Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi ya Polisi y'u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize

Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi, ari rwo: www.police.gov.rw, yari agamije, nk’uko n’ubundi biri mu ntego zayo, gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe ubufatanye mu gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.

Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye  ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize.

Aya makuru akurikira akaba ari yo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:

Abakozi b’ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano barangije amahugurwa y’iperereza ry’ibanze

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, yasabye abayobozi b’ibigo  byigenga bishinzwe gucunga umutekano guha amahugurwa abakozi babo mu rwego rwo kurushaho gukora kinyamwuga no gutanga serivisi nziza aho bakorera. Soma inkuru irambuye.

Za Minisiteri na Polisi y’u Rwanda mu isuzuma rya za Isange One Stop Center mu gihugu

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Ubuzima ,iy’Ubutabera, ndetse na Polisi y’u Rwanda bakoze ingendo mu bice byose by’igihugu zikaba zari zigamije kureba imikorere y’ibigo bya Isange One Stop Center muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Iyi kipe y’ubugenzuzi ikaba yatangiye  ingendo zayo ku wa gatatu taliki 6 Mutarama, aho izamara ibyumweru bibiri isura ibigo 16 bya Isange biherereye mu bitaro by’uturere dutandukanye. Soma inkuru irambuye.

Mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

Ubukangurambaga butandukanye bwakozwe hirya no hino mu gihugu mu mwaka ushize, bugamije gukumira no kurwanya ibyaha binyuranye ndetse n’ubufatanye bw’abaturage,Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, ni bwo  ntandaro yo kugabanyuka kw’ibyaha.

Ibi ni ibitangazwa n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha, ACP  Damas Gatare. Soma inkuru irambuye.

Urubyiruko rwo mu karere ka Ngororero rwakoze urugendo rwo kwamagana ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, ku gicamunsi cyo ku wa 9 Mutarama , ku bufatanye n’urubyiruko rw’itorero rya ADEPR Ngororero rugera kuri 300, yakoze urugendo rwo kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’icuruzwa ry’abantu aho rwasabwe  kujya ruha Polisi y’u Rwada amakuru y’ababikora kugira ngo bahanwe, naho abarikorewe bahabwe ubufasha . Soma inkuru irambuye.

Abaturage b’akarere ka Kayonza basabwe kurwanya amacakubiri

Polisi y'u Rwanda ikomeje gukangurira abanyarwanda hirya no hino mu gihugu kurangwa n'imyitwarire myiza birinda kubiba amacakubiri aganisha mu guhakana Genoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Ibi Polisi y'u Rwanda ibitangaje mu gihe mu karere ka Kayonza, umurenge wa Rwinkwavu, akagari ka Nkondo, abagabo batatu bafatiwe muri aka gace, bakaba bakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside. Soma inkuru irambuye.

Polisi y’u Rwanda iri mu bugenzuzi bwo kumenya uko inkongi z’imiriro zikumirwa mu karere ka Karongi

Itsinda ry’abapolisi batandatu riri mu karere ka Karongi aho ririmo gukora igikorwa cy’ubugenzuzi kigamije kumenya uko inkongi z’umuriro zakumirwa.

Icyo gikorwa kirangwa no kwigisha abaturage ikizitera, uko bazirinda, n’uko bazizimya igihe zibaye.Soma inkuru irambuye.

Umugabo afunzwe akurikiranweho kugerageza guha ruswa umuyobozi w'akagari

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yafashe Babonangenda Vincent agerageza guha umuyobozi w’akagari ka Rukiri ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi kugira ngo amureke yubake inzu mu buryo butemewe n’amategeko. Soma inkuru irambuye.

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kutishora mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi, haba mu kubinywa no kubicuruza.

Iyi nama bayigiriwe nyuma y’uko hari ibyafatiwe mu karere ka Nyabihu bigizwe n’udupaki 225,135 tw’inzoga itemewe yitwa Blue Sky, ibiro 137 by’urumogi , litiro 70 za kanyanga n’amacupa 85 y’ikinyobwa kitwa kalgazoke. Soma inkuru irambuye.

Polisi y’u Rwada yakomereje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije mu karere ka Kamonyi

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Superintendent of Police (SP) Donath Kinani, yakanguriye abacukura amabuye y’agaciro kurengera ibidukikije mu gihe bari gukora uwo mwuga.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 7 Mutarama mu nama yagiranye n’abayacukura mu mirenge ya Karama na Kayenzi bagera kuri mirongo itanu. Soma inkuru irambuye.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Rutsiro rurasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha (RYVCPO) basabwe kuba intangarugero mu karere kabo ka Rutsiro mu gukumira ibyaha. Soma inkuru irambuye.

Abaturage bo mu Karere ka Burera bongereye imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge burakomeje, bukaba butanga umusaruro ku buryo ku bufatanye n’abaturage hari ibigenga bifatwa 

Ku wa gatatu tariki 6 Mutarama, mu karere ka Burera habereye ibikorwa byo kwangiza ibiyobyabwenge bitandukanye byafashwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere mu mezi atatu ashize. Soma inkuru irambuye.

Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano

Ku itariki 4 Mutarama, Sezerano Ernest yafashwe atwaye imodoka afite perimi (uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga) rw’uruhimbano.

Ubwo yafatwaga, Sezerano yabwiye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamasheke iyo perimi yari ayimaranye umwaka, ndetse ko yayiguze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 n’umugabo avuga ko atibuka uko yitwa. Soma inkuru irambuye.

Polisi y'u Rwanda mu bukangurambaga bwo kurengera umwana mu Karere ka Nyabihu

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yakanguriye abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 20 bo mu murenge wa Mukamira, muri aka karere , kuba abafatanyabikorwa bayo mu guharanira uburenganzira bw’umwana.

Ibyo babikanguriwe  ku itariki 5 Mutarama mu kiganiro bahawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere. Soma inkuru irambuye.

Gasabo: Abakozi ba DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Abakozi b’urwego rwa DASSO babiri  bakorera mu karere ka Gasabo ari bo Edouard Muhire na Jean Paul Ntaganzwa , bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera, bakaba bakekwaho kwakira ruswa y’amafaranga 200,000. Soma inkuru irambuye.