Incamake y'amakuru y'ingenzi Polisi yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishizeAmakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw yatumye Abaturarwanda bamenya ibikorwa bitandukanye yakoze muri icyo gihe. Aya akurikira ni yo makuru y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:
Nyaruguru: Polisi yifatanije n’izindi nzego n’abaturage batera ibiti mu kubungabunga ibidukikije
Akarere ka Nyaruguru niko kabimburiye utundi mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi na Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba inzego zombi zasinyanye hashize icyumweru kirenga.
Ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda , Urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere, abaturage n’ingabo z’Igihugu bitabiriye umuganda wihariye wo gutera ibiti mu murenge wa Ngera, Akagari ka Bitare umudugudu wa Gashiru aho babashije gutera ibiti bigera kuri 9600 ku buso bungana na hegitari 6ha. Soma inkuru irambuye
Polisi yaburijemo ubwambuzi bushukana bw’amafaranga bwakozwe n’abiyitaga Abakozi b’Inzego za Leta
Ku wa kane tariki 16 Ugushyingo uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yaburijemo ibikorwa by’ubwambuzi bushukana bw’amafaranga byakozwe n’abantu babiri biyitaga Abakozi b’Inzego za Leta.
Abakurikiranyweho ibi byaha ni Nibagwire Antoinette wafatiwe mu karere ka Gasabo na Iradukunda Eric wafatiwe mu ka Kicukiro. Soma inkuru irambuye
Bugesera: Abapolisi bahakorera batanze amaraso yo gufasha indembe kwa muganga
Mu mpera z’icyumweru gishize , ku cyicaro cya Polisi ikorera mu karere ka Bugesera, abapolisi bagera kuri mirongo irindwi batanze amaraso mu rwego rwo gufasha abantu bayakenera kugira ngo abikwe mu kigega cy’igihugu cy’amaraso gicungwa na Rwanda biomedical center (RBC).
Ni igikorwa cyari kirangajwe imbere n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, CIP Alex Ntaburana ari hamwe n’Umuyobozi w’ikigega cy’igihugu kibika kikanaha amaraso indembe ziyakeneye ( National center for blood transfusion), Dr Chantal Kanakuze. Soma inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Polisi yatangije icyumweru cy’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye yasobanuye ko Leta irimo gukora ivugurura ry’itegeko rigenga umutekano wo mu muhanda mu bijyanye no kongera ibihano ku bawukoreramo bakora amakosa atandukanye ndetse n’imyitwarire mibi ikomeje guteza impanuka zihitana abantu. Soma inkuru irambuye
Gusengera ahantu hashyira ubuzima bw’abaturarwanda mu kaga bikwiye gucika
Hagiye humvikana inkuru zivuga ku bantu b’abakiristu bakunze kujya gusengera ahantu hitaruye, ahantu hakunze kwitwa mu butayu. Ahenshi muriho byagaragaye ko hateza ibyago k’ubuzima bw’ababa bagiye kuhasengera ndetse bamwe bagapfa bitewe n’imiterere yaho. Usanga abo bakristu bajya gusengera mu buvumo, amasumo, amashyamba, ibitare, ku misozi ihanamye, ku nkengero z’ibiyaga, imigezi, inzuzi n’ahandi hantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Soma inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda
Mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje kwigisha abakoresha umuhanda uburyo bwiza bwo kuwukoresha no kugabanya impanuka ndetse n’abazigwamo, uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.
Umuhango wo gutangiza iki cyumweru ukaba watangiriye mu karere ka Musanze. Soma inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Juba: Abapolisi b’u Rwanda bifatanyije n’impunzi zahungiye imbere mu gihugu mu muganda
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka United Nation Mission in South Sudan (UNMISS), ku itariki 11 z’uku kwezi bifatanyije n’impunzi zahungiye imbere mu gihugu mu muganda wo gukora isuku mu nkambi zirimo abarenga ibihumbi 33.
Izo nkambi zirinzwe n’Abapolisi b’u Rwanda. Uwo muganda witabiriwe n’Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu bice ziherereyemo n’abahatuye. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











