, ku wa gatatu tariki 7 Ukwakira habaye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye bifite agaciro ka miriyoni zirenga 23 z’amafaranga y’u Rwanda.Kanda hano usome ibikurikiyeho.
Hafashwe abagabo umunani bavunjaga amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko
Ku bufatanye hagati ya Banki nkuru y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda, ku itariki 7 Ukwakira hafashwe abagabo umunani bakekwaho gukora umwuga w’ubuvunjayi mu buryo butemewe n’amategeko, bakaba barafatiwe mu mugi wa Kigali ahitwa ku iposita, aha akaba ari mu karere ka Nyarugenge. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
Kinyarwanda
English











