Nk’uko biri mu ntego zayo, amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw, yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe ubufatanye mu gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.
Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize. Aya makuru akurikira akaba ari yo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:
Abapolisi 562 b’u Rwanda bazamuwe mu ntera
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yazamuye mu ntera abapolisi b’u Rwanda 562.
Mu bazamuwe mu ntera harimo 21 bari Chief Superintendent of Police (CSP) bagizwe Assistant Commissioner of Police (ACP). Kanda hano usome inkuru irambuye.
Kacyiru: Abapolisi n’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bagize umwiherero wo kunoza inshingano zabo
Abapolisi 28 bashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLOs) n’urubyiruko 64 rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, bagize umwiherero w’iminsi itatu wari ugamije kungurana ibitekerezo ku kuntu barushaho kunoza inshingano zabo.
Uwo mwiherero wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuva ku itariki 11 kugeza ku wa 13 Ukuboza 2015. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Barindwi bafunzwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha amatike y’amiganano ya sosiyete itwara abagenzi ya KBS
Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yafashe abantu barindwi bakekwaho ubufatayacyaha mu gukora amatike menshi asanzwe ahabwa abagenzi mu modoka za sosiyeti yitwa KBS.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko ibyo kwigana amatike y’iyi sosiyete batangiye kubimenya mu kwezi gushize ubwo bagezwagaho ikirego n’iyi sosiyete. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Kacyiru: Abapolisi basoje amahugurwa yo gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ku itariki 9 Ukuboza 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hashorejwe amahugurwa y’iminsi itanu yari ahuje abapolisi 53 bashinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina baturutse mu mitwe ya Polisi y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu.
Ayo mahugurwa akaba yari agamije kubongerera ubumenyi mu gukumira no kurwanya bene ibyo byaha.Kanda hano usome inkuru irambuye.
Ibihugu bihuriye muri Interpol byo mu karere byakoreye rimwe umukwabu wo gufata ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge
Kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 4 Ukuboza 2015, ibihugu bihuriye mu muryango uhuza Polisi mpuzamahanga (Interpol) byo mu muryango uhuza abayobozi bakuru ba za Polisi zo mu bihugu 13 byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAPCCO), byakoreye rimwe umukwabu wiswe “Operation FAGIA-OPSON I” wo gufata no gukura ku isoko ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano byinjiye mu bihugu mu buryo butemewe n’amategeko n’ibitujuje ubuziranenge hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage b’ibyo bihugu n’ubukungu bwabyo. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Gicumbi: Ubufatanye n’abaturage bwatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye
Litiro 300 za kanyanga, amakarito 100 ya Chief waragi ndetse n’udupfunyika 362 twa mayirungi, byafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi mu kwezi gushize.
Ibi biyobyabwenge bikaba bifite agaciro ka miriyoni umunani n’ibihumbi magana inani z’amafaranga y’u Rwanda. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Polisi y’u Rwanda irasaba abatunze imbwa kuzikingiza kugira ngo zidateza umutekano muke zirya abantu
Polisi y’u Rwanda irasaba abatunze inyamaswa zororerwa mu ngo, cyane cyane imbwa, kuzitaho, bakazikingiza indwara zose kugira ngo zitagira abo zirya zikabakomeretsa cyangwa zikabatera uburwayi . Kanda hano usome inkuru irambuye.
Kamonyi: Abunzi n'abajyanama b'ubuzima bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry'abantu
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kamonyi, Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, yasobanuriye abunzi n’abajyanama b’ubuzima bagera kuri 50 bo mu kagari ka Buhoro, ko mu murenge wa Musambira, uko icuruzwa ry’abantu rikorwa n’uruhare rwabo mu kurirwanya no kurikumira.
Iki gikorwa cyo kubaha ubwo bumenyi no kubakangurira kugira uruhare mu kurwanya no gukumira kiriya cyaha, cyabereye muri kariya kagari ka Buhoro ku wa 8 Ukuboza 2015 . Kanda hano usome inkuru irambuye.
Iburasirazuba: Abafatanywe ibiyobyabwenge barakangurira abandi kubireka
Abantu mirongo ine na babiri bafatanywe ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi bo mu ntara y’iburasirazuba mu kwezi gushize, barakangurira abanywa ibiyobyabwenge ndetse n’ababicuruza kubireka, kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo ndetse bikabakururira n’ubukene mu gihe babifatiwemo.
Ibi byavuzwe na bamwe muri bo ku wa kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2015 ubwo Polisi y’u Rwanda yerekaga itangazamakuru bamwe mu babifatanywe mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana, Kayonza, Ngoma, na Kirehe. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Police HBC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo muri aka karere
Ku itariki 11 Ukuboza 2015, Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police HBC) yegukanye irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba. Iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda guhera tariki ya 9 Ukuboza 2015, ryarangiye Police HBC itsize ikipe ya APR HBC ibitego 32-23.
Uwo mukino ukaba warabereye ku kibuga cy’inzu y’urubyiruko ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Karongi: Abaturage bakanguriwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Umuyobozi w’Agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha byo kwangiza ibidukikije, Superintendent of Police (SP) Corneille Murigo, ku itariki 9 Ukuboza 2015, yagiranye ikiganiro n’abaturage bagera kuri 250 bo mu kagari ka Birambo, ko mu murenge wa Gashari, mu karere ka Karongi, abasobanurira ingaruka zo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi akangurira abashaka kubukora kubahiriza amategeko agenga ubucukuzi bwayo. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Rusizi : Umugabo yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi
Mukeshimana Ernest w’imyaka 30 y’amavuko, wari utwaye imodoka Toyota Corolla RAC 636L, yafashwe ku itariki 8 Ukuboza 2015 agerageza guha ruswa y’ibihumbi cumi na bitanu (15000) by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi ukora mu bugenzacyaha, nyuma yo gufatirwa mu muhanda amaze kugonga uwitwa Kabera Cyriaque w’imyaka 40 y’amavuko , akaba yarafatiwe mu kagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Bugesera: CPCs bo mu mirenge itatu bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Abagize Komite zo kwicungira umutekano bagera kuri 200 bo mu mirenge ya Rweru, Mayange na Gashora , yo mu karere ka Bugesera, ku itariki 7 Ukuboza 2015, bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi basabwa kongera imbaraga mu kubirwanya no kubikumira. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Karongi : Abaturage bakanguriwe kuba ijisho ry’umuturanyi
Abaturage bagera ku 1500 bo mu mirenge ya Mubuga na Gishyita yo mu karere ka Karongi bakanguriwe kuba ijisho ry’umuturanyi nk’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.
Ibi babikanguriwe ku itariki 8 Ukuboza 2015 mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’aka karere, Ndayisaba François na Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukunira ibyaha muri aka karere. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Suzuma amafaranga uhawe kugira ngo udahabwa ay’amiganano
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kujya basuzuma buri gihe amafaranga bahawe kugira ngo barebe ko ari mazima kandi baramuka bahawe ay’amiganano cyangwa babonye urimo kuyakora cyangwa kuyakwirakwiza bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda. Kanda hano usome inkuru irambuye.
Kinyarwanda
English











