Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi ya Polisi y'u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize

Nk’uko biri mu ntego zayo, amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi, ari rwo: www.police.gov.rw,yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe ubufatanye mu gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.

Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye  ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize.

Aya makuru akurikira akaba ari yo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasabye Sosiyeti zigenga zishinzwe gucunga umutekano gukora kinyamwuga

Abakozi b’amasosiyeti yingenga acunga umutekano bagomba gukora akazi kabo kinyamwuga kugira ngo banoze neza serivisi baha ababagana.

Ibi ni ibyavuzwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, ubwo yatangizaga inama y’umunsi umwe yari igenewe abashinzwe kugenzura abakozi n’uko akazi ko gucunga umutekano gakorwa mu masosiyeti yigenga akora ako kazi. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Umutekano wagenze neza mu minsi mikuru

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda ku myitwarire myiza yabaranze mu minsi mikuru. Irabashimira kandi ubufatanye bwabo mu kubungabunga umutekano . Kanda hano usome inkuru irambuye.

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kurengera ibidukikije

Umuyobozi w’Ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yakanguriye abagenda mu Mujyi wa Kigali ndetse  n’abawukoreramo ibikorwa bitandukanye kurengera ibidukikije. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Musanze: Abapolisi bashoje amahugurwa ku kurwanya ruswa

 Abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 40 bashoje amahugurwa y’iminsi itatu yo  gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’icyaha cyo kunyereza ibya rubanda. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Nyagatare: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwiyemeje kurushaho gukangurira abantu kubyirinda

Urubyiruko Nyarwanda rw'abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Crime Prevention Organisation-RYVCPO) rwo mu karere ka Nyagatare rwiyemeje kurushaho gukangurira abandi kwirinda no kurwanya ibyaha. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Abantu 33 bafatiwe mu gikorwa cyo kurengera umugezi wa Nyabarongo

Itsinda rihuriwemo na Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ryakoze igikorwa cy’ubugenzuzi mu turere twa Ngororero na Rutsiro harebwa abacukura amabuye y’agaciro ku buryo butubahirije amategeko. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwasabwe kwirinda no gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke gufatanya na yo mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Karongi: Abamotari bibukijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Ku wa 30 Ukuboza 2015, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi, Superintendent of Police (SP) Vita Hamza,yagiranye inama n’abamotari  bagera ku ijana bakorera mu murenge wa Bwishyura, wo muri aka karere, abakangurira kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo kugira ngo birinde guteza impanuka zo mu muhanda. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Abantu bamwe babangamira uburenganzira bw’umwana babizi ko ari icyaha, abandi bakaba babubangamira batazi ko ari cyo.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yakanguriye abaturage bako kubahiriza uburenganzira bw’umwana no kuyiha amakuru y’abantu babubangamiye. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Abatuye mu karere ka Kirehe barasabwa kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Urugendo rwo kureba uko ikibazo cy’ihohoterwa giteye ndetse n’ubukangurambaga mu kurirwanya mu karere ka Kirehe byarangiye ku itariki 30 Ukuboza 2015.

Abayobozi ku nzego zose bakaba barakanguriwe kongera imbaraga mu kurirwanya no kurikumira. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Gisagara: Abagore bafashwa na AEE-Rwanda bigishijwe uko barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abagore basaga 180 bo mu murenge wa Gikonko, mu karere ka Gisaraga, baterwa inkunga mu mishinga itandukanye yo kwiteza imbere n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, ishami ryawo ry’u Rwanda (African Evangelic Enterprise- Rwanda) bigishijwe ubwoko by’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikibitera, ibihano bihabwa uwabikoze, ingaruka mbi zabyo, haba ku wabikoze ndetse n’uwabikorewe, n’uko babirwanya.Kanda hano usome inkuru irambuye.

Abamotari bo mu karere ka Rubavu bakomeje gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibyaha

Abamotari bo mu karere ka Rubavu bageze kure bashyiraho amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha, kugeza ubu bakaba bamaze gushyiraho amatsinda atandatu. Kanda hano usome inkuru irambuye.

Karongi: Abagize urwego rwa Dasso basabwe gukora akazi kinyamwuga

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka ,yasabye abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) bo muri aka karere gukora akazi kinyamwuga. Kanda hano usome inkuru irambuye.