Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi ya Polisi y'u Rwanda y'icyumweru gishize

Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw, yari agamije, nk’uko biri mu ntego zayo , gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.

Aya makuru akurikira akaba ari yo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:

Abatuye umudugudu wa Gatare bavugako ibikorwaremezo bagejejweho na Polisi y’u Rwanda byahinduye ubuzima bwabo

Mu mezi ya Gicurasi na Kamena uyu mwaka, nibwo Polisi y’u Rwanda, mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo, yahaye amashanyarazi akoresha ingufu z’izuba ingo zigera ku 3400 mu gihugu hose , hakaba haribanzwe ku midugudu iri kure y’iterambere n’amashanyarazi by’umwihariko.

Umwe muri iyo midugudu ni uwa Gatare mu kagari ka Gatare mu murenge wa Nyakariro ho mu karere ka Rwamagana. Nyuma y’amezi ane , bamwe mu batuye uyu mudugudu bakaba bishimira ibyiza bazaniwe n’ibikorwaremezo babonye bigizwe n’ingo 108 zahawe amashanyarazi akoresha ingufu zikomoka ku izuba, amavomo ane y’amazi meza ndetse, inka imwe ndetse hakanubakwa ubwiherero kun go zitari zibufite, ubundi bukavugururwa.

Umwe mu bishimira ibikorwa bahawe na Polisi y’u Rwanda, ni umukecuru witwa Kabarinda Concilia w’imyaka 57 y’amavuko, washyiriwe amashanyarazi mu nzu, akorozwa inka kandi akubakirwa ubwiherero dore ko ntabwo yagiraga. Inkuru irambuye

Umudugudu wa Gatare muri Nyakariro wahigiye kutazarangwamo ibyaha mu gihe kiri imbere

Kuwa kabiri taliki ya 29 Kanama , mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Gatare, umurenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana, habereye ibiganiro hagati ya Polisi , abaturage n’ubuyobozi bwabo muri  gahunda isanzwe ya Polisi y’u Rwanda yo gukomeza ubufatanye bwayo n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no mu bikorwa by’iterambere.

Icyo  kiganiro cyari cyitabiriwe n’abaturage bagera ku 2000, cyayobowe n’umuvugizi mukuru wa Polisi, Assistant Commissionner of Police(ACP)Theos Badege wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda  ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi ndetse n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Dismas Rutaganira n’abandi bayobozi.Inkuru irambuye

Polisi y'u Rwanda yatsinze iya Kenya mu mupira w'amaguru mu mikino ya EAPCCO

Ku mukino wayo wa mbere wabaye ku itariki  27 Kanama uyu mwaka, Polisi y'u Rwanda yatsinze Polisi ya Kenya ibitego bitatu kuri kimwe mu marushanwa  yateguwe n'Umuryango uhuza Abakuru ba Polisi zo  mu bihugu byo mu  Karere ka Afurika y'i Burasirazuba; uwo mukino ukaba warabereye muri Kaminuza ya Mukono muri Uganda. Inkuru irambuye

Kwirinda amakimbirane ni ishingiro ry'amahoro mu muryango n'iterambere ryawo - Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru

Abatuye umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera  basabwe kwirinda amakimbirane y’uburyo bwose no gutanga amakuru ku gihe y’abayafitanye kugira ngo bagirwe inama y’uburyo bayakemura.

Ubu butumwa babuhawe  mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki 26 Kanama mu kiganiro bagiranye n’Umuyobozi  wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Superintendent of Police (CSP) Eugene Kabasha, nyuma y’umuganda wabereye mu kagari ka Kamanyana aho Polisi yafatanyije n’abahatuye kuwukora. Inkuru irambuye

Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Kongo umupolisi wayo wafatiwe mu Rwanda yahinjiye mu buryo butubahirije amategeko

Ku itariki 28 Kanama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo umupolisi wayo ufite ipeti rya   Sergent en Chef witwa Namegabe Ndosa Jean Paul winjiye ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaza kuhafatirwa

Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos  Badege yavuze ko uwo mupolisi yafatiwe mu kagari ka Kabigoyi, mu murenge wa Gisenyi. Yongeyeho ko yafashwe ku itariki 26 z’uku kwezi ahagana saa ine z’amanywa. Inkuru irambuye

Nyagatare: Polisi yakanguriye abatuye umurenge wa Rukomo kwirinda ibiyobyabwenge

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, Chief Superintendent of Police (CSP) Johnson Sesonga yaganirije abatuye Umurenge wa Rukomo , mu karere kaNyagatare ku bubi bw’ibiyobyabwenge, anabasaba kwirinda kubyishoramo.

Ibi yabibasabye mu cyumweru gishize ku itariki 26 z’uku kwezi mu kiganiro yagiranye na bo  nyuma yo kwifatanya na bo mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wabereye (kuri uwo munsi) mu kagari ka Gahurura. Inkuru irambuye

Magendu ni mbi kuko idindiza ubukungu bw’igihugu n’iterambere ry’uyikora

Mu ijoro ryo ku itariki 31 Kanama, Polisi ikorera  mu karere ka Kirehe, sitasiyo yayo ya Gatore , ku bufatanye n’abaturage yafashe moto ebyiri zari zipakiye imyenda ya caguwa ya magendu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, IP J Bosco Dusabe yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage , sitasiyo ya Polisi ya Gatore yateguye  bariyeri mu muhanda, hahita  hafatwa moto ebyiri: RC820K yari itwawe na Sibomana Jean w’imyaka 33; na RC997 D yri itwawe na Mbonimpa Placide w’imyaka 21, bombi bavuga ko iyi caguwa bari bayivanye ahitwa Nyamugari bayijyanye ahitwa Kibaya mu karere ka Ngoma . Inkuru irambuye

Kurwanya ruswa: Afungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi

Ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama, ntibyashobokeye uwitwa Uwiringiyimana, wo mu murenge wa Nyamugari , mu  karere ka Kirehe , kugera ku mugambi we wo guha umupolisi ruswa y’amafaranga 38,000 kugirango arekurirwe moto ye yari yafatiwe mu makosa yo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) J Bosco Dusabe, yavuze ko Uwiringiyimana , uri mu kigero cy’imyaka 28, yafatiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe ari naho afungiwe, aho yari azaniye ruswa umupolisi ushinzwe ishami rishinzwe umutekano mu muhanda muri kariya karere. Inkuru irambuye