Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi ya Polisi y'u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize

Gishali: Abapolisi bashya binjijwe muri Polisi y’u Rwanda

Kuwa gatanu tariki ya 6 Nyakanga abapolisi bashya binjijwe muri Polisi y’u Rwanda.

Ni nyuma y’igihe kigera ku mezi icyenda bari bamaze mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana mu mahugurwa y’ibanze ya gipolisi;  aho bahawe amasomo atandukanye azabafasha kuzuza neza inshingano za gipolisi. Aba bapolisi bashya ni icyiciro cya 14 bose hamwe ni  892 barimo ab’igitsinagore 160.

Mu ijambo ryo gusoza ku mugaragaro ayo mahugurwa no kubaha ipeti rya “Police Constable “   Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta wari n’umushyitsi mukuru Johnston Busingye, yavuze aya mahugurwa ari mu bushake bwa Leta y’u Rwanda mu kubaka bwo igipolisi cy’umwuga mu kubumbatira umutekano w’igihugu. Inkuru irambuye

Abanyeshuri bo muri Nigeria biga muri Institute for Security Studies basuye Polisi y’u Rwanda

Abanyeshuri 20 biga mu Ishuri Rikuru ryo muri Nigeria ritangirwamo amasomo yerekeranye no gucunga umutekano rizwi nka Institute for Security Studies bageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 05 Nyakanga uyu mwaka aho basuye Polisi y’u Rwanda ku Cyicaro cyayo Gikuru giherereye ku Kacyiru mu rwego rwo kuyigiraho ibintu bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na bo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ibihungabanya umutekano, himakajwe uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano.  Inkuru irambuye

Centrafrika: Abantu banyuranye bifatanyije n’Ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora

Abantu barenga ibihumbi bitanu harimo abayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Leta ya Centrafrika, abakozi b’umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu ndetse n’abaturage b’umurwa mukuru Bangui, bifatanyije n’ingabo z’u Rwanda ndetse n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA) kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi mukuru wo kwibohora kw’igihugu cyacu.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru, byitabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Centrafrika Simplice Sarandji; byabereye ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt5) ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu mu gace ka M’Poko mu murwa mukuru wa Bangui. Inkuru irambuye

Haïti: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda 140 bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haïti buzwi nka United Nations Mission for Justice Support in Haïti (MINUJUSTAH), ku itariki 3 Nyakanga uyu mwaka bambitswe imidari mu rwego rwo kubashimira kuba buzuza neza inshingano zabo.

Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yari Commissioner of Police (CP) Brig. Gen Georges-Pierre Monchotte. Witabiriwe kandi n’Abayobozi mu nzego zitandukanye muri iki gihugu.

Igikorwa cyo kwambika imidari aba bapolisi  bagize Umutwe wa 8 w’Abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (Rwandan Formed Police Unit 8) bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga  cyabereye ku Cyicaro cyabo; ahitwa Jeremie. Inkuru irambuye

Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Sudan

Icyiciro cya 6 cy’Abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu umunani bya Afurika bari kwiga iby’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru hanze ya Afurika aho berekeje mu gihugu cya Sudan, rukaba rugamije kubongerera ubumenyi, bagahuza ibyo bize mu ishuri n’ukuri kw’ibikorerwa aho bazakorera akazi kabo.

Ibihugu aba bapolisi baturukamo ni Ethiopia, Kenya, Namibia, South Sudan, Sudan, Tanzania, Uganda, n’U Rwanda .

Uru rugendoshuri rwo muri Sudan barutangiye ku itariki ya 1 Nyakanga, rukaba ruje rukurikira urundi narwo rwamaze icyumweru bakoreye imbere mu Rwanda mu kwezi kwa Gicurasi, aho basuye ibigo bya Leta  n’ibyigenga bitandukanye, aha twavuga Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imiyoborere (Rwanda Governance Board), Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge (National Unity and Reconciliation Commission -NURC), n’ibindi. Inkuru irambuye