Rwamagana: Polisi y’u Rwanda yungutse aba ofisiye bato 413
Mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana ku itariki ya 10 Kanama, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ku banyeshuri 413 abashyira mu cyiciro cya ba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda. Bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police ( AIP) muri Polisi y’u Rwanda.
Ni mu muhango wayobowe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye ari kumwe n’abayobozi bakuru mu nzego za leta n’izumutekano barimo Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera Evode Uwizeyimana, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K. Gasana n’abandi bayobozi batandukanye muri polisi no mu zindi nzego zitandukanye. Soma inkuru irambuye
Abapolisi n’Abagenzacyaha bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba basoje amahugurwa yo kurwanya iterabwoba
Ku itariki ya 09 Kanama, abapolisi n’abagenzacyaha 24 baturutse mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba basoje amahugurwa yo kurwanya iterabwoba yaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi-NPC riri mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Aya mahugurwa yai amaze iminsi 12; akaba yaribanze cyane kurebera hamwe uko bategura ibisasu; abakora iterabwoba bakunda kwifashisha. Yitabiriwe n’ibihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda. Soma inkuru irambuye
Umujyi wa Kigali: Polisi n’Urwego rw’ubugenzacyaha-RIB berekanye abacuruzaga ibiyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’ubugenzacyaha-RIB bafashe abakoreshaga n’abakwirakwizaga ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Kigali.
Bafatiwe mu bikorwa byabaye mu byumweru bibiri bishize. Abafashwe 12 beretswe itangazamakuru ku itariki ya 8 Kanama; kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali.
Polisi na RIB bavuze ko abakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge bari mu byiciro 2 aho bacuruzaga ikiyobyabwenge cya heroyine cyizwi nka Mugo.
Agatsiko kamwe kayobowe na Nitwibagirwa Jean Paul Abedi na mugenzi we Mungwabarora Moza bari mu bafashwe. Nitwibagirwa yafatanwe garama eshanu za mugo. Soma inkuru irambuye
Nyanza: Guverineri Mureshyankwano yasabye abaturage kurushaho kwibungabungira umutekano
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu murenge wa Muyira kurushaho kwibungabungira umutekano cyane cyane buzuza neza ikayi y’abinjira n’abasohoha mu rwego rwo gukumira abashobora guhungabanya umutekano n’abanyabyaha muri rusange.
Ubu butumwa yabugejeje ku baturage b’uyu murenge ubwo yitabiraga inteko y’abaturage yabereye mu kagari ka Nyundo. Iyi nteko kandi yitabiriwe na polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere izindi nzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze zihakorera n’abaturage bahatuye.
Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo yasabye abatuye uyu murenge ndetse n’abo mu Ntara y’Amajyepfo muri rusange kunoza ikorwa ry’amarondo agakorwa neza hagamijwe gukumira no kurwanya abanyabyaha batandukanye harimo abajura n’abandi bagizi ba nabi bashobora guhungabanya umutekano. Soma inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda yitabiriye amarushanwa abera muri Tanzaniya ahuje Polisi zo muri aka karere
Ku itariki ya 7 kugera ku ya 12 Kanama uyu mwaka, mu gihugu cya Tanzaniya mu Mujyi wa Dar-Es- Salam harabera amarushanwa ahuza Polisi z’ibihugu byo muri aka karere ka Afurika y’I Burasirazuba (EAPCCO Games). Polisi y’u Rwanda izarushanwa mu mikino itandukanye harimo: umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru, karate, Taekwondo, umukino w’intoki (handball) no kumasha (shooting). Ibihugu birindwi nibyo byitabiriye iri rushanwa aribyo: Tanzaniya, U Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani, U Burundi na Sudani y’Epfo. Ni ku nshuro ya kabiri aya marushanwa abaye. Soma inkuru irambuye
Musanze: Abafite amahoteli, amacumbi na za resitora barasabwa kwita ku mutekano w'aho bakorera
Kuruhuka no kwidagadura ni bimwe mu bigize ubuzima bw’umuntu mu gihe ashoje akazi yari arimo; ariko buri wese aba yifuza kuruhukira cyangwa kwidagadurira aho abona umutekano. Bamwe muri abo rero bahitamo kujya mu mahoteli n’ahandi nkaho kugira ngo baruhuke neza.
Ibi biri mu byatumye Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umutekano bagirana inama n’abayobozi ndetse n’abakozi ba za hoteli, amacumbi, utubari na za resitora hagamijwe kurusha kubakangurira kwita ku mutekano w’ababagana n’aho bakorera no kubaha serivisi nziza.
Iyi nama yabaye ku itariki ya 06 Kanama uyu mwaka, mu karere ka Musanze, ikaba yarahuriwemo n’inzego zavuzwe hejuru hamwe na sosiyete zigenga zishinzwe gucunga umutekano bo mu turere twa Musanze na Rubavu. Soma inkuru irambuye
English









