Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi ya Polisi y'u Rwanda y'icyumweru gishize

Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw yari agamije nk’uko biri mu ntego zayo  gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.

Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye  ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize. Aya  ni yo makuru y'ingenzi yaranze icyumweru gishize:

Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana

Ku wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2015 hatangijwe igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu gihugu hose.

Ku rwego rw’igihugu ubu bukangurambaga bwabereye mu karere ka Muhanga. Umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Dusobanukirwe imikorere y’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu ryashyizweho mu mwaka w’1995, zimwe mu ntego zaryo zikaba zarimo gukangurira abantu  kwitabira gutanga imisoro, dore ko ubwitabire bw’abayitangaga icyo gihe  bwari buke, cyane cyane ko abatari bake batumvaga akamaro ko gutanga imisoro. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Kirehe: Polisi y'u Rwanda yunze imiryango 10 y'abashakanye yari ibanye mu makimbirane

 Ku itariki 8 Ukwakira 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yunze  imiryango icumi y’abashakanye yo mu kagari ka Murehe, mu murenge wa Gahara, akarere ka Kirehe yari imaze igihe ibanye nabi biturutse ku makimbirane ashingiye ahanini ku mitungo. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Kirehe: Uwahoze anywa akanacuruza urumogi yakanguriye bagenzi be kurwirinda no kururwanya

Umugabo utuye mu kagari ka Rwantonde, ko mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe witwa Gatera Venant, ashingiye ku ngaruka yagize we ubwe ndetse n’umuryango we zo kunywa no gucuruza urumogi, yakanguriye abaturage bagenzi be kubyirinda no gutanga amakuru y’ababikora. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Nyarugenge: Abanyeshuri b’ishuri ribanza ry’Intwari bigishijwe ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo

Umuyobozi w’umutwe wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Superintendent of Police (SP) Christophe Semuhungu, ku itariki 16 Ukwakira 2015 yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri b’ishuri ribanza ry’Intwari abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, kandi abasaba kujya batanga amakuru y’ababinywa n’ababicuruza. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Bugesera:Abapolisikazi baganirijwe ku ihame y’uburinganire n’ubwuzuzanye

Umuyobozi w’Ishami ry’ Uburinganire n’Ubwuzuzanye (Gender Promotion) muri Polisi y’u Rwanda, Superintendent of Police (SP) Pélagie Dusabe, ku wa kane tariki ya 15 Ukwakira 2015 yagiranye ibiganiro n’abapolisikazi bakorera mu karere ka Bugesera, akaba yarabaganirije ku bijyanye n’ubwuzuzanye ndetse n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Ngororero: Ababyeyi bakanguriwe kurinda abana ihohoterwa

Ababyeyi barenga 600 b’abana biga mu ishuri ryisumbye ryitwa College de l’Immaculée Conception-Muramba riri mu karere ka Ngororero, ku itariki 11 Ukwakira 2015 bakanguriwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, baba ababo, abo barera, ab’abaturanyi n’abandi bana aho bava bakagera. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Abantu barasabwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Abantu bamwe  babangamira uburenganzira bw’umwana batazi ko ari icyaha abandi bakaba babikora nkana uretse ko ibyo bidakuraho ko uwabikoze yaba abizi cyangwa atabizi ahanwa.

Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abaturarwanda kubwubahiriza no kuyiha amakuru y’ababubangamira. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Ngororero: Abanyeshuri barenga 400 basobanuriwe uko icuruzwa ry’abantu rikorwa basabwa kuryirinda

Ku itariki 13 Ukwakira 2015, abanyeshuri barenga 400 ba ETO Gatumba riherereye mu murenge wa Gatumba, akarere ka Ngororero, bigishijwe uko ubucuruzi bw’abantu bukorwa kandi bagirwa inama yo kwima amatwi uwashaka kubagira igicuruzwa ahubwo bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Polisi y’u Rwanda ishyigikiye imyubakire n’imiturire izira ibiza muri ibi bihe twinjiyemo by’imvura

Muri iki gihe dutangiye  cy’imvura ishobora kugwa ari nyinshi inashobora kwangiza  ibintu byinshi mu mpande nyinshi z’igihugu, ibihingwa mu mirima, ibikorwaremezo birimo amazu, yaba atuwe cyangwa adatuwe, ibiti by’insinga z’amashyanyarazi, amateme n’imihanda, amashuri ndetse tutibagiwe n’ubuzima bw’abantu cyangwa bukaba bwanahazaharira. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Kamonyi: Abamotari biyemeje gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya no gukumira ibyaha

Uku kurushaho gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye aba bamotari bo mu karere ka Kamonyi barenga 200 bibumbiye mu mashyirahamwe abiri ariyo COSTARAMOKA  na KAMOTARAKO babyiyemeje ubwo bagiranaga inama n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi ku wa kabiri tariki 13 Ukwakira 2015. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Police Handball Club kuri iki cyumweru  yerekeje muri Morocco kwitabira Shampiyona Nyafurika

Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda yatwaye Shampiyona y’uyu mwaka, ku cyumweru tariki 18 Ukwakira 2015 yerekeje i Nador mu gihugu cya Morocco guhagararira u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika y’uyu mukino. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

Ikipe ya Police FC yanganyije na Rayon Sport

Umukino wahuje Police FC na Rayon Sport  tariki ya 17 Ukwakira 2015 ku kibuga cya Kicukiro warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi. Kanda hano usome ibikurikiyeho.